RFL
Kigali

TRINITY TALENT SHOW: One Family One Vision yahize abandi mu kuririmba; menya abitwaye neza mu bindi byiciro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/12/2018 18:38
1


Nyuma y’igihe kitari gito Itsinda Trinity Worship Center ritegura igikobwa Trinity Talent show, kigamije kuzamura impano no kwibutsa abafite impano ko igihe ari iki cyo kuzikoresha ngo zibagirire umumaro ndetse n’itorero muri rusange, kuri ubu hahembwe abahize abandi.



Trinity Talent Show

Trinity Worship Center baririmbye muri ibi birori

Ni mu gikorwa cyabaye tariki 23/12/2018 kibera kuri EPR Kabeza ahashimiwe abahize abandi mu mpano zinyuranye. Umubare w’abiyandikishije muri Trinity Talent show wageraga kuri 27, harimo abanyempano mu gucuranga piano, kuririmba indirimbo z’Imana, kuvuga imivugo, kuvuza ingoma ndetse n’Impano mu kubyina indirimbo zihimbaza Imana.

Trinity Worship Center

Abari bagize akanama nkemurampaka

Talent show yatangijwe na Trinity Worship Center mu mu ndirimbo kuramya Imana. Trinity Talent show yari yitabiriwe n’abantu b’ingeli zose, kandi ni igikorwa cyanejeje benshi. Itsinda ribyina drama ‘Praise again’ ryasusurukije benshi mu kubyina indirimbo (Drama) ndetse na Drama Team ya Trinity Worship Team na yo yabyinnye indirimbo ‘Imana y’Imbaraga’.

Nyuma yo kwiyerekana mu mpano zitandukanye abari bashinzwe akana nkemuramaka, bari bagizwe na Jean de Dieu, umuraperi MD bahagariwe na Producer Camarade bavuze ko ikigambiriwe atari ibikombe ahubwo ari ukubaremamo icyo bifuza kuzaba cyo ejo hazaza. Producer Camarade yanemereye abiyerekanye mu mpano zo gucuranga piano, kuzabigisha production ku buntu.

Trinity Worship Center

Dj Spin wanishimiye cyane icyo gikorwa cyiza cyo kuzamura impano z’abantu (Talent Show initiative), wanashimye  cyane kandi Trinity Worship center yagiteguye, Dj Spin yasusurukije abitabiriye iyo Talent Show mu ndirimbo zishyushye zo guhimbaza Imana hamwe n’ababyinnyi bari kumwe nawe, bityo itorero ryose ribona umwanya wo kubyinira Imana.

Nyuma yo kwegeranya amanota, hakurikiyeho igikorwa cyo guha ‘Certificates abiyerekanye mu mpano bose, biza gusozwa no gutanga imidari, ndetse n’ibikombe ku barushishije abandi, igikorwa cyayobowe n’abanyamakuru barimo Florent Ndutiye wa TV7, Peace Nicodem wa Magic Fm ndetse n’abakuru b’Itorero.

One Family One Vision

One Family One Vision yahize abandi mu kuririmba

One Family One Vision yahize abandi mu kuririmba bahabwa igikombe. Abagize iri tsinda basanzwe baririmba injyana ya Rap. Judith umwe mu bakobwa bitwaye neza mu kwerekana impano, nawe yahawe igikombe, uwambitswe umudali ni KWIZERA Fils wavugije Drum (ingoma), naho NGABO Emmanuel atwara igikombe mu gucuranga Piano.

Umukuru wa Trinity worship center Peter Mugwaneza, yashimye Imana yabashoboje kugera ku ntsinzi y’iyo talent show anashimira abitanze bose. Yashimangiye ko abatabonye ibikombe n’ababibonye bose impano zabo ari nziza kandi ko zizagera kure. Yunzemo ko umutima n’imyitwarire y’umunyempano nabyo bidakwiriye gusigara inyuma kuko nabyo Imana ibitangira umugisha.

Trinity Talent Show

Yagize ati “Duharanire gukoresha impano zacu mu nzu y’Imana tuzigaburirane nk’uko tubisanga muri 1petero 4:10.” Talent show yasojwe n’isengesho ry’uhagarariye ivugabutumwa muri EPE Kanombe, ashima Imana ku bw’icyo gikorwa, asabira abanyempano kurushaho kurabagirana mu mpano zabo.

Trinity Worship center yateguye iki gikorwa iherutse gutwara igikombe muri Groove Awards Rwanda 2018 aho yabaye itsinda rishya ryakoze cyane mu mwaka wa 2018. Iri tsinda rimaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo:  Ubu ndarinzwe, Imana y'imbaraga (yakorewe n’amashusho), Imana yo kubahwa, Nditanze, Iwacu, Yaradutoranyije n’Isegonda baherutse gushyira hanze vuba.

REBA HANO ANDI MAFOTO

Trinity Talent showTrinity Talent ShowOne FamilyOne FamilyOne FamilyOne FamilyOne Family One VisionOne Family One VisionOne Family One VisionOne FamilyFlorent
Florent Ndutiye na Peace Nicodem bitabiriye iki gikorwa

Trinity Worship Center

Trinity Worship CenterTrinity Worship CenterTrinity Worship CenterTrinity Worship Centerone FamilyOne Family
Florent Ndutiye ashyikiriza igikombe One Family One Vision

One FamilyOne Family
Ifoto y'urwibutso y'abahawe ibihembo bose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bishop.irambona desire5 years ago
    Mukomere.kumurimo.tubahaye.ikaze.nino.iwacu.turanezezwa.nimirimomukora.uhoraho.abakomeze





Inyarwanda BACKGROUND