RFL
Kigali

Diamond na Rayvanny bakomorewe n’ikigo ngenzuramuco muri Tanzaniya kongera gukora ibitaramo hanze ya Tanzania gusa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/12/2018 9:38
0


Ikigo ngenzuramuco muri Tanzaniya Baraza la Sanaa la Taifa (Basata) cyakomoreye abahanzi b'ibyamamare Diamond na Rayvanny nyuma yo guhabwa imbabazi. Kuri ubu bemerewe gukora ibitaramo ariko hanze ya Tanzaniya gusa.



Ikigo ngenzuramikorere muri Tanzaniya, BASATA cyari cyarafatiye ibihano aba bahanzi bombi Diamond na Rayvanny bahagarikirwa ibitaramo haba muri Tanzaniya ndetse no hanze yayo nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo amagambo iki kigo gifata nk’ay’urukozasoni zirimo nka Mwanza mu bitaramo by’inzu itunganya umuziki ya Wasafi aba bombi bahuriyeho.

Icyakora nyuma aba bombi bashyize hanze amashusho binyuze ku mbuga  nkoranyambaga zabo basaba imbabazi ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza bahawe bakaririmba izi ndirimbo. Itangazo ryasohowe n’iki kigo ryemeza ko aba bombi bababariwe kuri ubu bakaba bemerewe gukora ibitaramo hanze ya Tanzaniya ariko badashobora kubikorera imbere ku butaka bwa Tanzaniya.

Diamond

Abahanzi Diamond na Rayvanny mu ndirimbo Mwanza yahagaritswe gukinwa muri Tanzaniya.

Nyuma yo gukomorerwa Diamond n'abo bahuriye mu nzu y’umuziki ya Wasafi bategerejwe kandi mu gitaramo kizabera muri Kenya mu mujyi wa Mombasa itariki 26 mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Comores tariki 28 mu kwezi kwa 12. Ni mu gihe taliki ya 31 z’uku kwezi kwa 12 ubwo bazahurira ku rubyiniro n’itsinda Morgan Heritage ryo muri Jamaïca, abanyakenya babategerezanyije ubwuzu.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND