RFL
Kigali

Urwandiko rwa Louise UMUBYEYI rusaba guhinduza amazina

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/07/2018 17:51
0


INGINGO Z'INGENZI Z'URWANDIKO RWA UMUBYEYI LOUISE RUSABA GUHINDURA AMAZINA



Uwitwa UMUBYEYI Louise mwene MBAGUTA na INGABIRE Pierrette utuye mu gihugu cya Benin, Carre/332 Senade; Maison Ogoutolou Bruno, ubarizwa kuri telephone igendanwa +22997538718/22997014545/22997449858 mu Mujyi wa Cotonou mu Gihugu cya Benin; mu Rwanda akaba abarizwa mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Niboyi, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali;

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina UMUBYEYI, izina GASARABWE no kongera izina Marie mu mazina asanganwe UMUBYEYI Louise akitwa GASARABWE Marie Louise mu irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yahunganye n’umuryango wa nyinawabo aho abana be bose bitwa GASARABWE, kugira ngo ubuzima bwe bukomeze, nyinawabo amwandikisha ku izina GASARABWE nk’abandi bana yari afite, yongera izina Marie ku izina Louise bityo ahita yitwa GASARABWE Marie Louise mu byangombwa byose, ubu akaba yifuza ko agira ayo mazina mu byangombwa byo mu Rwanda nk’uko ari yo yitwa mu gihugu cya Benin aho atuye.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina UMUBYEYI, izina GASARABWE mu mazina asanganywe UMUBYEYI Louise no kongera izina Marie ku izina Louise binyuze mu nzira zemewe n'amategeko bityo akitwa GASARABWE Marie Louise mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND