RFL
Kigali

Menya impamvu Niyitegeka Yayeli na Mutimutuje Yvette bagaruwe mu irushanwa ‘I Am The Future’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/12/2018 18:27
0


Kuri uyu wa 6 tariki 15/12/2018 nibwo muri Hotel des Milles Collines habereye irushanwa I Am The Future, cyari igice cyaryo cya 2 aho abaririmbyi 20 bagombaga guhatana babiri babiri hanyuma hakaza kumenyekana 10 bakomeza abandi 10 bagasigara. Yayeli na Yvette bari mu batabashije gukomeza ariko bongeye guhabwa amanota.



Ibi byo kugaruramo abari bavuyemo no ku nshuro yabanje byari byabaye, kuri iyi nshuro twagize amatsiko yo kumenya icyaba cyatumye hongera kugarurwa abari bavuyemo. Twavuganye na Producer David uri mu bategura iri rushanwa adutangariza ko uyu mwanzuro wo kugarura Mutimutuje Yvette na Niyitegeka Yayeli waje nyuma y’uko hasuzumwe amakosa bakoze mu miririmbire hanyuma bagasanga amakosa yabaye atarabaturutseho ahubwo yaraturutse ku buryo bacurangiwe.

I am the future

Akanama nkemurampaka kasanze Yayeli na Yvette amakosa atarabaturutseho

Ubwo bivuze ko irushanwa rizaba risigayemo abagera kuri 12 mu bantu 20 bari barihatanyemo. Twabajije David kandi iby’umwana witwa Laura wagaragaye arushanwa kandi yari yaravuyemo mu gice cya mbere ndetse ntiyari muri 2 bahawe amahirwe, dore ko ubwo twasuraga aba baririmbyi aho bari gukorera umwiherero uyu mwana ntawari uhari. David avuga ko uyu mwana yahamagawe ahabwa amahirwe nyuma y’uko uwitwa Iradukeje Gael Marie yikuye mu irushanwa, gusa byaje kurangira n’ubundi Laura atabashije gukomeza.

Yayeli na Yvette baje biyongera ku bandi 10 bari batsinze ku ikubitiro ari bo Igirimbabazi Annick, Kagaju Ange Ritha, Gusenga Marie France, Umwiza Liliane, Mubogora Desire, Bisengimana Yves, Janviere Uwamahoro, Uwingabire Rebecca, Mugisha Lionel ndetse n’itsinda Bright 5 Fingers.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND