RFL
Kigali

Munezero Lisa Adeline witabiriye Miss Rwanda 2019 ari umubyinnyi mu Itorero ry'Umujyi wa Kigali yatuganirije ku gitabo arangije kwandika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 18:38
2


Mu minsi ishize ni bwo irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangijwe ku mugaragaro, hatoranywa abakobwa bazahagararira intara y'Amajyaruguru ndetse n'Uburengerazuba, aha hakaba ari naho hagaragaye umwe mu bakobwa batorewe kuzahagararira Intara y'Amajyaruguru, Munezero Lisa Adeline umunyempano zitandukanye.



Ubwo yibwiraga abagize Akanama Nkemurampaka, Munezero Lisa Adeline yatangaje ko afite impano zinyuranye zirimo; kubyina kinyarwanda, kwandika ibitabo no gutegurira abantu imbwirwaruhame zinyuranye. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Munezero yadutangarije byinshi ku gitabo cya mbere ari kurangiza kwandika cyitwa 'Umwana nyamwana', anaduhishurira ko ari umubyinnyi w'imbyino gakondo aho abyina mu Itorero ry'Umujyi wa Kigali "Indatirwabahizi".

Miss Rwanda

Munezero Lisa Adeline yahagarariye intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019

Munezero Lisa Adeline ufite impano yo kwandia ibitabo akaba umwe mu bakobwa 5 bahawe amahirwe yo guhagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko impamvu yahisemo kujya kwiyamamariza mu ntara y'Amajyaruguru ari uko ari ahantu ashaka kuzandikaho igitabo kandi hahora hamuteye amatsiko.

Miss Rwanda

Munezero arangije kwandika igitabo yise 'Umwana nyamwana'

Agaruka ku gitabo cy'amapaji mirongo itanu (50) amaze kwandika, yavuze ko gisigaje iminsi mike ngo kirangire dore ko kucyandika no kugicapa byarangiye igisagaye ari ukugishakira ibyangombwa maze akagishyira hanze. Yatubwiye ko iki gitabo cye yacyise 'Umwana nyamwana' kikaba gikubiyemo ubutumwa ku bana ko aho abasaba kwiga amateka y'igihugu cyabo cy'u Rwanda ntibayaharire abantu bakuru gusa.

Munezero Lisa Adeline ubwo yasobanuraga 'Umwana nyamwana' yanditse uwo ari we yagize ati "Umwana nyamwana ni umwana w'umunyarwanda wese, ni umwana ufata amateka y'igihugu cye nk'inshingano ze, ni umwana wese ufite indangagaciro z'umunyarwanda ufite icyerekezo uzi kwifatira umwanzuro."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lyn5 years ago
    I wish it was in english
  • Nitwa Nyabyenda Protogene 5 years ago
    Umwari w'urwanda Munezero Adeline Ukwiye ikamba Ryanyampinga w'urwanda pe!!! Ndakwifuriza kuzabigeraho Urabikwiye.





Inyarwanda BACKGROUND