RFL
Kigali

Patoraking aracyibuka Urban Boys ya batatu bashwanye bamaranye imyaka 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2018 8:07
0


Umunyamuziki Patrick Nnaemeka Okorie wamenyekanye nka Patoraking ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yakunze kumva igihe kinini ibihangano bya Urban Boys y’abasore batatu kandi ko aribo bahanzi bo mu Rwanda azi. Aravuga ibi mu gihe umwaka wirenze iri tsinda ribaye amateka, Safi akurikira amahitamo ye.



Kuya 05 Ugushyingo 2017 ni bwo Safi Madiba yeruye ko yavuye mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka 10. Patoraking yageze mu Rwanda mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 ari kumwe na Simi wamamaye mu ndirimbo ‘Joromi’ bagiye guhurira ku rubyiniro rwa Radisson Blue&Convention Center kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, bombi babajijwe abahanzi bo mu Rwanda bazi. Simi yasubije ko avugishije ukuri nta muhanzi wo mu Rwanda azi ariko koko ashaka ‘kwagura umubano we mu muziki’, mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe [Nigeria], Patoraking yatangaje ko azi itsinda rya Urban Boys, avuga ko rigizwe n’abasore batatu kandi ko yakunze kumva ibihangano byabo.    

Patoraking w’imyaka 28 y’amavuko, yagize ati « Nibyo, ndatekereza hari abo nzi kandi ndumva narakunze kumva indirimbo zabo. Ndabazi babandi batatu bari bibumbiye mu itsinda rya Urban Boys. Ndabazi ndetse nakunze no kumva indirimbo zabo,”

Simi ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, abajijwe niba hari umuhanzi wo mu Rwanda azi, yatangaje ko avugishije ukuri nta muhanzi n'umwe azi, ati “Nta n'umwe nzi, reka mvugishe ukuri kuri iki kintu, gusa ndashaka kwagura umuziki wanjye kugera no mu Rwanda…. Numvise ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere cyane mu bukungu, urumva ko ari amakuru meza ku Rwanda,”

Urban Boys batandukanye bamaranye imyaka icumi.

Simi na Patoraking bazataramira abanyarwanda mu gitaramo bazahuriramo na Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie. Ni igitaramo cyiswe ‘New Year Count Down’ kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu,gitegurwa na Rwanda Events.

Patrick Nnaemeka Okorie washinze imizi nka Patoraking, ni umunya-Nigeria ukora injyana ya Reggae-Dancehall, ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yavukiye mu gace ka Onicha muri Leta ya Ebonyi, yakuriye ahitwa Ijegun-Egba.      

Yavutse ku wa 27 Gicurasi 1990, afite imyaka 28 y’amavuko. Yakoze alubumu nka ‘God Everything’ ndetse na ‘More’. Uwitwa Sharon Okorie ndetse na Raphael ni abavandimwe ba Patoraking, afite umwana umwe yise Rapharanking Okorie.

Ubutumwa bwa Safi Madiba asezera mu itsinda rya Urban Boys.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND