RFL
Kigali

Kirehe: The Clis yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Uruyanjye' yibutsa abakundanye guteteshanya-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/12/2018 9:31
0


The Clis yashyize hanze amashusho y'indirimbo Uruyanjye yiganjemo ubutumwa bukangurira abakundanye guteteshanya. Uyu muhanzi wo mu karere ka Kirehe yavuze ko kandi ibikorwa bye bikomeje mu buryo bwo gushimisha abafana be n'abakunda umuziki muri rusange.



Nk'uko byumvikana mu magambo y'indirimbo 'Uruyanjye' uyu muhanzi yakoreye amashusho, ngo n'uko nta kinyoma ndetse no kubeshyanya byagakwiye kuranga abakundana. Amagambo agira ati: Inka si nazigaba ntamashyongira,..wowe watanazwe na rurema arakumpa,...ni wowe umpimbaza nkahimbarwa nkaririmba,...uruyanjye uruwanjye.."

The Clis

The Clis aganira na Inyarwanda.com yongeye ho ko ibyo we aririmba bishingira ku kuri gukwiye kubaho na cyane ko yumva ari nabyo bikwiye kuranga umuhanzi. Yagize ati "Njyewe, ubusanzwe ndirimba reality (iby'ukuri) ntabwo mpimba story (inkuru) kuko niba mubizi kuririmba indirimbo igakundwa bisaba kuba n'amagambo arimo hari icyo afasha abayumva, ubwo rero icyo nakoze muri iyi ndirimbo 'Uruyanjye' ni ukwereka abakundana uko babasha guteteshanya kandi bashyiramo n'amagambo ya Kinyarwanda".

Nyuma y'aya mashusho umuhanzi The Clis yatangaje ko gahunda yo gushimisha abakunzi be ikomeje binyuze mu bihangano byiza, byuje umuco ariko nanone bibumbatiye ubutumwa. The Clis yongeye ho ko gahunda y'ibitaramo azakorera abakunzi ihari ariko yingingira Abanyakirehe gukunda umuziki wabo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO THE CLIS YASHYIZE HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND