RFL
Kigali

VIDEO: Clapton Kibonke yirekuye avuga ku rukundo rwe n’umugore babana ahamya ko atigeze abifata nka Comedy

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/12/2018 14:51
0


Bitewe n’uko Clapton azwi nk’umunyarwenya, abenshi bibaza niba bitarabanje kuba nk’urwenya uburyo yakundanye n’umugore we bikanabatera amatsiko yo kumenya uko babanye ubu.



Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye na nyirubwite Clapton Kibonke yatubwiye imvo n’imvano y’urukundo rwabo ndetse amara impungenge abatekereza ko byaba byaragoranye ngo Jacky atekereze ko Clapton ari kumukinira urwenya.

Ubwo Umunyamakuru wa INYARWANDA yabazaga Clapton uko yamenyanye n’umugore we n’uko byatangiye yavuze ko bamaze imyaka irenga 3, bakaba baramenyanye bahujwe n’inshuti bari bahuriyeho ndetse bakaba barabanje gukundana mu buryo bw’ibanga nyuma bakaza kubyerura bakabishyira ku mugaragaro kugeza babanye nk’umugore n’umugabo.

Clapton

Clapton yavuze amateka y'urukundo rwe n'umugore we

Clapton kandi, yavuze ko umugore we uko amufata n’uko amuzi bitandukanye kure n’uko abandi bamuzi mu rwenya kuko we atajya amusetsa uko yiboneye, bityo rero kumutereta ntibyamutonze kuko yatangiye atagaragaza imikino ariko mu rugo ajya amukorera utuntu two kumusetsa akishima cyane ati “Nawe usanga abantu benshi bamubaza bati ‘Ntago wapfuye kubera guseka?’ Ariko uko amfata n’uko anzi bitandukanye n’uko abandi banzi. Kuko ari umuntu nakundaga, buri gihe namugeraga imbere ndi serious kugira ngo mwereke ko ndi umuntu w’umugabo, ntago nigeze nkina Comedy imbere ye…Gusa njya musetsa mu bikorwa, nkamubyinira, nkamukinira utuntu dusekeje agaseka namushishije, ariko iyo birangiye mpita mba serious nkava muri Comedy.”

Clapton

Clapton avuga ko bitamugoye gukundana na Jacky ngo atekereze ko ari Comedy arimo

Umugore we bwa mbere amubona akina niwe wari wamutumiye ngo arebe ibyo umugabo we akora. Mu buryo busekeje Clapton yavuze ko atibuka rwose igihe bazabyarira kuko amaze kugira amatariki menshi mu mutwe we. N’ubwo atibuka neza igihe ariko, azi neza ko bazabyara umwana w’umukobwa ndetse yumva bazaba basa rwose.

Kanda hano urebe Clapton avuga uburyo yaterese umugore we bitari comedy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND