RFL
Kigali

Amerika: Shizzo yasohoye indirimbo nshya 'The Home Coming' anatangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2018 9:15
0


Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo mu muziki yashyie hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'The home coming' ahita anatangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda byuma y'imyaka irenga icumi amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umuraperi Shizzo ukorera muzika ye ku mugabane wa Amerika yatangarije Inyarwanda.com ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda akanamurika album ye ya gatatu yise “The Home Coming“. Agiye kuza mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga 10 aba muri Amerika. Muri iki gitaramo hazagaragaramo bamwe mu bahanzi bakomeye nka BullDogg, Young Grace, Aristide, Ben Adolphe n'abandi. Iyi album ye izamurikwa tariki ya 29/12/2018 mu gitaramo kizabera i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, ari naho Shizzo aturuka nk'uko benshi bamaze kubimenya, gusa we ahita BUGOYIWOOD.

Shizzo

Igitaramo Shizzo agiye gukorera mu Rwanda

Mu gihe Shizzo azaba ari mu Rwanda azanitabira Xmas Celebrity Party yateguwe na The Mane igomba kuzahuriramo ibyamamare nyarwanda muri rusange. Mbere y'uko aza mu Rwanda, Shizzo yabanje gushyira hanze indirimbo iteguza abakunzi be aho ababwira ko ari mu nzira. Ni indirimbo yise The Home Coming, igaragaza urukumbuzi rwinshi Shizzo amaranye igihe kirekire. Muri iyi ndirimbo ye nshya, Shizzo yumvikana aririmba aya magambo: "Amahanga arahanda,..ab'i Bugoyi muraho cyane, mubabwire ko ndi mu nzira its home coming,...iwacu si muri Amerika, mvuka mu rw'imisozi igihumbi, mubabwire ko ndi mu nzira."

ShizzoShizzoShizzo

Shizzo azanitabira igitaramo kizahuriza hamwe abantu b'ibyamamare mu Rwanda

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THE HOME COMING YA SHIZZO'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND