RFL
Kigali

NKORE IKI: Mfite ikibazo kinkomereye nsigaye numva nafatanya n'umugabo wanjye umugambi wo kwiyahura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2018 9:35
6


Nk'uko mubizi Inyarwanda.com tugira umwanya duha ijambo abasomyi bacu bakagisha inama binyuze mu nkuru twise 'NKORE IKI'. Ni urubuga buri wese anyuzamo ubutumwa bugisha inama tukabumugereza ku basomyi bacu. Kuri twandikiwe n'uwatubwiye ko afite ikibazo kimuremereye cyane.



Ubutumwa yatwandikiye buragira buri: Muraho bakunzi b'inyarwanda.com! Mfite ikibazo kinkomereye ku buryo nsigaye ntasinzira ijoro rigacya. Ndi umu mama w'umwana umwe. Njye n'umugabo wanjye turakundana pe gusa twese twashakanye nyuma yo kumva ko duhuje ubupfubyi turavuga tuti buri wese yarababaye reka twibanire tubyare ababyeyi,barumuna bacu ndetse n'abakuru bacu.

Nyuma rero koko twabyaye umwana mwiza ubu afite amezi atandatu. Njye n'umugabo wanjye rero nyuma yo kubana njye akazi karahagaze ntangira kujya ncuruza amata bidateye kabiri umugabo wanjye nawe akazi karahagaze ndetse we baranamwambura nyamara niho twakuraraga amafaranga yo kwishyura inzu nanjye ibyo nkora bikishyura ibyo kurya. Hashize amezi abiri umugabo wanjye ntakazi afite, nanjye iyo ncuruje amata twabonaga icyo kurya.

Ubu rero boss we yari yamubwiye ko azamwishyura nyuma y'ukwezi tugahorana icyizere none abiri arashize kandi amurimo amafaranga menshi. Ikibabaje rero ubukode bw’amezi abiri bwadufashe. Mu by’ukuri ubu nandika ibi niyo wansaba ibihumbi bitanu sinabibona, amafaranga nkorera turahaha tugakemura utundi tubazo two mu rugo bikarangira. Umugabo wanjye yarihebye kuko ejobundi yagiye kureba boss we asanga yagiye hanze yagurishije byose. Ibi byatumye umugabo wanjye acika intege ku buryo yagiye agura ikinini ntabizi ashaka kwiyahura ku bw'amahirwe ndamufata ambwira ko ntawe ababaza, aho kubaho ntacyo atumariye yakwipfira, mbese amagambo ye nanjye nayatekerejeho mbona koko ntacyo tumaze kw’isi.

Ny'iri inzu yirirwa mu rugo atubwira ngo twishyure cyangwa dusohokemo kandi koko afite ukuri. Umugabo yarambwiye ngo ngurishe frigo avamo yose tuyahe nyiri inzu. Simbyanze, arikose ko nayishyiragamo amata tukarya ninyigurisha bwo bizagenda bite? Ubundi se ko nidusohoka ntaho kujya bwo bizagenda gute? Bavandimwe nta babyeyi tugira twese ubu koko turakora iki? Abo twaganyiye bose batubwira ko nabo bafite ibibazo? Akazi twiridwa tudepoza ariko ntako tubona, iyo umugabo wanjye mubwiye ko tutagurisha frigo arambwira ngo noneho turagurisha iki?

Intebe barajyanye ariko ntiyavuyemo? Mwa bantu mwe turara turira, nkabyuka nkasenga.. ariko ni ha handi ntagikemuka. Akabanza twaguze ntiturabona icyangombwa ngo wenda baduhe credit? Ubu se koko mumbwire nibadusohora ko baduhaye bitarenze ku wa 5 tuzabishyura iki? Ese tuzajya he? Umuntu wumva yangira inama nzima ambwire kuko ubu nsigaye numva nafatanya n'umugabo wanjye umugambi wo kwiyahura gusa ikibazo kikaba umwana! Nkibaza niba nawe namwica bikanyobera.

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert5 years ago
    Nyohereza nimero zawe waba ukoresha kuriyi e-mail * niyrobert@gmail.com ndebe niba haricyo nabafasha . Gusa kwiyahura sicyo gisubizo . Kandi mukomeze mwihangane . Gusa mbabajwe cyane niyi nkuru yanyu
  • Ububiko 5 years ago
    Munyoherereze Email cg numero y'uyu wasabye inama ndebe niba hari icyo nanjye nabafasha! Muyishyire kuri Email : ububiko2017@yahoo.fr Murakoze.
  • Medy ruh5 years ago
    Senga wizere Imana kumutima wawe wose urabona igisubizo cyiza.
  • Fofo5 years ago
    Rwose humura wa mudamu we humuriza numugabo mukomeze musenge Imana izaca inzoga! Kwiyahura sicyo gisubizo rwose
  • Ni njyewe5 years ago
    @ububiko wahamagara izi numero kuko Email yawe ntikora 0738986413.
  • Nyirabahizi Frida4 years ago
    kwiyahura s'ubutwari ahubwo n'ubugwari.mwikumvira satani.kwihangana biterakunesha





Inyarwanda BACKGROUND