RFL
Kigali

Umugore wa Bull Dogg yakubitiye Sandra Miraji mu kabyiniro amuhora kubyinisha umugabo we-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/01/2019 12:02
6


Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 mu mujyi wa Kigali hebereye igitaramo cyo kwakira umuraperi Jay Polly. Iki gitaramo cyaranzwe n'ubusinzi bw'abahanzi bamwe na bamwe cyagaragayemo agashya gakomeye aho umugore wa Bull Dogg yakubise bikomeye Sandra Miraji amuhora kubyinisha umugabo we muri iki gitaramo.



Ubwo Bull Dogg yajyaga ku rubyiniro Sandra Miraji wari kumwe n'ikipe y'uyu muraperi yagiye imbere aramubyinisha nk'uko bakunze kubikora mu minsi ishize. Mu ikipe ya Bull Dogg harimo umugore wa Bull Dogg ariko wacungiraga hafi imyitwarire y'umugabo we kuri stage. Ubwo Sandra Miraji yari akomeje kubyinisha Bull Dogg, ntawamenye aho umugore wa Bull Dogg aturutse kuko yahita ashikanuza uyu muraperikazi wamenyekanye mu gihe gishize, arasunika akubita hasi ahita yigendera.

Sandra Miraji wakubitiwe hagati mu kabyiniro ka Wakanda Villa yasigaye aryamye hasi, Bull Dogg akomeza kuririmba nk'aho ntacyabaye. Abashinzwe umutekano bahagurukije Sandra Miraji nawe wari wagasomye. Nyuma inshuti ze za hafi zahise zimukura muri aka kabyiniro aritahira. Nyuma yo kumukubita umugore wa Bull Dogg uzwi ku izina rya Nelly yumvikanye kenshi aho yari ahagaze atuka Sandra Miraji amushinja uburaya no gushotora umugabo we.

MIRAJI

MIRAJI

MIRAJI

MIRAJISandra Miraji ajya gukubitwa ni ibi yaziraga...

REBA HANO UKO UMUGORE WA BULL DOGG YAKUBISE BIKOMEYE SANDRAMIRAJI AMUHORA KUBYINISHA UMUGABO WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi5 years ago
    Muri mayibobo mwese
  • Rwema5 years ago
    Baba bahaze urumogi, urambonera koko!
  • Ruti5 years ago
    Hahaha cyakora Imana irihangana gusa bose ni bamwe ni ingegera lol🙈🙈
  • Alice5 years ago
    Abahanzi nyarwanda bakabije ubusinzi ndabona Nabagore babo ari uko
  • Jazza5 years ago
    Uyu mugore yihanganiye iki kirumbo kuva kera,kbsa ukoze neza.ubuse ureya mugabo mwabyaranye wishyura inzu biragenda bite.
  • Simbi5 years ago
    Mwamenyereye gutwara abagabo babandi wowe na babra nicyo cyabashobora.urumogi ruzabagezayo





Inyarwanda BACKGROUND