RFL
Kigali

Mu masaha macye Chorale de Kigali irakora igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwinjiza abantu muri Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2018 23:42
0


Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, Chorale de Kigali irakora igitaramo gikomeye cyo kwinjiza abantu muri Noheli. Ni igitaramo bise "Christmas Carols Concert" basanzwe bakora buri mwaka mbere y’iminsi micye ya Noheli. Kuri ubu bagiye kugikora ku nshuro ya 6.



Igitaramo Chorale de Kigali igiye gukora mu masaha macye ari imbere, kirabera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze ari muri Camp Kigali, mu cyumba cyitwa Akagera Hall, guhera saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba. Kwinjira niibihumbi icumi mu myanya y’imbere (10,000Frw) n’ibihumbi bitanu mu myanya y’indi (5,000Frw).

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo arimo kugurishwa kugira ngo byorohere azitabira igitaramo bityo babashe kubona amatike batagombye gutonda umurongo kuri salle y’ahari bubere igitaramo. Abayakeneye bayasanga ku Impano Art Gallery iruhande rwa Economat kuri Saint Paul, muri Librairie ya Saint Michel no muri Librairie ya Sainte Famille. Aba baririmbyi ba Chorale de Kigali bariteguye bihagije dore ko bamaze iminsi itari micye bahugiye mu myiteguro yimbitse y’iki gitaramo.

Chorale de Kigali

Abakunzi b’indirimbo zihimbanywe kandi ziririmbanywe ubuhanga, bamenyereye ko buri mwaka, ku cyumweru kibanziriza Noheli, Chorale de Kigali ibategurira igitaramo kibafasha kwinjira muri Noheli no gusoza umwaka neza. Muri uyu mwaka, Chorale de Kigali ihishiye byinshi abakunzi bayo, harimo indirimbo nyinshi nziza zakunzwe mu binyejana bitandukanye, zaba ari izahimbwe n’abanyamahanga cyangwa iz’abahanzi b’abanyarwanda.

KURI IYI NSHURO HARI UMWIHARIKO UGERERANYIJE N’IBITARAMO BYABANJE

RUKUNDO Charles Lwanga, Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali, yatangarije Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka abitabira igitaramo kigiye kuba mu masaha macye, bari bwiyumvire indirimbo zihimbwe mu buryo bwihariye, mu njyana zitandukanye kandi ziri mu ndimi nyinshi ugereranyije n’ibitaramo byabanje. Yagize ati : ‘‘Nk’uko duhora tubisabwa n’abakunzi bacu, buri mwaka Chorale de Kigali uko iteguye igitaramo, ishaka umwihariko ku buryo uwaje mu bitaramo byabanje abona itandukaniro’’.

Yavuze ko abitabira iki gitaramo bazataha bamvise ubukungu buri mu muziki w’u Rwanda. Yagize ati: “Abazitabira igitaramo cyacu bazumva ubukungu buri muri muzika y’u Rwanda batari bazi, aho tuzabaririmbira indirimbo basanzwe bazi zahimbwe n’abanyarwanda, ariko ziririmbwe mu buryo budasanzwe. Bazumva kandi ubukungu buri mu muziki uhimbwe mu ndimi z’amahanga harimo icyongereza, igifaransa, igitaliyani, ikidage n’icyesipanyole.’’


Iki gitaramo kiraba uyu munsi

Chorale de Kigali

Iki gitaramo kiraba mu masaha macye ari imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND