RFL
Kigali

Ciney yatabaje! Arasaba ko abahanzi ‘bashishura’ bashyirirwaho icyiciro bagahembwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2018 19:03
0


Uwimana Aisha wamenyekanye nka Ciney yasohoye amashusho ku rukuta rwe rwa instagram aha urubuga abamukurikirana kuganira ku ngingo y’abahanzi bubuye umuco wo gushishura. Kuri we ngo hakwiye kumenyekana niba byemewe, ababikora bakabihemberwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018, Umuhanzikazi Ciney yifashe amashusho ayasakaza kuri konti ya instagram akoresha yibaza ‘impamvu umuco wo gushishura indirimbo udacika muri bamwe mu bahanzi nyarwanda’.

Yabwiye abamukurikirana bagera ku bihumbi makumyabiri birenga, ko muri iyi minsi havugwa ibijyanye n’abahanzi bashishura indirimbo z’abandi, kandi ko aho kugira ngo bicike byiyongera umunsi kuwundi. Ati “Ndabasuhuje. Rero njyewe ndagira ngo mbibarize….Murabona bino bintu bimaze iminsi bivugwa by’abahanzi bakora indirimbo bazikuye kuzindi…Mu by’ukuri aho kugira ngo bigabanuke birakomeza ‘as if’ nta kibazo bitwaye.

Ciney yashyize amashusho kuri instagram yibaza impamvu umuco wo gushishura ukomeje gukura.

Yavuze ko abahanzi bashishura bakwiye kumva ko ari ikibazo, bakabihagarika, Yibaza niba mu muziki wo mu Rwanda, abantu bakwiye kwakira ko hari abahanzi bazwi bakora indirimbo bazikuye ahandi. Agira ati “…Njyewe nk’abantu bakunda umuziki wo mu Rwanda kandi bifuza ko utera imbere. Ndagira ngo mbibarize tuganire mumbwire. Ibi bintu bicike na barimo barabikora bumve ko ari ikibazo babihagarike. Cyangwa tubyakire twumve ko ‘music’ yo mu Rwanda hari abahanzi bamwe na bamwe bakora indirimbo kuko bazikuye kuzindi.

Akomeza avuga ko gushishura bishobora gusakara no mu bahanzi bakizamuka, akiyumvishako gutwara igihangano cy’abandi, ntacyo bitwaye. Yunzemo ko niba ari umuco ukwiye guhabwa intebe, abahanzi bashishura bashyirirwaho ibihembo bakajya bahembwa. Ati “..Nk’umuhanzi uriho urazamuka yumve ko kuba yakura ‘inspiration’ ku ndirimbo y’umuhanzi ugeze hejuru, ntakintu bitwaye. …Na babandi bakora ‘award’ bazashyireho n’icyo cyiciro cy’indirimbo ziba zaravuye kuzindi tubimenye tubyakire tubyiyumvemo,” 

Gushishura! Ni intero yirikizwa na bamwe mu bahanzi Nyarwanda ; Dream Boys, Zizou, King James, Social Mula, Allioni na Bruce Melodie n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bashishuye indirimbo z’abandi. Bamwe muri bo ntibifuje kugira byinshi bavuga kuri iyi ngingo.

Ijwi rya bamwe rikunze kumvikana ko itangazamakuru ari ryo riharura inzira y’indirimbo zishishuye. Mani Martin aherutse gutangaza  ko abahanzi Nyarwanda n’itangazamakuru ari abafatanyabikorwa beza mu gusakaza no kumenyekanisha indirimbo zishishuye kugera ku muturage wibereye ku Nkombo. Ngo ntawe ukwiye kurenganya undi!

REBA HANO CINEY ASABIRA ABAHANZI BASHISHURA KUJYA BAHEMBWA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND