RFL
Kigali

Menya uwatsindiye igihembo cya Inyarwanda akavuga abakobwa 5 bari muri 20 ba mbere muri Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2019 10:23
2


Inyarwanda.com deherutse gusaba abasomyi bacu kutubwira abakobwa batanu baha amahirwe yo gukomeza muri 20 ba mbere muri Miss Rwanda 2019. Kuri ubu tugiye kubamenyesha uwatsindiye igihembo.



TSINDIRA IGIHEMBO: Mu bakobwa 37 b'uburanga bahatana muriMiss Rwanda 2019 tubwire 5 bazaboneka muri 20 ba mbere

Tariki 4 Mutarama 2019 ni bwo twatangaje inkuru isaba abasomyi bacu kutubwira abakobwa 5 bazaboneka muri 20 ba mbere muri 37 bahatanaga muri Miss Rwanda 2019. Umuntu waje guhuza neza n’ibyavuye mu gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 agatanga abandi kuvuga abakobwa batanu muri 20 ba mbere, yitwa Mushinzimana Francois Xavier.

Anyuze ahatangirwa ubutumwa (comments) munsi y'inkuru twari tumaze gutangaza, Mushinzimana Francois Xavier yavuze ko abakobwa batanu aha amahirwe yo gukomeza ari: Mwiseneza Josiane (30), Bayera Nisha Keza (22), Nimwiza Meghan (32), Uwase Sangwa Odile (16) na Tuyishimire Cyiza Vanessa (6). Iki gisubizo yagitanze nyuma y’iminota micye cyane inkuru yacu imaze kujya hanze.

Inyarwanda iramenyesha Mushinzimana Francois Xavier kuza gufata igihembo cye ku Biro byacu biri mu mujyi wa Kigali haruguru ya UTC mu nyubako ya La Bonne Addresse etaje ya kabiri. Arasabwa kwitwaza irangamuntu ye. Abaye atuye kure ya Kigali yatwandikira kuri info@inyarwanda.com akatumenyesha ubundi buryo igihembo cye cyamugeraho.

Inyarwanda

Mushinzimana ni we watanze abandi gusubiza neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alan5 years ago
    Hari ibindi bihembo bitenganyijwe
  • Nsanzimana J. Damascene5 years ago
    hhhhhhh gs josiane ngewe ndamushyigikiye ariko bariya bandi nabo bafite abafana benshi ntawamenya nugusengera josiane agatsinda ariko uriya wibye amajwi yikojeje isoni ubwose iyo ahatana nkabandi koko





Inyarwanda BACKGROUND