RFL
Kigali

Perezida Museveni yanenze Miss Uganda 2018 kutagira imisatsi y’umwimerere

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/12/2018 8:25
0


Nyuma yo gutsinda irushanwa rya Miss World Africa ,Quiin Abenakyo wambaye n’ikamba rya Uganda 2018 -2019 yashimiwe guha ishema igihugu cya Uganda ariko anengwa na Perezida Museveni kutagira umusatsi w’umwimerere.



Quiin Abenakyo umugandekazi w’imyaka 22 yakiranywe ubwuzu n’abatuye igihugu cye nyuma yo guhiga abandi bakobwa mu irushanwa ryaMissWorld Africa.

Usibye imbaga y’abatari bacye bamwakiriye ku kibuga cy’indege cya Entebbe bamushimira kubahesha ishema ku ruhando mpuzamhanga ,Quiin Abenakyo yanakiriwe na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Musevenimu biro bye .Icyakora abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter perezida Museveni yanenze uyu nyampinga kutagira imisatsi y’umwimerere.

Museveni



Yagize ati” Abenakyo ni muremure ,umwiza ukomoka I Musonga ,ariko ikibazo kimwe ni uko yambaye imisatsi y’abahinde .Namushishikarije kugumana imisatsi ye y’umwimerere ,umusaatsi w’abanyafurika .Tugomba kwerekana ubwiza nyafurika mu mwimerere wabwo.

Ntacyo uyu mukobwa yatangaje yaba agiye gukora nyuma yo guhabwa impanuro na perezida Museveni ,icyakora uyu mukobwa yishimiye kuba ari umugande nyuma yo kwegukana iri kamba rya Miss world Africa mu byishimo byinshi akigera ku kibuga cy’indege yagize ati "Nishimiye kuba nahesheje ishema igihugu cyanjye”

Nyampinga

Quiin Abenakyo ni we mugande ubashije kugera ku mwanya wo hejuru mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza (Miss World)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND