RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Ishimwe Dieudonne yaburiye abakobwa 37 bakomeje abasaba kwirinda abatekamutwe-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:31/12/2018 12:08
0


Tariki 30/12/2018 ni bwo abakobwa 37 bari bahuriye i Kigali mu muhango wo gutombora nimero bazakoresha kugeza ku musozo w’iri rushanwa, iki gikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena I Rusororo. Nyuma yaho bahawe impanuro zirimo kwirinda abantu bababeshya ko bazabafasha kuba Miss Rwanda 2019.



Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 muri rusange hiyandikishijemo abakobwa 340 kugeza ubu abakobwa 37 ni bo basigayemo ndetse kuri iki cyumweru banatomboye nomero bazakoresha muri iri rushanwa. Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back Up yifurije aba bakobwa amahirwe masa mu rugendo batangiye.

Yabasabye ko bagomba kwitondera abatekamutwe babizeza kubaha ubufasha ubwo ari bwo bwose, babizeza kuzegukana iri rushanwa ryifuzwa n’abakobwa benshi. Yagize Ati: "Miss Rwanda ni irushanwa muzumvamo ibintu bigiye bitandukanye, gusa nimero ibahamagara musanzwe muyizi uguhamagaye adakoresheje iyo nomero twabahaye ni ukuvuga ngo ibyo bihabanye na Miss Rwanda. Ngira ngo niba mubizi hari abantu batangiye kujya babahamagara bababwira nshobora kubafasha kuri (Project) umushinga wawe, nshobora kugufasha ukaba Miss, nziranye na kanaka ugasanga ari ku kubwira umuntu ucana amatara ukibaza ukuntu azakugira Miss bikakuyobera. Ubufasha twemera ni ubuturuka ku Mana."

Yakomeje ababwira ko nk'uko ntawabafashije bari mu majonjora ari nako ntawuzabafasha mu bisigaye, ikindi ngo utemera gutsindwa ngo ntiyatsinda. Yabasabye kugirana inama hagati yabo ku munt ufite icyo arusha abandi akabagira inama. Yashimiye itangazamakuru rikomeje kubafasha umunsi ku munsi, ndetse asobanura ko izi nimero batomboye ari zo bazakoresha mu irushanwa yaba mu buryo bwo kubatora bwa SMS ndetse no ku bijyanye n'uburyo bazajya baseruka.

Biteganijwe ko tariki 5 Mutarama aba bakobwa 37 hazakurwamo 20 bazajya mu mwiherero w'ibyumweru bibiri, aho mu cyumweru cya kabiri hazagenda hataha umukobwa umwe buri munsi kugeza hasigaye 15 bazagaragara ku musozo w'iri rushanwa. Bimwe mu bizagenderwaho hasezererwa abakobwa buri munsi ni iimikoro bazagenda bahabwa ishingiye cyane ku yo bajya bahura nayo iyo bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga.  

Kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzaba Miss Rwanda 2019 byariyongereye ugereranyije n'ibyahembwe ba nyampinga babanje dore ko hazanahembwa ibisonga 2. Nyampinga w' u Rwanda w'umwaka wa 2019 azahabwa imodoka, ajye ahembwa ibihumbi 800 buri kwezi by'amafaranga y'amanyarwanda mu gihe cy'umwaka, abe 'Brand ambassador' wa Cogebanque n'ibindi bihembo bitandukanye. Igisonga cya mbere kizahembwa miliyoni y'amanyarwanda ndetse igisonga cya kabiri gitsindire ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

Kanda hano urebe Impanuro abakobwa 37 bahawe zo kwirinda abatekamutwe


Kanda hano urebe umuhango wo gutombora nomero uko wagenze 

 

VIDEO: Niyonkuru Eric - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND