RFL
Kigali

Kaminuza yo muri Uganda yaciye kwisiga ibirungo, kwambara impenure n’imirimbo ku bagore

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/12/2018 12:34
0


Kaminuza yitwa Bugema yo muri Uganda yafashe umwanzuro wo kwigisha abagore bayigamo gukurikiza amahame yita ay’umuco yo kutisiga ibirungo no kwambara imirimbo cyangwa indi myenda migufi n’amapantalo.



Kaminuza ya Bugema yashyizeho amabwiriza mashya ku bagore n’abakobwa bayigamo , abuza aba bagore n’abakobwa kwisiga ibirungo mu maso cyangwa gusiga inzara, kwambara imirimbo irimo nk’amaherena n’ibikomo ku maboko ndetse no kwambara imyambaro irimo igaragaza bimwe mu bice by’imibiri yabo nk’amajipo magufi, udupira tugaragaza igituza ndetse n’amapantalo.

Iyi kaminuza ivuga ko uzarenga kuri aya mabwiriza mu gihembwe gitaha azahanwa n’akanama gashinzwe imyitwarire,agahanwa byihanukiriye. Umuyobozi w’abanyeshuri muri iyi kaminuza George Mupaghasi yabwiye ikinyamakuru the New vision ko aya mabwiriza ashyiriweho ibihano byihanukiriye ku batazayakurikiza kugira ngo barusheho kwimakaza indangagaciro z’umuco w’abagande no kwihesha agaciro by’umwihariko Yagize ati “Twakoze ibi kubera ko iyo umunyeshuri ageze hanze aba ari mu maboko yacu ,rero dufite inshingano zo kubarinda tunahesha isura nziza kaminuza yacu birumvikana”.

Bugema

Abanyeshuri basoje amasomo muri uyu mwaka muri kaminuza ya Bugema

Icyakora Mupaghasi yatangaje ko aya mabwiriza yari asanzweho ariko abanyeshuri bakayarengaho. Aya mabwiriza mashya yamaganiwe kure n'abagande benshi bayita abangamira uburenganzira bw'abagore kimwe no mu Rwanda hari zimwe muri kaminuza zagiye zishyiraho amabwiriza agenga imyambarire ku bazihamo.

Kaminuza ya Bugema ubusanzwe igendera ku mahame y’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 muri Uganda yashinzwe mu mwaka 1948 ije nk’ishuri ryigisha iyobokamana ku bashumba ariko riza kwaguka riba kaminuza itanga n’ubundi bumenyi butandukanye mu cyiciro cya 2 cya kaminuza.

Src: Africanews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND