RFL
Kigali

Alexis Dusabe na Dominic bazitabira igitaramo cyo kumurika album ya P Professor uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/12/2018 14:01
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018 kuri ADEPR Remera hazabera igitaramo cyo kumurika album y'umuraperi Gakunzi Jonathan uzwi nka P Professor witabye Imana mu cyumweru tariki 26/11/2018.



Ni igitaramo cyateguwe n'urubyiruko rwo muri ADEPR Remera bafatanyaga umurimo wo kuramya Imana. Iki gitaramo kizitabirwa n'abahanzi bakomeye barimo Alexis Dusabe akaba n'umuririmbyi wa korari Hoziyana yabarizwagamo umubyeyi wa Nyakwigendera P Professor. Kizitabirwa kandi na Dominic Ashimwe, Danny Mutabazi na korari Amahoro, imwe mu makorari akunzwe cyane muri ADEPR. 

P Professor

P Professor yashyinguwe ku wa Mbere w'iki Cyumweru turimo

Iki gitaramo cyiswe Good Samaritan Live Concert  kigamije gusoza ikivi Gakunzi Jonathan uzwi nka P Professor witabye Imana yari yaratangiye cyo gushyira album ye ahagaragara ku itariki ya 7 Ukuboza 2018. Ikindi kandi ni umwanya wo guha agaciro no kwibuka umurava wa nyakwigendera P Professor mu murimo w'Imana ari nako hashyigikirwa album ye yasize arangije aniteguye kuyimurika ariko akitaba Imana mbere y'uko abikora.

Image result for Alex Dusabe amakuru

Alex Dusabe na Dominic Ashimwe bazaririmba muri iki gitaramo

Ubuyobozi bw'urubyiruko rwo muri ADEPR Remera ruri gutegura gushyira hanze iyi album bwavuze ko ari umwanya mwiza wo kwibuka ibikorwa P Professor yakoze ari muri ubu buzima. Bakomeza bavuga kandi ko ari igikorwa kizakomeza ndetse Imana nibashoboza ko buri mwaka hazajya habaho igikorwa nk'iki ari nako hazajyamo n'izindi gahunda zose zigamije kwagura ubwami bw'Imana.

Uwineza Clarisse uzwi ku izina rya Pink, umwe mu babanye cyane na Nyakwigendera P Professor ndetse banakoranye ibitaramo byinshi, yavuze ko batagomba guhagarara ndetse ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushikama no gukomeza kuramya Imana binyuze muri iki gitaramo. Akomeza ashishikariza abantu kuza muri iki gitaramo ndetse no kuzagura iyi album nk'umwe mu mirage Gakunzi Jonathan yasize.

Gakunzi Jonathan

Twabibutsa ko iki gitaramo kizabera kuri ADEPR REMERA kuva saa kumi z'umugoroba  kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018. P Professor yitabye Imana tariki 26/11/2018 ashyingurwa mu irimbo rya Rusororo ku wa Mbere tariki 4/12/2018. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Amarira'. Ni umuhungu w'umuririmbyikazi Nyirankundwa Juliette wateraga indirimbo 'Inzira inyerera' ya Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro).

Ni indirimbo yakunzwe bikomeye mu bihe byashije ndetse n'ubu. P Professor yari aherutse gusubiramo iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibuka nyina wayiteraga witabye Imana mu mwaka wa 2011. Uyu muraperi waririmbaga no muri korali Amahoro y'i Remera, yari amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Amarira, Imbere yawe, Inzira inyerera, My Lord yakoranye na Mimi, Umusirikare n'izindi.

Image result for P Professor injyana adepr

Nyakwigendera P Professor watangije Hiphop muri ADEPR

P Professor ni we watangije injyana ya Hiphop muri ADEPR. Yanditse amateka yo kuba umukristo wo muri iri torero wabimburiye abandi bahanzi bose kuririmba injyana ya Rap mu muziki uhimbaza Imana. Nyuma ye hahise havuka abandi baraperi bo muri ADEPR barimo Deo Imanirakarama uhagaze neza cyane muri iyi minsi muri Rap. Injyana ya Rap P Professor yatangije muri ADEPR, ntiyakiriwe neza icyo gihe n'abakristo b'iri torero, gusa yaje guhabwa umugisha na Pastor Zigirinshuti Michel wari ukuriye ivugabutumwa icyo gihe mu itorero rya ADEPR.

P Professor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND