RFL
Kigali

Hatangajwe abahataniye ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2018 mu birori byabereyemo udushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2018 15:34
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2018 muri Kigali habereye ibirori byo gutangaza abahanzi n'abandi banyamuziki bo mu gisata cy'iyobokamana bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2018, bari guhatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda.



Ibi birori bya "Groove Awards Rwanda 2018 Nomination Night" byabereye mu Ubumwe Grande Hotel kuva Saa Moya z'umugoroba kugeza Saa Tatu n'igice z'ijoro biyoborwa na Mc Becky na Mc Edward. Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bafite amazina azwi mu muziki wa Gospel nka Gaby Kamanzi, Diana Kamugisha, Aline Gahongayire, Bahati Alphonse, Bright Karyango, Producer Karenzo, Clapton Kibonke, Brian Blessed n'abandi. Ni ku nshuro ya 6 ibihembo bya Groove Awards bigiye gutangirwa mu Rwanda dore ko iri rushanwa ryashinze imizi muri Kenya. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iboneka muri Nehemiya 2:17-18 ikaba igira iti; "Re-Ignite & Build", mu kinyarwanda bikaba bisobanye "Kongera kwatsa no kubaka". 

Mc Becky na Mc Edward ni bo bayoboye ibi birori

Ibi birori byabereyemo udushya tunyuranye aho twavugamo gutambuka ku itapi itukura. Abantu bazwi mu gisata cy'iyobokamana babonye umwanya wo gusabana n'abakunzi babo. Habayeho kandi umwanya w'ibibazo ku bantu banyuranye, babazwa ibyerekeye Bibiliya, nuko abahize abandi bahabwa ibihembo byatanzwe na itel Mobile. Bahati Alphonse yatangaje ko abahanzi bakomeye mu gihugu benshi batangiriye umuziki mu ntara.

Yabivuze ubwo yari agiye kuvuga abahanzi bahatana mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali. Muri ibi birori kandi hagaragayemo abahanzi bakizamuka bagaragaje ko bafite ejo heza mu muziki wabo. Abo bahanzi ni Gisele Precious waririmbye mu buryo bwa Live bikanyura cyane benshi bari muri ibi birori ndetse n'itsinda ry'abaraperi ryitwa One Family One Vision rigizwe n'umugabo n'umugore ndetse n'abana babo bakiri bato. Iri tsinda ryakuriwe ingofero by'akarusho ubwo ryaririmbaga indirimbo 'Ndi umutsinzi' bakoranye n'umuraperi MD.

Gisele Precious impano nshya mu muziki wa Gospel

Muri ibi birori kandi habayeho umwanya wihariye wo kwibuka nyakwigendera P Professor (Gakunzi Jonathan) na nyakwigendera Mucyo Sabine umugore w'umuvugabutumwa Uwagaba Joseph. By'akarusho abaraperi banyuranye bari barangajwe imbere n'umuhanzikazi Nick Nicole bahimbye Nicole Jean Baptiste, baririmbye indirimbo 'Inzira inyerera' ya P Professor mu rwego kumwibuka. Ni indirimbo ya korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, Nyakwigendera P Professor yasubiyemo ubwo yibukaga nyina wayiteraga muri iyi korali, akaba yaritabye Imana muri 2011.

Groove Awards Rwanda kuri ubu iyobowe na Evans Mwenda uzwi nka Dj Spin mu gihe umuhuzabikorwa wayo (Admin) ari Mupende Ndayishimiye Gideon. Muri uyu mwaka akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda kagiyemo amaraso mashya aho bashyizemo abanyamakuru bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel na cyane ko abaturage batazongera gutora ahubwo abagize akanama nkemurampaka akaba ari bo bazatoranya abakwiriye ibihembo. Akanama Nkemurampaka kagizwe na Peace Nicodem Nzahoyankuye wa Magic Fm, Issa Noel Karinijabo wa Authentic Radio, Jeanne Mukabacondo (Mama Kenzo) na Robert Sangano. Noel Nkundimana usanzwe ari umuyobozi wa Radio Umucyo ni we ukuriye aka kanama nkemurampaka. 

Noel Nkundimana umuyobozi w'Akanama nkemurampaka

Abahanzi n'abandi banyamuziki bashyizwe ku rutonde rw'abahataniye ibihembo muri iri rushanwa, batowe n'abanyamakuru ba Gospel baza kwemezwa bwa nyuma n'akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda hashingiwe ku bikorwa abahanzi bakoze guhera kuya 01 Ukwakira 2017 kugera kuya 01 Ukwakira 2018. Muri uyu mwaka wa 2018 hagaragayemo ibyiciro bishya bigera kuri bitanu ari byo; Indirimbo ihuriwemo n'abahanzi benshi (Collabo Song of the Year), Minisiteri y'umwaka (Ministry/ Group of the Year), Indirimbo nziza ya Afro Pop (Afro-Pop Song of the Year), Umuhanzi wo hanze ya Kigali (Upcountry Artist of the Year) na korali ibarizwa hanze ya Kigali (Upcountry Choir of the Year).

Dj Spin umuyobozi wa Groove Awards Rwanda

Muri uyu mwaka wa 2018 iri rushanwa ryongeye kugaragaramo amazina akomeye mu muziki wa Gospel Nyarwanda, ibintu byaherukaga cyera. Mu mazina akomeye yagaragayemo ni; Aline Gahongayire, Aime Uwimana, Tonzi, korali Ambassadors of Christ, Alarm Ministries n'abandi. Hagaragayemo n'amazina mashya cyane cyane abari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya n'icy'umuhanzi na korali bakorera umuziki hanze ya Kigali. Abahanzi bagaragaye mu byiciro byinshi ni Serge Iyamuremye, Aime Uwimana, Healing Worship Team, The Pink n'abandi. Biteganyijwe ko abazatsindira ibihembo muri iri rushanwa bazatangazwa mu birori bizaba tariki 15/12/2018. 

DORE URUTONDE RW'ABAHATANIRA IBIHEMBO MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2018

Male Artist of the year (Umuhanzi w'umwaka)

1. Bosco Nshuti

2. Aime Uwimana

3. Israel Mbonyi

4. Serge Iyamuremye

5. Arsene Tuyi

Female Artist of year (Umuhanzikazi w'umwaka)

1. The Pink

2. Tonzi

3. Aline Gahongayire

4. Diana Kamugisha

5. Muganwa Assumpta

Choir of the year (Korali y'umwaka)

1. Vuzimpanda choir

2. Umugisha choir

3. Ambassadors of Christ

4. Ukuboko kw'iburyo

5. Shalom choir

New Artist/New Group of the year (Umuhanzi mushya/Itsinda rishya)

1. Momo

2. Diane Mucyo

3. Emmy Payton

4. Trinity worship team

5. Babou Melo

Ministry/Group of the year (Minisiteri y'umwaka/Itsinda ry'umwaka)

1. Alarm Ministries

2. Gisubizo Ministries

3. Upendo choir

4. New Melody choir

5. Healing Worship Team

Song of the year (Indirimbo y'umwaka)

1. Ibasha gukora by Prosper Nkomezi

2. Indahiro by Aime Uwimana ft Israel Mbonyi

3. Ikidendezi by Ukuboko kw'iburyo

4. Mwami icyo wavuze by Healing worship team

5. Turakomeye by Alarm Ministries

6. Nyabihanga by Shalom choir

Worship song of the year (Indirimbo nziza yo kuramya)

1. Binkoze ku mutima by Danny Mutabazi

2. Nakwituriki by Bosco Nshuti

3. Mwami icyo wavuze by Healing Worship Team

4. Biramvura by Serge Iyamuremye

5. Paid in Full by Asaph Worship Band

HIP HOP song of the year (Indirimbo nziza ya Hiphop)

1. Agatama ka Yesu by Rev Kayumba

2. Isoko by Elimax ft Olivier the legend

3. Warakoze Mana by One Family One Vision

4. Intwaro z'Imana by The Pink

5. Narasogongeye by NPC

6. Intwari by Shema

Afro-Pop song of the year (Indirimbo nziza ya HipHop)

1. Ndi mu rukundo by Emmy Payton

2. You love me by The Pink ft Colombus & NPC

3. Yari njyewe by Serge Iyamuremye

4. Naganze remix by Colombus

5. Inkovu by Freddy Don ft Olivier the Legend

Collabo song of the year (Indirimbo nziza ihuriwemo n'abahanzi benshi)

1. Ndi uw'agaciro by Tonzi ft Shema & Babou Melo

2. You love me by The Pink ft Colombus & NPC

3. Iby'isi ni ubusa by Jeff Ajay ft MD

4. Mpanagurwe by The Pink ft Diana Kamugisha

5. Indahiro by Aime Uwimana ft Israel Mbonyi

6. My Hero by Momo ft Jado Sinza

Video of the year (Indirimbo nziza y'amashusho)

1. You love me by The Pink ft Colombus & NPC

2. Yari njyewe by Serge Iyamuremye

3. I am a victor by Tonzi

4. Ndi umutsinzi by MD

5. Agano by Shema

Christian website of the year (Urubuga rwiza rwa Gikristo)

1. Ibyishimo.com

2. Ibyiringiro.rw

3. Iyobokamana.com

4. Agakiza.com

5. Agakiza.org

Dance group of the year (Itsinda ryiza ribyina)

1. Healing stars drama team

2. Shekinah drama team

3. Paroussia dancers

4. Shining stars

5. The soldiers of Christ drama team

Gospel Radio show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Radio)

1. The Crown Gospel-KT Radio

2. The Gospel Zone- Authentic Radio

3. The Rush hour- Sana Radio

4. Energy Gospel Magazine- Energy Radio

5. Umucyo na Muzika- Umucyo Radio

Radio Presenter of the year (Umunyamakuru mwiza wa Radio)

1. Vainqueur Calvin- KT Radio

2. Robert Smile- Sana Radio

3. Mike Urinzwenimana- Umucyo Radio

4. Ndayisenga Flavier Masunju- Radio Rusizi

Gospel Tv show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Televiziyo)

1. Praise 101-Tv10

2. RTV Sunday Live- RTV

3. Himbaza Gospel show- Flash tv

4. Be Blessed- RTV

5. Church service- Isango Tv

Upcountry Artist of the year (Umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali)

1. Divency Vincent Nshimiyimana-

2. Kayiranga Innocent-Nyagatare

3. Ezra Joas-Musanze

4. Patrick Nishimwe-Rusizi

5. Ahadi Hertier-Rubavu

Upcountry Choir of the year (Korali nziza yo hanze ya Kigali)

1. Wasafiri choir-Ruvumera-Muhanga

2. Bethesida choir-Kayonza

3. Siyoni choir-Nyabihu

4. Goshen choir- Musanze

5. Bethel choir-Kamembe

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Elimax Kagoma k'Imana hamwe n'uwo afata nk'umubyeyi we

Dorcas hamwe na Diana Kamugisha

Dj Spin hamwe na Eric Mashukano ni inkingi zikomeye muri Groove Awards Rwanda

Pastor John Kaiga mu isengesho ritangiza ibi birori

Colombus

Rene Hubert ari mu bitabiriye ibi birori

Bahati Alphonse nawe yitabiriye ibi birori

Gisele Precious yagaragaje ubuhanga buhanitse muri iki gitaramo

Gisele Precious yacuranze umuziki w'umwimerere

Uyu mwana wo muri One Family one Vision yakuriwe ingofero mu mirapire ye

Bishimiye cyane itsinda One Family One Vision

Karyango Bright hamwe na Kibonke Clapton

Mupende Gideon Ndayishimiye (Admin wa Groove Awards Rwanda), Noel Nkundimana (ukuriye akanama nkemurampaka) na Peace Nicodem umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Serge Iyamuremye yitabiriye ibi birori

ANDI MAFOTO UBWO BATAMBUGAKA KURI RED CARPET

Diana Kamugisha


Rene Hubert hamwe n'umugore we 

Umuhanzi Muhire Nzubaha

Bahati Alphonse, Mama Kenzo na Pastor Kaiga

Mama Kenzo hamwe n'umuhungu we Kenzo


Umuraperi Rev Kayumba

Moses Niyonzima hamwe na Nick Nicole

Ev Uwagaba Joseph Caleb hamwe na producer Karenzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND