RFL
Kigali

Minisitiri Nyirasafari yijeje Chorale de Kigali ko 2019 izafashwa kubona ahagutse ikorera igitaramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2018 5:16
0


Minisitiri ushinzwe umuco na Siporo Nyirasafari Esperance yabwiye abagize Chorale de Kigali ko icyifuzo cy’uko bashakirwa ahantu hagutse bakorera igitaramo hakwakira abarenga ibihumbi icumi cyumviswe, kandi ko biri no muri Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka ahantu hagenewe imyidagaduro.



Madamu Nyirasafari yabitangaje nyuma yo kwibonera ko bamwe mu bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali babuze aho bicara abandi bagasubirayo bitewe n’uko mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference and Exbihition Village (KCEV) hari huzuye. Ni mu gitaramo cy’amateka cyakozwe n’iyi korali bise “Christmas Carols Concert 2018”.

Nyirasafari yavuze ko ubwo yinjiraga ahabereye igitaramo nawe yiboneye ko abantu bari bitabiriye iki gitaramo bari benshi, ndetse hari n’abasubiyeyo. Yavuze ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no gushakisha ahantu heza hakwiye kwifashishwa mu myidagaduro. Ati “ Turi hano, turi benshi cyane nabyiboneye nkinjira. Abantu ni benshi cyane. Kuba hari abasubiyeyo biratwereka ko hari ibyo tugomba gukora kandi twarabitangiye….

Guverinoma y’u Rwanda iratekereza uburyo yashyiraho ibikorwa remezo kugira ngo abidagadura, bidagadurire ahantu heza, hasobanutse hatubereye,”

Chorale de Kigali............

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, yari yavuze ko aho bakoreye igitaramo ari hato, asaba ababishinzwe kubafasha umwaka utaha bakazabona ahameze nka ‘petit sitade’ hashobora kwakira nibura abagera ku bihumbi icumi cyangwa barenga. Min.Nyirasafari yavuze ko ibyo basabye bishyizweho umutima na Leta y’u Rwanda. 

Yagize ati “ Nagira ngo rero mbishimangire ko ibyo bababwiye ari byo. Umwaka utaha dushobora kuzakorera igitaramo cya Chorale de Kigali aho yababwiye rwose. Ni ibintu Leta y’u Rwanda ishyizeho umutima

Akomeza ati “Si n’aho gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzagura ibikorwa ari mu mujyi wa Kigali ….Nyeneye kubona Chorale de Kigali hirya no hino igashimisha abantu nk’uko ibikora hano muri Kigali,”    

Min.Nyirasafari avuga ko Leta irajwe ishinga no gushaka ahantu heza ho kwidagadurira.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali wavuze mu izina ryabo ayoboye, yiseguye ku bantu bose baguze amatike ariko ntibabashe gutaramana na bo bitewe n’uko habaye hato. Avuga ko ari ideni Chorale de Kigali ifite ku mutima.

Ati «  Iyi ‘salle’ ntabwo ihagije. Kandi turisegura kubabuze imyanya, turisegura kubahagaze….Bamenyesheje ko kubera umutekano kugira ngo abantu bamererwe neza hari abasubiyeyo kandi bari bitabiriye mu buryo bwuzuye, twumva ari akantu umutima wacu ufitiye nk’ideni ku bakunzi ba Chorale de Kigali…Rwose duciye bugufi dusabye imbabazi, »

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 nibwo Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’amateka. Yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo mu bice bitatu by’indirimbo. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buhebuje. Benshi bakurikiye iki gitaramo bahagaze, ndetse abatinze kuhagera basubiyeyo bitewe n’uko hari huzuye ahaberaga igitaramo.

AMAFOTO:

Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy'ubudasa.

Abaririmbyi bagaragaje ubuhanga burenze mu ndirimbo.

Abantu buzuye bamwe bareba igitaramo bahagaze.

Kanda  hano ndetse na hano urebe amafoto menshi.

AMAFOTO; Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND