RFL
Kigali

Umunyamakuru Benjamin wamamaye nka Gicumbi yambitse impeta Umuhoza Delphine bakoranye igihe kuri Radio10-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2018 9:08
1


Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi kuri Radio10 aho ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gukora inkuru z'imikino ndetse no kogeza imipira cyane iyo ku mugabane w'Uburayi, kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Delphine bari bamaze igihe kinini bakundana.



Ari Benjamin cyangwa Delphine bose ni abanyamakuru by'umwihariko banakoranye igihe kinini kuri Radio 10 aho uyu mukobwa yakoraga ibijyanye n'imyidagaduro, gusa magingo aya Delphine ntacyumvikana kuri iyi radiyo kuko yabaye asubitse iby'uyu mwuga. Nk'uko amakuru Inyarwanda.com yakuye aho Gicumbi yambikiye impeta Delphine ngo ikijyanye n'ubukwe bwo si cyera.

Gicumbi abajijwe iby'ubukwe bwe yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko ubukwe bwe butazatinda. Yagize ati" Ndakora uko nshoboye uru rurabo namuhaye ntiruzume, muhereye uyu munsi namwambikiye impeta mubare amezi atandatu. Iyi mihango yo kwambika Delphine impeta yitabiriwe n'abantu banyuranye biganjemo abakozi bakorana na Gicumbi yewe banakoranye na Delphine kimwe n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango mushya cyane ko hari hatumiwe abatari bake. 

Benjamin

Benjamin Gicumbi ubwoba bwari bwose mbere y'uko umukobwa agera ahari hateguriwe uku gutungurana

Gicumbi

Umukobwa akirabukwa ibyo yateguriwe yahise yiruka asubira inyuma

Benjamin

Benjamin

Benjamin

Benjamin Gicumbi amaze kwambika impeta Delphine byari ibyishimo

Benjamin

Benjamin yereka abasore bari aho ko Delphine ibye byanzuwe...

Benjamin

Benjamin

Benjamin

Benjamin

Benjamin

Benjamin

Ibirori byasojwe na gahunda yo gusangira kw'abatumiwe...

Benjamin

Benjamin

Delphine yereka abasore ko ibye byanzuwe bityo ko nuwamutekerezaga yashakira ahandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Franco 5 years ago
    Azasubiremo kuko urutoki yambitseho impeta atari rwo.ruriya rugenewe impeta ya marriage,ntimukavange ibintu.Regards.





Inyarwanda BACKGROUND