RFL
Kigali

VIDEO: Dore impamvu zihariye Kibonke Clapton yateye umugore we inda mbere y’uko babana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/12/2018 16:49
2


Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka Kibonke Clapton uhamya ko atigeze na rimwe akinira umugore we urwenya mu gihe bari bari mu rukundo yivuye inyuma atangaza impamvu yamuteye inda mbere y’uko babana.



Clapton ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa INYARWANDA yirekuye cyane kurusha ahandi hose yaba yaragiye, avuga impamvu yateye Jacky inda batarabana. Ngo yari ahangayikishijwe cyane n’uko bazamumutwara. Yavuze ko iyo ufite ikintu cy’agaciro ukirinda cyane. Yagize ati:

“Buriya iyo ufite boro (ikintu cyiza cy’agaciro) kiri ku isoko, bashobora kugitwara. Sinjye musore mwiza muri Kigali, simfite pinya, sinize bihambaye, simfite amafaranga menshi no mu busitari hari abandenze rwose benshi banamukunda kandi bandenze. Nagerageje gukoresha igihe cyanjye gishoboka ngo mutsindire, iyo ndinda bari kumwandurura…”

Clapton
Clapton utarashatse kureresha umwana we avuga ko iyo atinda bari kumutwa

Clapton kandi avuga ko atari kwemera gukora amakosa abiri, gutera umugore we inda ngo hanyuma amureke umwana arererwe iwabo. Yyagize ati “Sinashatse kureresha, kandi sinashatse gukora ibintu bya findifindi. Nzakora Ubukwe bwiza ariko nzabanza kwita ku muryango wanjye…sinamutera inda ngo nongereho ikosa ryo gukuramo inda cyangwa ngo abyarire mu rugo, kuba twararyamanye ubwabyo ni uko namukundaga…”

Kubana wari umushinga banogeje igihe kirekire ndetse bafashe ibyemezo bagendeye ku nama zababyeyi babo aho uyu munsi bishimye kandi akomeza gushimangira ko afite umugore mwiza cyane yasengeye rwose, umukunda kandi cyane nawe akaba amukunda. Ibi Clapton yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko bizahora bimutera ishema ritavangiye.

Clapton
Clapton atewe ishema n'uko afite umugore mwiza bakundana cyane

Nk’uko muri bubisange mu kiganiro, Clapton yatubwiye itandukaniro hagati ya Clapton wa mbere yo gushaka umugore na Clapton w’ubu ubana na Jacky, umugabo utakisiga igikotori, utakirya muri Restaurant ndetse usigaye ufite uwo afata nk’umujyanama mu buhanzi bwe.

Kanda hano umenye impamvu Clapton utarashatse kureresha yateye umugore we inda batarabana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habarugira sylive bicanga benci5 years ago
    nabakundap
  • Mc.matatajado5 years ago
    warakoze kumwereka ubusore shaa Imana izabubakire





Inyarwanda BACKGROUND