RFL
Kigali

Watoto Children's choir y'i Kampala yakoreye igitaramo i Kigali nyuma yo kuzenguruka Amerika n'Uburayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2018 9:51
0


Mu ijoro ryacyeye tariki 22/12/2018 ni bwo abana bato bagize Watoto Children's choir bakoreye igitaramo mu Rwanda nyuma y'ibitaramo binyuranye bamaze iminsi bakorera mu bihugu bitandukanye bigize imigabane nk'Uburayi na Amerika.



Igitaramo bakoreye mu Rwanda cyitwa 'Turabakunda Christmas Rwanda Tour'. Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwa nka Camp Kigali kuva saa kumi moya z'ijoro kugeza saa tatu n’igice z’ijoro, icyakora kirangwa n’ubwitabire bucye, gusa abacyitabiriye bahagiriye ibihe byiza na cyane ko aba bana bagaragaje ubuhanga buhanitse mu kubyinira Imana.

Watoto children's choir

Watoto Children's choir mu gitaramo bakoreye i Kigali

Mu muziki w’umwimerere n’imibyinire idasanzwe, aba bana baririmbye indirimbo zabo zinyuranye abantu barizihirwa cyane. Bafashe umwanya bifuriza abanyarwanda kuzagira Noheli nziza ndetse n’Umwaka mushya muhire wa 2019. Bavuze ko bazagaruka ndetse na bob aha ikaze abanyarwanda muri Uganda. Aline Gahongayire uherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018 yaririmbye muri iki gitaramo.

Aline Gahongayire yavuze ko nawe ari umunyamuryango wa Watoto Children’s choir ashingingiye ahanini ku kuntu abakunda cyane. Yasabye aba bana kuzagaruka mu Rwanda kuri Noheli y’umwaka utaha abizeza ko hazaba hari abantu benshi cyane ku buryo salle izaba yuzuye. Yahise abatera inkunga abemerera kujya abaha amadorali ijana buri mwaka (100$).  

Watoto children's choir

Ni ubwa mbere Watoto Children’s choir ikoreye igitaramo mu Rwanda by’akarusho u Rwanda akaba ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika bataramiyemo. Ni mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibihugu binyuranye i Burayi no muri Amerika y’Epfo. Mu bitaramo bakoreye muri ibyo bihugu harimo ibyo bakoreye muri;  Brezil (bamazemo amezi atatu), Ubudage, Switzerland, Sweden, Canada, Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Watoto children's choir ni korali ikunzwe bikomeye muri Uganda, mu karere na Afrika yose na cyane ko ifatwa nka korali ya mbere muri Afrika muri korali z'abana. Igizwe n'abana b'imfubyi babuze umwe mu babyeyi babo cyangwa babuze ababyeyi babo bose bishwe n'agakoko gatera SIDA ndetse n'abishwe n'intambara. Mu baririmbyi b’iyin korali harimo n’abana bavuye ku muhanda. Abayigize bose basengera muri Watoto church rimwe mu matorero akomeye cyane muri Uganda.

Watoto children's choir

Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Holding on, Oh what love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshanu n'ibihumbi 600), Beat of your love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300), Signs & wonders, Webale (Thank you)  n'izindi zinyuranye. 

Watoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choir

Watoto Children's choir bataramiye mu Rwanda nyuma y'i Burayi no muri Amerika

REBA HANO 'OH WHAT LOVE' (BE EXALTED) YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR


AMAFOTO: Esther Nakalema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND