RFL
Kigali

MINISPOC n’umujyi wa Kigali bahuje Masamba, Muyango n’Itorero Urukerereza mu gitaramo ndangamuco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2018 17:40
0


Minisiteri ya Siporo n’Umuco(Minispoc) ifatanije n’Umujyi wa Kigali yateguriye igitaramo ndangamuco kigiye guhuza abahanzi n’amatorero b’amazi azwi nka Muyango, Masamba, Mariya Yohani, Itorero Urukerereza n’abandi kizabera muri “Car free zone” kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018.



Iki gitaramo  kizabera mu mujyi rwagati ahazwi nka “Care free zone” kuwa gatanu tariki ya 21/12/2018 guhera saa kumi z’umugoroba (16h00), gutangira ni saa moya z’umugoroba (19h00).

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwishimana no kwifurizanya Noheli Nziza ya 2018 n’Umwaka Mushya Muhire wa 2019 hashimangirwa gahunda ya “Vibrant City”.  Kizasusurutswa n’Itorero Ndangamuco ry’Igihugu Urukerereza, Itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali ndetse n’abahanzi bakunzwe mu njya ya Kinyarwanda barimo Muyango Jean Marie, Intore Masamba ndete na Mariya Yohana.  Kizarangwamo kandi n’umwihariko w’abana batorejwe muri gahunda y’Intore mu biruhuko.

Masamba Intore ugiye gutaramira abanya-Kigali ni umunyamuziki wahiriwe mu njyana Gakondo, ijwi rye ryumvikana mu ndirimbo uruhumbirajana zikundwa na benshi nka: Kajongera, Rwagihuta, Araje, Wirira n’izindi. Muyango n’imitari bakoze indirimbo Karame Uwangabiye, yongeraho indirimbo nka Utari gito, Musaniwabo, Sabizeze yakunzwe by’ikirenga n’izindi. Mariya Yohani yakunzwe mu ndirimbo ‘Intsinzi’ yabaye idarapo ry’umuziki we.

Minispoc n'Umujyi bateguye igitaramo ndangamuco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND