RFL
Kigali

Kidum yasengeye ku rubyiniro apfukamye yingingira kongezwa iminota 20 agapfubura abanyabirori-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2018 8:19
0


Saa sita z’ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018, Kidum yasabwe kuva ku rubyiniro abwirwa ko amasaha yo guhagarika igitaramo ‘Rwanda Konnect Gala’ yageze. Yapfukamye abyereka Imana, asaba abateguye iki gitaramo kumwongeza nibura iminota 20 agapfubura abo yita ko ‘bapfubye mu muziki’.



Kidum ufite inkomoko mu Burundi yerekanye ko atari umuririmbyi gusa ahubwo ko ari n’umubyinnyi mwiza utangaje. Ari kuririmba indirimbo ye ‘Amasozi y’urukundo’ yavugiye mu ndangururamajwi ko ‘yabwiwe gusoza igitaramo’ kuko amasaha yageze. Abantu bahise batera hejuru bavuga ko ari bwo igitaramo gitangiye.

Yabuze icyo gukora, apfukama ku rubyiniro atumbera abateguye iki gitaramo maze atera isengesho, agira ati “Ndabasabye mpume iminota 20 kugira ngo aba bantu ndabapfubure. ..Mana uri mu Ijuru urabyumva, ndagusabye nk’iminota 20 ntabwo nyirenza ariko ndabapfubure, sibyo!....    

Kidum yanyuzagamo agakora siporo, ubundi akiterera hejuru. 

Yemerewe iyi minota 20 yo gukomeza igitaramo, agarukana imbaraga zidasanzwe ndetse ahita asaba abashaka kubyina kwegera urubyiniro bagafatanya kwizihirwa. Ati “Ndabasabye muze imbere ndabapfubure,” Kidum yavuye ku rubyiniro adashaka kuhava ndetse yaririmbye indirimbo ‘One Love’ abaza niba iminota yatse yageze. Abari muri iki gitaramo, bavugaga ko ibirori bitarangiye nawe akababwira ati ‘ejo nzagaruka kubataramira’.

Uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo ‘Rwanda Konnect Gala’ kinjije abanyarwanda n’abanyamahanga mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Uyu mwaka cyabereye ahazwi nka Camp Kigali. Ni ku nshuro ya kabiri, cyahurije hamwe Cecile Kayirebwa, Itorore Inganzo Ngari, Gratien Niyitegeka (Papa Sava), Sophia Nzayisenga, ndetse na Group Umuti w’inganzo.

AMAFOTO:

Yasengeye ku rubyiniro asaba kongezwa iminota 20.

Cecile Kayirebwa yatamiye abanyarwanda n'abanyamahanga:

Sophia Nzayisenga.

Inganzo Ngari banyuze benshi.

Kanda hano ndetse naho urebe amafoto menshi.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND