RFL
Kigali

VIDEO: Miss Shanitah yavuze ku buzima bwe mu rukundo anatangaza ibyihariye ku musore bakundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/12/2018 16:00
2


Mu kiganiro twagiranye na Miss Heritage 2018, Umunyana Shanitah, kuri byinshi twaganiriye bye bwite harimo ubuzima bwe mu rukundo ndetse no ku buzima bwa ba Nyampinga mu rukundo.



Mu mezi yashize ubwo twaganiraga na Miss Shanitah yatubwiye ko nta muhungu afite bakunda ariko ko haramutse hagize uza kumubaza akazina nk’uko ariyo mvugo yakoresheje yamwemera abaye yujuje ibyo akunda.

Nyuma yo kuva muri Miss University Africa muri Nigeria rero, Shanitah yagiranye ikiganiro na INYARWANDA ari nabwo twamubajije niba ubu yaba yarabonye umukunzi asubiza ko ntawe rwose ati “Ntawe, ubu ngubu ntabwo araza ndacyategereje, azaza ariko, azaza!”

Shanitah
Shanitah n'ubwo nta mukunzi afite yizeye ko azaza

Byagiye bigaragara kenshi ko ba Nyampinga bahisha abakunzi babo kuko baba bavuga ko ntabo ariko nyuma bikagaragara ko babafite. Ibi byatumye umunyamakuru wa INYARWANDA ashaka kumenya niba ba Nyampinga babujijwe kugira abakunzi abibaza Shanitah amusubiza agira ati “Abantu baba bazi ko ba Miss batagira abakunzi, kandi kubagira biremewe!” Umusore ufite gahunda wujuje ibyo Miss Shanitah akunda, usenga, wiyubaha kandi umwubaha, twamwifuriza amahirwe masa ku bisigaye.

Kanda urebe ikiganiro kirambuye twagiranye na Miss Shanitah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anteye icyaka5 years ago
    Umwana mwiza cyane!
  • Ndayisenga Jovan 5 years ago
    Mwambwiye Ibimenyetso Bikwereka Niba Umukobwa Agukunda Haba Iyo Muvugana Kuri Telefone Cyangwa Muri Kuganira Amaso Kumaso?. Munansobanurire Mfite Umukobwa Uhora Umpamagara Cg Akanyandikira Sms Kd Twaganiriye Rimwe Buriya Arankunda?





Inyarwanda BACKGROUND