RFL
Kigali

Rubavu: GYB Entertainment yateguye igitaramo cy’abambaye umweru gusa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 16:31
1


Mu rwego rwo guteza imbere umuziki GYB Entertainment yateguye igitaramo cy'abambaye umweru gusa kizwi ku izina rya “White Party”. Tariki 28 Ukuboza 2018 ni bwo iki gitaramo kizaba, kigamije kuzamura umuziki w'Akarere ka Rubavu.



Biteganijwe ko muri iki gitaramo hazatangirwamo ubutumwa bwubaka umuziki w’Akarere muri rusange. Arsene Sangwa uri mu bateguye iki gitaramo yatangarije INYARWANDA ko umuziki wo mu karere ka Rubavu ‘ukeneye ibitaramo birimo n'abahanzi bazwi, bikongerera uburemere icyo gitaramo ndetse n'Abanya-Rubavu bakongera kwiyumvamo umuziki w'Akarere ka Rubavu muri rusange binyuze muri abo bahanzi’.

Yagize ati"Umuziki wacu hano mu karere ka Rubavu usa n'uwasubiye inyuma cyane ugereranije n'aho wari mbere. Icyo mbona gikenewe rero n'uko hakongera kwaduka umuco w'ibitaramo byinshi bisobanutse ariko hakazamo n'ababahanzi bafite izina bakomeye kuburyo n'umuturage wo mu cyaro azongera kutwiyumvamo.

Yakomeje ati "Muri kiriya gitaramo tuzatambutsa ubutumwa bukangurira abahanzi ndetse n'abafana gukunda iby'iwabo ubundi umuzi wacu ukongera ukamamara". 

Muri iki gitaramo kizitabirwa n'abambaye imyenda y'imyeru hazaba harimo abahanzi Le Bon Logos, El Kennedy, Ben Adolph, Racine, Naaz Hamad, Pacifica, TKP itsinda rya The Futuremen, Cedro Pudjadas, NTZ n'abandi batandukanye.  Biteganyijwe ko kizatangira saa 15h00', kizabera ahazwi nko Mumigina (Gisenyi). 

Iki gitaramo kigiye kubera i Rubavu

Kwizera Jean de Dieu-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Michou5 years ago
    Mukomerezaho tubatinyuma.





Inyarwanda BACKGROUND