RFL
Kigali

Korali y'urubyiruko ya ADEPR Nyarugenge yateguye igiterane yatumiyemo Bosco Nshuti, Gisele, Hoziana na Siloam

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/12/2018 17:25
0


Korali y'urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge iteguye igiterane gikomeye yatumiyemo amakorali akunzwe arimo Hoziana na Siloam ya Kumukenke hamwe n'abaramyi bakunzwe nka Bosco Nshuti na Gisele Precious



Iki giterane cy'iminsi ibiri kizaba kuwa gatandatu taliki ya 22 kugera ku cyumweru taliki ya 23 Ukuboza 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Nyarugenge  kikazajya gitangira kuva kw'isaha ya saa cyenda kugera saa moya n'igice z'umugoroba (15h00-19h30). Ev.Dr Samuel Byiringiro ni we uzaba ari umuvugabutumwa.

Iki giterane cy'urubyiruko giteguwe  mu rwego rwo gushima Imana ,gushimira itorero n'ababyeyi hamwe no kumurika Album  ya mbere y'amajwi iyi Korali y'urubyiruko yise ngo "Imana izatugirira neza "ari nayo mpamvu cyahawe intego yanditse mu gitabo cya Zaburi 23:6:"Nukuri kugirirwa neza n'imbabazi ze bizanyomaho iminsi yose ,nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iminsi yanjye yose nkiriho" 

Youth choir

Korali y'Urubyiruko ya ADEPR Nyarugenge

Tuyishime Emmanuel umutoza w'iyi Korali y'urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge yavuze ko bateguye iki giterane mu rwego rwo gushima Imana yabafashije gukurira mu buntu bwayo. Yagize ati"Turashima Imana kuko twavukiye ku ngoma y'umwami Yesu nyirimbabazi kuko iyo tuvuka ku ngoma ya satani ubu tuba twihebye kandi tuzaba dushimira itorero n'ababyeyi bacu kuko badukunda bakaturera n'ineza".

Yakomeje avuga ko muri iki giterane bazanamurikiramo Album yabo ya mbere y'amajwi bise "Imana izatugirira neza" igizwe n'indirimbo 10 z'amajwi 10. Yunzemo ko muri iki giterane batazibagirwa gutanga ubutumwa bwo kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko.

Korali y'urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge yatangiye muri 2000 itangira ari iy'abana b'ishuri ryo ku cyumweru. Ubu igizwe n'abaririmbyi 70 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri makuru (Secondaire na kaminuza) aba batangirira mu ishuri ryo ku cyumweru (Ecole de Dimanche) maze uko bagenda bakura bakajya muri iyi korali y'urubyiruko nayo akaba ariyo ivamo abaririmbyi benshi bajya mu makorali y'i Nyarugenge nka Hoziana, Shalom, Agape, Baraka ari nayo mpamvu yitwa Pipiniere y'aya makorali.

Youth choir

Igiterane cyateguwe na korali y'urubyiruko ya ADEPR Nyarugenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND