RFL
Kigali

Gutora Miss Irebe Natacha Ursule uri guhatana muri Miss Africa 2018 byatangiye, Menya uko wamutora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 11:18
0


Umukobwa witwa Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ni we uhagarariye u Rwanda mu bakobwa 21 bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss Africa Calabar 2018. Kuri ubu gutora byatangiye.



Irushanwa rya Miss Africa riri guhuriza hamwe abakobwa b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria. Ikamba rizatangwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa riri kuba, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba bizabera muri Calabar International Convention Center.

Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera High School, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini kuri ubu akaba yiga muri Cyprus. 

Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe. kuri ubu akaba yitabiriye afite ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Miss Natacha Ursule

Miss Irebe Natacha Ursule ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa 

Nyuma yo kugera muri Nigeria bagatangira ibikorwa binyuranye kuri ubu hatahiwe icyiciro cyo kubatora mu rwego rwo gukomeza guha amahirwe umukobwa uzegukana ikamba. Guha amahirwe aba bakobwa ni ukunyura ku rubuga batoreraho ugashaka ifoto y'uwo ushyigikiye ubundi ugakandaho nk'ugiye kumutora. Tubibutse ko ijwi rimwe ryishyurwa ama naira mirongo itanu (50 Nairas) amafaranga akoreshwa muri Nigeria, aya akaba angana n'amafaranga ijana na makumyabiri y'amanyaranda (120frw).

Miss Natacha Ursule

Miss Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa

Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA MISS IREBE NATACHA URSULE UHAGARARIYE U RWANDA MURI MISS AFRICA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND