RFL
Kigali

Kigali: Dr Ornella Umubyeyi yateguye igiterane 'Reset' yatumiyemo Simon Kabera, Tonzi, Rene Patrick, Gaby & Claire

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/12/2018 20:48
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 kuva saa kumi z'umugoroba,kuri serena Hotel hazabera igiterane gikomeye cyateguwe n'Umukozi w'Imana Dr Ornella Umubyeyi. Ni igitaramo kigamije ivugabutumwa rihindura ariko ni n'umwanya mwiza wo kugarura abagiye kure y'Imana.



Dr.Ornella Umubyeyi wateguye iki giterane yavuze ko iyi ari iyerekwa yahawe n'Imana. Akomeza avuga ko iki giterane 'Reset' kigamije gutuma abagiye kure y'Imana bayigarukira bakagaruka mu murongo, abavuye mu nsengero bakazigarukamo. Yagize ati:

Reset bivuga gusubiramo ikintu bundi bushya. Ni nko kuresettinga phone cyangwa computer. Event target ni abantu bavuye mu itorero cyangwa bakajya kure y'Imana. Turashaka kugarura abantu ku Mana binyuze muri iki giterane kandi bitagendeye ku idini cyangwa itorero ahubwo ku bwami bw'Imana.

Dr Ornella

Dr Ornella wateguye iki giterane

Iki giterane cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Umuramyi Simon Kabera, Rene Patrick, Tonzi, Pastor Gaby and Claire n'abandi. cyizabera kuri Serena Hotel kuva saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu. Dr. Ornella wateguye iki gitaramo atuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahitwa Carolina.

Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu by'umurimo w'Imana n'ubujyanama bushingiye ku isanamitima. Ni umupasiteri kandi mu itorero rya Zion Temple kuva mu mwaka w'2012. Afite kandi 'Masters degree' mu bijyanye n'umurimo w'Imana (Ministry and counselling). Ni umuvugabutumwa ndetse akaba akunda guhabwa umwanya mu nsanganyamatsiko zinyuranye hirya no hino.

Image result for Rene Patrick inyarwanda amakuru

Rene Patrick azaririmba muri iki giterane

Image result for Simon Kabera amakuru

Simon Kabera yatumiwe muri iki giterane

Image result for Tonzi amakuru

Tonzi azaririmba muri iki giterane

Image result for Gaby na Claire amakuru

Pastor Gaby na mushiki we Claire bazaririmba muri iki giterane

Dr Ornella

Igiterane cyateguwe na Dr Ornella usanzwe uba muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND