RFL
Kigali

Kabelo Eric icyamamare muri Botswana uri kubarizwa i Kigali yabengutse umuziki wa Serge Iyamuremye bituma yifuza ko bakorana indirimbo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2018 12:58
0


Kabelo Eric w'imyaka 33 y'amavuko ni umuhanzi w'umunya-Botswana utuye mu mujyi wa Gaborone mu karere ka Kgatleng akaba akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda ndetse yamaze kubenguka umuziki wa Serge Iyamuremye bituma yifuza ko bakorana indirimbo.



Kabelo Eric Kgaodi ukiri ingaragu ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Botswana. Yageze mu Rwanda tariki 26/12/2018 ateganya gusubira iwabo mu minsi micye iri imbere. Yaje mu Rwanda ku mpamvu ze zihariye zirimo gutembera no kumenya ikibuga cy'umuziki wa Gospel mu Rwanda kugira ngo umwaka utaha azagaruke azanywe no kuhataramira ndetse agakorana indirimbo n'abahanzi banyuranye. Avuga ko intego ye nyamukuru mu muziki ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Yavuze ko yakunze birenze igihugu cy'u Rwanda agezemo ku nshuro ye ya mbere.

Kabelo Eric

Umuhanzi Kabelo wo muri Botswana /Ifoto: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kabelo Eric uvuga ururimi rw'icyongereza adategwa yadutangarije ko nta muhanzi n'umwe wo mu Rwanda azi, icyakora ngo yabashije kwitabira igitaramo Christmas Celebration Concert cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 26/12/2018 ahabonera bwa mbere abahanzi b'abanyarwanda ndetse anyurwa cyane n'umuziki wabo. Kabelo Eric yavuze ko uwamushimishije cyane ari Serge Iyamuremye. 

Yagize ati: "Uriya musore mugufi waririmbye muri Kigali Convention Center, naramukunze cyane ni umuhanzi w'umuhanga cyane,..binkundiye nakorana nawe indirimbo mbere y'uko nsubira iwacu." Abajijwe niba yarabashije kubona uko avugana na Serge, yavuze ko magingo aya batari bavugana. Serge Iyamuremye uri mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko atari yavugana n'uyu muhanzi Kabelo Eric, gusa ngo yiteguye kumwakira neza bakanoza umushinga w'indirimbo yifuza ko bakorana. Serge yongeyeho ko bisobanuye ikintu gikomeye cyane ku muziki nyarwanda wa Gospel kubona abahanzi bo hanze y'u Rwanda bari gushaka gukorana indirimbo n'abahanzi b'abanyarwanda.

Kabelo Eric

Serge Iyamuremye ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda /Ifoto: Cyiza Emmanuel (Inyarwanda.com)

Kabelo Eric yatangiye kuririmba afite imyaka itanu y'amavuko, atangira gukora indirimbo mu mwaka wa 2006, kugeza ubu afite indirimbo 46. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane muri Botswana harimo: Take The Glory, Golgotha, Ae Phethehe Thato ya Hao, Kusobanje, Mama my hero, Thola Moya Same, Morekolodi Wame n'izindi. Yakuze akunda indirimbo z'abahanzi bo muri Afrika y'Epfo nka Rebecca Malope na Lundi. Yaje kujya muri korali y'abana mu ishuri yigagaho mu mashuri abanza, akomeza gukuza impano ye yo kuririmba. 

Kabelo Eric yibitseho ibihembo binyuranye byatumbagije izina rye mu ruhando rw'umuziki wa Gospel. Muri 2006 yitabiriye irushanwa ryitwa My African Dream aboneka mu ba mbere 10 bitwaye neza kurusha abandi. Muri 2008 yahawe igihembo cy'umuhanzi uririmba neza Best Performing Arts mu irushanwa Botswana National Youth Awards. Muri 2011, indirimbo ye "Ae Phethehe Thato Ya Hao" yamuhesheje igihembo mpuzamahanga cy'indirimbo ya Gospel ikunzwe cyane muri Afrika (Best Religious song in Afrika) mu irushanwa Museke Online Africa Music Awards ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kabelo Eric

Kabelo Eric ari mu bahanzi bubashywe muri Botswana /Ifoto: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)

Muri uwo mwaka wa 2011 kandi yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bahatanira ibihembo bikomeye birimo; Irushanwa Africa Gospel Music Awards ryo mu Bwongereza mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka (Best Gospel Male Artist of the year in Africa) ndetse no mu irushanwa ryo muri Botswana mu cyiciro cya Best Gospel Male artits (BOMU). Muri 2014 yitabiriye irushanwa rya Kora Africa Gospel music awards mu cyiciro cya Best male gospel artist. Muri 2014 na 2015 yagizwe Ambasaderi wa Kora-Botswana Goodwill muri kampanye yo kurwanya indwara ya Ebola.

Kabelo Eric yavuze ko iwabo muri Botswana hari abahanzi bakora umuziki wa Gospel mu buryo bubyara inyungu ndetse hakaba n'abawukora mu buryo bw'ivugabutumwa gusa. We ngo abikora byose, gusa icyo ashyira imbere cyane ni ivugabutumwa. Yunzemo ko iwabo bigoye cyane ko umuziki wa Gospel watunga umuhanzi abaye ari ko kazi konyine akora. Ngo impamvu ibitera ahanini ni uko igihugu cya Botswana gituwe n'abaturage bacye, ukongeraho no kuba umuziki wa Gospel udashitura benshi mu batuye icyo gihugu. 

REBA HANO "TAKE THE GLORY" BY KABELO ERIC

UMVA HANO "GOLGOTA" YA KABELO ERIC

REBA HANO "MOREKOLODI" YA KABELO ERIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND