RFL
Kigali

Ally Soudy n'umuryango we bageze i Kigali, bakirizwa Capati zishyushye z'i Nyamirambo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2018 9:25
0


Ally Soudy umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye n'umuryango we, kuri ubu yagarutse mu Rwanda aho yabaye umunyamakuru w'icyamamare ndetse na MC wakunzwe n'abatari bacye. Uyu mugabo uri mu Rwanda azaba ari umwe mu bazayobora igitaramo cya Kigali New Year Party.



Ally Soudi n'umuryango we bavuye mu Rwanda muri 2012 bivuze ko amaze imyaka 6 muri Amerika. N'ubwo Ally Soudy yanyuzagamo akaza mu Rwanda umuryango we wo ntabwo wazaga. Kuri ubu Ally Soudy wajyanye muri Amerika n'umufasha we Carine Umwiza Warris ndetse n'umwana wabo w'imfura Ally Waris Umwiza, bagarutse barungutse undi mwana Ally Gia Kigali U, aho bageze i Kigali mu ijoro ry kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018.

Akigera i Kigali yakiriwe n'inshuti ze abo mu muryango we batari bacye bari baje kumutegereza. Mu kanya gato yaganirije Inyarwanda Ally Soudy wari umaze imyaka ine atagera mu Rwanda yavuze ko yishimira kuba agarutse mu Rwanda. Yatuganirije ku iterambere rya muzika y'u Rwanda. Uyu mugabo wabaye umunyamakuru ukomeye w'imyidagaduro mu Rwanda yabwiye Inyarwanda ko hari abahanzi bashya bazamutse mu gihe gishize.

Ally Soudi ugomba gusubira muri Amerika mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2019 yabwiye umunyamakuru ko kuri iyi nshuro azaba ahugiye ku guhura n'umuryango we aho kongera guha umwanya munini imyidagaduro nk'uko byagendaga ubushize iyo yabaga yaje mu Rwanda. Ally Soudi yakirijwe Capati z'i Nyamirambo yagenewe n'umwe mu basore bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga witwa Jason Muhire wabajije Ally Soudy ikintu akumbuye bityo amubwira ko akumbuye bikomeye capati z'i Nyamirambo.

Uyu musore yahisemo kujya kuzigura barazifunga neza ku buryo zidahora ubundi azizanira Ally Soudi. Igitaramo cya Kigali Happy New Year Party cyahujwe no kwakira Jay Polly muri sosiyete nyuma y'igihe amaze mu bihano. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2019 aho abahanzi banyuranye bazifatanya n'uyu muraperi bamuha ikaze mu buzima bushya. Twabibutsa ko iki ari cyo gitaramo Ally Soudy azaba ayoboye.

Ally Soudy

Ally Soudy yari yishimiye kugaruka i Kigali 

Ally Soudy

Mike Karangwa (wambaye ingofero) mubari baje kwakira Ally Soudy

Ally Soudy

Muhire Jason asobanura uko igitekerezo cya Capati cyaje

Ally Soudy

Ally Soudy n'umusore wamuzaniye capati ku kibuga cy'indege

ALLY SOUDY YAZANYE N'UMURYANGO WE I KIGALI

ALLY SOUDY YAKIRIJWE CAPATI KU KIBUGA CY'INDEGE I KANOMBE

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND