RFL
Kigali

Rubavu: Abafite ubumuga bashimiye leta y'u Rwanda ibaha agaciro, basabwa guca ingeso yo gusabiriza-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/12/2018 12:43
0


Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga ku rwego rw'akarere ka Rubavu wizihirijwe mu murenge wa Mudende ahatangiwe ubutumwa bugaragaza neza ubushobozi bw'ababana n'ubumuga.



Kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018, mu karere ka Rubavu ndetse n'ahandi mu gihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga aho mu karere ka Rubavu wizihirijwe mu murenge wa Mudende. Muri uyu muhango hatanzwe inka ndetse n'intama ku miryango imwe n'imwe y'abafite ubumuga itishoboye bibutswa ko bashoboye nk'uko byanahamijwe n'ibyo bakoze biteza imbere.

Abafite ubumuga

Mu ijambo ry'umuhuzabikorwa w'inama y'abafite ubumuga mu karere Rubavu, yavuze ko aho bavuye naho bageze babikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu Kubera ubufasha bahabwa ndetse n'inama zituma babasha kwigira. Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu, Uwampayizina Marie Grace yavuze ko abamugaye bakwiye gukomeza gufashwa ndetse bagakomeza kwiyubaka bafashijwe n'abavandimwe babo, abaturanyi ndetse n'ubuyobozi ku buryo nta gikorwa na kimwe cyagakwiye kuba kigamije iterambere abafite ubumuga batarimo.

Uwampayizina Marie Grace yemeje ko akarere ka Rubavu kazakomeza gufasha abafite ubumuga gusa abasaba kwibumbira mumatsinda muburyo bwo kugira byorohe kubafasha. Abafite ubumuga bahura n'imbogamizi zo gushyirwa mu gatebo kamwe ko kwitwa abasabirizi, bigaterwa n'imyumvire ikiri hasi kuri bamwe babona abamugaye bakabafata nk'abasabirizi. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yakomye ingasire avuga ko abafite ubumuga bamwe bibibyemo ingeso yo gusabiriza nyamara ntacyo babuze, bigatuma hari n'abazima biyita abamugaye bagasebya izina ryabo.

Abafite ubumuga

Umunsi mpuzamahanga w'abamugaye ku rwego rw'igihugu wizihirijwe mu karere ka Gicumbi. Mu gihe na buri karere kahisemo ahakwiriye ho kwizihiriza uyu munsi ariko bigendanye no kwereka abaturage ko n'abafite ubumuga bashoboye. Uyu muhango wajyanywe mu bice by'icyaro. Abanyeshuri biga mu kigo cy'Ubumwe Community Center mu karere ka Rubavu ndetse n'abaharangije ni bo bafashije abitabiriye gususurutsa abaturage hamwe no kubereka ibyo bize bikabafasha nk'abamugaye.

Abafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumugaAbafite ubumuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND