RFL
Kigali

Imyiteguro ya nyuma y'ahabera igitaramo cya Xmass Celebrities Party iri kugana ku musozo -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/12/2018 13:13
0


Mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 mu Rwanda bimwe mu birori bitegerejwe bikomeye ni igitaramo cya Celebrities Xmass Party cyateguwe n'inzu ifasha abahanzi ya The Mane. Iki gitaramo byitezwe ko kiri bube kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018. Inyarwanda.com twasuye ahitezwe kubera iki gitaramo ngo turebe aho imyiteguro ya nyuma igeze.



Celebrities Xmass Party ni igitaramo giteganyijwe tariki 25 Ukuboza 2018 aho ab'ibyamamare banyuranye hano mu Rwanda bazaba bakoraniye muri Camp Kigali mu gitaramo cyateguwe cyo kuba abantu b'ibyamamare bahura bagasabana bakaganira bakungurana ibitekerezo ariko nanone bagahura n'abafana babo ku buryo habaho ubusabane ku bantu bose bahurira mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Ibi birori bizaba byahuriyemo ab'ibyamamare mu byiciro binyuranye birimo abahanzi ba muzika, abagiye begukana amakamba y'uburanga anyuranye, abakinnyi b'ibyamamare mu mikino itandukanye, abanyamakuru banyuranye, abafotozi b'ibyamamare n'abandi benshi...Ibi birori byitezwemo uburyo bunyuranye bw'imyidagaduro yaba abahanzi bazaririmba n'ibindi ariko kuri ubu byamaze gutangazwa ko aba Djs bazacuranga muri iki gitaramo ari abo muri Dream Team Djs.

The Mane

Imiryango iraba ifunguye guhera saa Cyenda z'amanywa

Kugeza ubu iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol Rwanda amatike yacyo yamaze kugera hanze. Hateguwe amatike ya 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y'icyubahiro. Gusa uzayigura ku munsi w'igitaramo arazayigura 15000Frw, 200000Frw ku meza y'abantu umunani bicaye hamwe bazahabwa icupa rya Champagne ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba ateretse mu myanya y'ikirenga azaba agura 400000Frw bakazatangaho icupa rya Champagne na Whisky.

The Mane

Urubyiniro rwo rusa n'urwamaze gutungana

The Mane

The Mane

The Mane

The Mane

The Mane

The Mane

The Mane

Bitewe n'itike waguze intebe zamaze gutegurwa kare,....

The Mane

Skol ni yo iba icuruza ibyo kunywa...

Ikijyanye n'itapi itukura nayo amakuru Inyarwanda yabonye ni uko saa saba zuzuye z'amanywa iba yamaze gutegurwa ku buryo abitabira iki gitaramo bari busange iteguye banyuraho bifotoza bameze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND