RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze mu mukino AS Kigali yabonyemo amakarita abiri atukura, Masud Djuma avuga ko abakinnyi bamutengushye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/12/2018 21:20
0

Kuri iki Cyumweru cya tariki ya 9 Ukuboza 2018 ubwo hasozwaga imikino y’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona, Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, Rurangwa Moss na Ishimwe Kevin ba AS Kigali buri umwe ahabwa ikarita itukura.

Wari umukino witezwe cyane kuko n’abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye nk’ibisanzwe. Aba bafana bari babizi ko Masud Djuma utoza AS Kigali yabahesheje igikombe cya shampiyona 2016-2017 mbere yo kujya muri Tanzania. Sarpong Michael niwe watandukanyije impande zombi ashyiramo igitego ku munota wa 47’ w’umukino dore ko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Sarpong Michel yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyabakuye imbere ya AS Kigali

Sarpong Michel yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyabakuye imbere ya AS Kigali

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports  imbere ya Ngandou Omar myugariro wa AS Kigali

Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports  imbere ya Ngandou Omar myugariro wa AS Kigali

Manishimwe Djabel akaraga umupira imbere ya Rurangwa Moss

Manishimwe Djabel akaraga umupira imbere ya Rurangwa Moss

Rwatubyaye Abdul acunga intambwe za Ndayisenga Fuad wari umuri imbere

Rwatubyaye Abdul acunga intambwe za Ndayisenga Fuad wari umuri imbere

Sarpong Michael imbere ya Rurangwa Moss

Sarpong Michael imbere ya Rurangwa Moss

Niyonzima Olivier Sefu agenzura umupira imbere ya Ndayisenga Fuad (10)

Niyonzima Olivier Sefu agenzura umupira imbere ya Ndayisenga Fuad (10)

Ni umukino igice cya mbere amakipe yombi yagerageje gukina umupira wo guhangana buri imwe ishaka uko yabona aho yatoborera ishaka izamu. Iki gice cyaje kurangira amakipe ajya kuruhuka mbere y'uko bagaruka Rayon Sports ihita yinjira mu mukino inatangira gusatira cyane.

Ubwo Rayon Sports yari ije mu gice cya kabiri, byabaye akazi gakomeye mu bwugarizi bwa AS Kigali kuko abakinnyi ba Rayon Sports bari hagati barimo Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel bategetse umupira ku buryo byaje korohera Eric Rutanga kujya azamukana imipira akarinda agera kwa Rurangwa Moss wakinaga inyuma iburyo muri AS Kigali, ibintu byaje kumuviramo gukora amakosa yaje gutuma yuzuza amakarita abiri y’umuhondo akaza kubyara umutuku yahawe ku munota wa 88’.

Ishimwe Kevein (ibumoso) na Yannick Mukunzi (Iburyo) baharanira kugera ku mupira

Ishimwe Kevin (ibumoso) na Yannick Mukunzi (Iburyo) baharanira kugera ku mupira 

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira bacungana na Frank Kalanda wari wamaze kugera hasi

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira bacungana na Frank Kalanda wari wamaze kugera hasi 

Muhozi Fred yishyushya ngo asimbure

Muhozi Fred yishyushya ngo asimbure 

Ngandou Omar afunga imishumi y'inkweto za Bate Shamiru

Ngandou Omar afunga imishumi y'inkweto za Bate Shamiru

Ishimwe Kevin ahabwa ikatita itukura

Ishimwe Kevin ahabwa ikarita itukura 

Ishimwe Kevi nashaka inzira mu bakinnyi ba Mukura VS

Ishimwe Kevi nashaka inzira mu bakinnyi ba Mukura VS

Ishimwe Kevin ajya mu rwambariro nyuma yo kubona ikarita itukura

Ishimwe Kevin ajya mu rwambariro nyuma yo kubona ikarita itukura

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali atanga amabwiriza

Frank Kalanda  (9) asimbuka mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Frank Kalanda  (9) asimbuka mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Eric Rutanga Alba  arengura umupira

Eric Rutanga Alba  arengura umupira 

AS Kigali bakomeje gushaka uko bagaruka mu mukino aribwo Masud Djuma yakoraga impinduka n’uburyo bw’imikinire ku bakinnyi ubwo yakuragamo Nsabimana Eric Zidane wakinaga hagati aherekeza Frank Kalanda na Ndarusanze Jean Claude batahaga izamu.

Ubwo Nsabimana Eric yari avuyemo, Masud Djuma yazanyemo Ishimwe Kevin wahise ajya imbere ahagana ibumoso bityo Ndayisenga Fuad wahakinaga ajya hagati mu kibuga mu mwanya warimo Nsabimana Eric Zidane.

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo

Abafana ba Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo

Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba Patriots BBC

Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba Patriots BBC 

Ku murongo w'inyuma uva ibumoso: Muvunyi Paul umuyobozi wa Rayon Sports, Amabasaderi MUnyabagisha Valens umuyobozi wa KOmite Olempike na RTD.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene umuyobozi wa FERWAFA

Ku murongo w'inyuma uva ibumoso: Muvunyi Paul umuyobozi wa Rayon Sports, Amabasaderi MUnyabagisha Valens umuyobozi wa Komite Olempike na RTD.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene umuyobozi wa FERWAFA

Nyuma gato Masud yaje kubona ko Ndayisenga Fuad atari kubasha gushyira mu bikorwa inshingano yamuhaye bityo ashyiramo Muhozi Fred wahise ajya inyuma y’abataha izamu bityo ahita anahindura mu busatirizi kuko Mbaraga Jimmy Traore yahise asimbura Frank Kalanda wari wabuze umusanzu yaha ikipe ya AS Kigali.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, baje kugira ikibazo cya Mugheni Kakule Fabrice wakinaga umukino we wa kabiri muri Rayon Sports akagira ikibazo cy’imvune agahita asimburwa na Nova Bayama ku munota wa 29’ w’umukino. Nova Bayama yahise ajya ku ruhande rw’iburyo bityo Manishimwe ajya mu kibuga hagati akinira imbere ya Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu.

AS Kigali bishimira intsinzi

Mbere gato yuko batera umupira uteretse

Mbere gato y'uko batera umupira uteretse 

Mugisha Gilbert azamukana umupira  ashaka inzira

Mugisha Gilbert azamukana umupira  ashaka inzira 

Mugisha Gilbert ashyirwa hasi na Niyonzima Ally

Mugisha Gilbert ashyirwa hasi na Niyonzima Ally

Rayon Sports

Iradukunda Eric Radou ku mupira umukinnyi wavuye muri AS Kigali akaba ameze neza muri Rayon Sports

Iradukunda Eric Radou ku mupira umukinnyi wavuye muri AS Kigali akaba ameze neza muri Rayon Sports

Sarpong Michael asiga Nininahazwe Fabrice wakinaga nka myugariro

Sarpong Michael asiga Nininahazwe Fabrice wakinaga nka myugariro

Mu gice cya mbere, Rurangwa Moss yaje guhabwa ikarita y’umuhondo azira gutega Mugheni Kakule Fabrice ndetse aza guhabwa indi karita y’umuhondo azira ikosa yakoreye Manishimwe Djabel bityo asohorwa hanze byihuse. Ishimwe Kevin wari winjiye asimbuye nawe yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 90’ azira gusunika Eric Rutanga akamutura hasi bigaragara ko yanabigambiriye.

Nyuma y’umukino, Masud Djuma yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bamutengushye bityo ibyo yababwiye byose bakabirengaho ahubwo bakajya kurwana mu kibuga no gutuka abasifuzi.

"Ni ubwa mbere natoza abakinnyi tuzavugana neza mu myitozo ariko bamara gutsindwa igitego bagashyuha mu mutwe, bagatuka abasifuzi, bakarwana. Ndareba amashusho ndebe ukuntu byagiye bigenda kuko ntabwo ndabyiyumvisha". Masud Djuma

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali  aganira n'abanyamakuru

Masud Djuma yakomeje avuga ko abakinnyi bakoze ibintu bikamuyobera nibo ari abe bityo ahitamo guceceka akabareka bagakora ibyo bashaka kuko ngo byari byamurenze.

“Abakinnyi bashyushye mu mutwe mbura uko byagenze. Hari aho byageze ndabareka bakora ibyo bashaka kuko byari byancanze”. Masud

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko hari aho byageze abakinnyi arabareka bagakora ibyo bifuza 

AS Kigali yujuje umukino wa karindwi (7) idatsinda umukino ngo itahane amanota atatu imbumbe kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota ane (4) bakuye mu mikino ine (4) banganyije, bakaba bamaze gutsindwa imikino itatu (3). Rayon Sports yagize amanota 15 ayishyira ku mwanya wa gatatu kuko izigamye ibitego birindwi (7) mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 ikaba izigamye ibitego bitandatu (6).

Bishira Latif (5) myugariro wa AS Kigali acunze Michael Sarpongo (19)

Bishira Latif (5) myugariro wa AS Kigali acunze Michael Sarpongo (19)

Rayon Sports

Aba Rayon Sports baratangira icyumweru bameze neza

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports baratangira icyumweru bameze neza

Wa mufana ukunda kwambara igitambaro kiriho Kakule Mugheni Fabrice

Wa mufana ukunda kwambara igitambaro kiriho Kakule Mugheni Fabrice 

Mudeyi Suleiman aririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Mudeyi Suleiman aririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports 

Umukino Rayon Sports itifuzaga gukoramo ikosa nyuma yo kuba iheruka gutsindwa na Kiyovu Sports

Umukino Rayon Sports itifuzaga gukoramo ikosa nyuma yo kuba iheruka gutsindwa na Kiyovu Sports

Abaganga ba AS Kigali

Abaganga ba AS Kigali bavura Bate Shamiru

Abaganga ba AS Kigali bavura Bate Shamiru

Iradukunda Eric Radou arengura umupira

Iradukunda Eric Radou arengura umupira 

Ni umukino udashobora kuburamo ubwumvikane bucye kubera gukanira cyane

AS KIgali WFC bishyushya

Ni umukino udashobora kuburamo ubwumvikane bucye kubera gukanira cyane

Dore uko umunsi wa 7 warangiye:

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018

-Gicumbi FC 1-1 Musanze (Gicumbi)

-Bugesera Fc 1-0 SC Kiyovu (Nyamata)

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018

-Mukura VS 1-0 AS Muhanga  

-Amagaju Fc 0-0 Kirehe FC (Nyagisenyi)

-Sunrise Fc vs APR FC (Wimuwe)

-Police FC 3-2 Marines FC (Stade Kicukiro)

-Espoir FC 4-1 Etincelles FC (Rusizi)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018

-Rayon Sports FC 1-0 AS Kigali (Stade de Kigali)

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND