RFL
Kigali

Australia: Abakobwa 2 b'impanga bahize kuzatwitira umukunzi bahuje

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/01/2019 17:45
0


Impanga 2 z'abakobwa bakomoka mu gihugu cya Australia batangaje ko umukunzi wabo yishimiye icyifuzo cyabo cyo kumutwitira mu gihe amategeko yabibemerera .



Aba bakobwa Anna na Lucy DeCinque b'imyaka 33 batangaje ko kuba bahuje umukunzi banifuza kuzamutwitira mu gihe baba bashakanye n'uyu mukunzi wabo wishimiye icyifuzo cyabo mu gihe ariko amategeko yabibemerera .

Ann

Aba bakobwa bombi bavuga ko iki gitekerezo cyo gutwitira umukunzi wabo bahuje cyazanywe na nyina w'aba bakobwa wabasabye ariko kuzatwita bakanabyara mu buryo bw'umwimerere (ntibakoreshe intanga z'umukunzi wabo). Gusa aba bakobwa bombi bagaragaza impungenge z'uko gutwitira umukunzi wabo by'umwimerere bigoranye.

Lucy

Anna na Lucy n'umukunzi wabo

Mu mwaka wa 2017 urubuga rwa Yahoo rwanditse ko aba bakobwa bombi bashobora kuzifashisha uburyo bwo kurerera intanga muri laboratwari (inzu zikorerwamo ubushakashatsi ) mu rugendo rwo gushaka kuba ababyeyi.

Anna na Lucy bahuje n'imbuga nkoranyambaga zitandukanye, bagiye bibagisha ibice by'imibiri yabo bitandukanye kugira ngo base cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND