RFL
Kigali

APR FC VS RAYON SPORTS: Jonas Mugendererwa ni we watsindiye igihembo

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/12/2018 11:27
0


Ejo ku wa Gatatu twabajije abafana ba ruhago ikipe iri butsinde hagati ya APR FC na Rayon Sports ndetse tunababaza umubare w'ibitego. Abatanze ibitekerezo bose hamwe ni benshi cyane, gusa uwatsindiye igihembo ni uwitwa Jonas Mugendererwa.



Nk'uko byari bikubiye mu nkuru twabagejejeho ku wa Gatatu tariki 12/12/2018, umunyamahirwe wegukanye ishimwe ni umuntu watanze abandi gutanga igisubizo gihuye neza n'ibyavuye muri uyu mukino w'ishiraniro warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe (2:1). Uwatanze abandi gusubiza ibihuye n'ibyavuye mu mukino, agasubiza akoresheje amazina ye yose ni Jonas Mugendererwa.

Igisubizo cye yagitanze ejo mu gitondo Saa Tatu n'iminota 45 mu gihe inkuru yari yageze ku rubuga Saa Tatu n'iminota 31 za mu gitondo. Icyakora hari undi witwa Uwiringiyimana Christophe basubirije ku munota umwe, gusa Jonas ni we watanze igisubizo mbere ya Christopher nk'uko ikoranabuhanga ryabakurikiranyije, Jonas rikamushyira ku mwanya wa mbere.

Jonas Mugendererwa arasabwa kuza gufata igihembo cye ku Inyarwanda.com aho dukorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Addresse. Arasabwa kuza yitwaje irangamuntu ye. Abaye ari kure ya Kigali, yatwandikira akatumenya uko twamugezaho igihembo cye. Yatwandikira kuri info@inyarwanda.com akanatwoherereza fotokopi y'irangamuntu ye.

Rayon Sports

Nk'uko mubibona Jonas Mugendererwa ni we wasubije neza mbere y'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND