RFL
Kigali

2009-2019: Igitaramo cya East African Party cya 11 kigiye kuba, abahanzi bagera kuri 50 nibo bamaze kugitumirwamo,... Byinshi utakiziho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 14:28
1


Mu Rwanda bimaze kuba akamenyero buri mpera cyangwa intangiriro z'umwaka haba hateganyijwe igitaramo gikomeye benshi bazi nka EAST AFRICAN PARTY, ibi bitaramo byatangiye muri 2009 bitegurwa na kompanyi ya East African Promoters. kuva bitangiye kugeza ku gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019 abahanzi 50 nibo bamaze kugitumirwamo.



Iki gitaramo kuva cyatangira kuba mu mwaka wa 2009 kugeza ku gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019 hamaze kimaze gutumirwamo abahanzi 50, aba bakaba barimo abanyarwanda 29 ndetse n'abanyamahanga 21. Mu banyamahanga Kidum niwe wenyine umaze kukitabira inshuro zirenze imwe dore ko yitabiriye gatatu mu gihe abanyarwanda bo King James ariwe umaze kukitabira kenshi dore ko amaze kukitabira inshuro esheshatu zose.

King James akurikirwa na Riderman umaze kugitumirwamo inshuro eshanu ubariyemo nuko uyu mwaka azaririmbamo, uyu akurikirwa n'abahanzi barimo Jay Polly na Bruce Melody kimwe na Knowless batumiwe inshuro enye. Iki gitaramo cyihariye umuhigo wo kuba kitarigeze gisiba umwaka numwe kuva cyatangira. Green P niwe muhanzi ugifitemo amateka mabi kuko yari yatumiwe ntabashe kukiririmbamo.

Kuri ubu East African Party ni igitaramo usibye kuba cyarahaye akazi abahanzi benshi babanyarwanda ariko gikwiye n'icyubahiro nk'igitaramo kimaze gushinga imizi mu gususurutsa abanyarwanda kandi gitumirwamo abahanzi b'ibyamamare ku buryo kiri no mubyambere biba mu Rwanda usanga biririmbwamo n'abahanzi b'ibyamamare.

Aha niho Inyarwanda.com twabakusanyirije urutonde rw’abahanzi bagiye bitabira ibi bitaramo kuva byatangira muri 2009 kugeza mu gitaramo cya East African Party giteganyijwe mu minsi iri imbere aho Meddy ariwe watumiwe nk’umuhanzi mukuru.

Muri 2009 ubwo iki gitaramo cyabaga bwa mbere hatumiwe abahanzi bari bakomeye icyo gihe barimo; Nameless wo muri Kenya, Juliana wo muri Uganda , Blu3 itsinda ryahozemo abahanzikazi batatu bo muri Uganda , Michael Ross wo muri Uganda , Kidum w’i Burundi ariko wabaga muri Kenya, Z Anto wo muri Tanzania, Miss Jojo wo mu Rwanda, Dr Claude wo mu Rwanda, ndetse na Rafiki wa hano mu Rwanda.Iki kikaba igitaramo urebye cyari cyahuriyemo abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bwa Afurika. 

Muri 2010 East African Party yari igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri yari yitabiriwe n’abahanzi bakomeye icyo gihe mu karere; AMANI wo muri Kenya, AY wo muri Tanzania, HB Toxic wo muri Uganda,Tonks wo muri Uganda na Big Farious wo mu gihugu cy’Uburundi. 

EAP

2011 ni uku cyari kimeze

Muri 2011  East African Party yari igiye kuba ku nshuro ya gatatu iki gitaramo kitabiriwe nabahanzi  bakomeye kuva ku rwego rw’Isi barimo Miss Triniti ukomoka muri Amerika, General Ozzy wo muri Zambia, Rachel K wo muri Uganda, Radio and Weasel wo muri Uganda ,King James wo mu Rwanda, Miss Jojo wo mu Rwanda , Tom Close wo mu Rwanda  na Kidum w’i Burundi.

EAP

Igitaramo cya 2012

Muri 2012 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro ya kane cyabaye mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2011 rishyira iya 1 Mutarama 2012, kitabiriwe n’abahanzi banyuranye biganjemo abanyarwanda kitabirwa n’abahanzi; Jay Polly wo mu Rwanda, Kitoko wo mu Rwanda,Tom Close wo mu Rwanda, King James wo mu Rwanda,Riderman wo mu Rwanda, Uncle Austin wo mu Rwanda,Knowless, Frank Joe, Daddy Cassanova  na Dream Boys bo mu Rwanda kimwe na Mr Flavor wari waramamaye muri Nigeria.

EAP

Muri 2013 igitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro ya gatanu kitabirwa n’abahanzi banyuranye biganjemo abanyarwanda; King James, Knowless, Jay Polly, Kamichi, Riderman,Mani Martin, Tom Close na Uncle Austin bo mu Rwanda hiyongereyeho Kidum umuhanzi wari ukunzwe mu karere w’i Burundi ndetse na Fuse ODG wari waramamaye mu ndirimbo ye Azonto.

EAP

Muri 2014 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuri ya gatandatu kiba icya mbere kigiye kuba ijana ku ijana gikozwe n’abahanzi b’;abanyarwanda nta munyamahanga n’umwe ukigaragayemo, aha hagaragayemo n’abahanzi ba cyera barimo Orchestre Impala, Orchestre Ingeli, Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Nyakwigendera Mwitenawe Augustin,Riderman, Knowless,King James, Mani Martin na Jay Polly.

EAP

Muri 2015 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro yacyo  ya karindwi aho kitabiriwe n’abahanzi banyuranye bari bayobowe na Diamond, uyu munyatanzania niwe wari ugezweho mu karere ndetse no muri Afurika, muri iki gitaramo uyu mugano yafatanyije n’abahanzi babanyarwanda barimo Urban Boys, King James,Knowless na Jay Polly.

EAP

Muri 2016 East African Party yari igeze ku nshuro yayo ya munani aho kitabiriwe  n’abahanzi banyuranye bari bayoboye na Konshens, uyu yafatanyije nabahanzi b’abanyarwanda barimo; Urban Boys,Bruce Melody,King James, Allioni,ndetse na Green P wari wamamajwe ariko ntabashe kuririmba ibitaravuzweho rumwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

EAP

2017 ubwo East African Party iheruka kuba yari yatumiwemo umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe cyane The Ben, uyu yari amaze imyaka isaga irindwi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda, igitaramo cyatumiwemo The Ben kirimo abahanzi nka Charly na Nina, Bruce Melody na Yvan Buravan bose basusurukije abafana b’umuziki.

EAST AFRICAN PARTY

Umwaka ushize wa 2018 byari ibicika muri East African Party

Umwaka ushize wa 2018 byari ibicika abahanzi banyuranye bari bitabiriye igitaramo cya East Africa cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Ali Kiba na Sheebah Karungi bagombaga gufatanya nabanyarwanda Yvan Buravan, Charly na Nina ndetse na Bruce Melody kimwe n'itsinda rya Tuff Gangz.

East African Party

Tariki 1 Mutarama 2019 biraba ari ibicika

Muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2019 ni igihe buzuza imyaka 10 iki gitaramo kibera mu Rwanda ndetse kikaba igitaramo cya cumi na rimwe hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Meddy, Riderman, Yvan Buravan,Bruce Melody ndetse na Social Mula. iki gitaramo gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira bizaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000frw mu myanya y'icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    ndabona kizaba arisawa peee i will be there





Inyarwanda BACKGROUND