RFL
Kigali

College du Christ Roi, ishuri rifite amateka maremare harimo no kuzanzamura ikipe ya Rayon Sports_TWAYISUYE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/05/2017 9:46
44


‘Nimube intungane nk’uko so wo mu ijuru ari intungane’ (Matayo 5, 48) (Soyez donc parfaits, comme votre Père céleste est parfait), iyi ni impamba itwawe n’ibihumbi by’abanyeshuri bize muri College du Christ Roi.



  • College du Christ Roi yatangijwe ku bushake bw’umwami Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami Aloys muri 1956
  • Yatangiriye i Gatagara, ikomereza ESN,aho iri ubu harangije kubakwa muri 1965
  • Abanyarwandakazi benshi babashije kumenya Ikilatini bacyize muri College du Christ Roi
  • Chanoine Ernaute wayoboraga iri shuri yagize uruhare mu kubyutsa ikipe ya Rayon Sports ubwo amakipe yari yarasenyutse
  • Iri shuri ni umwihariko wa musenyeri (college episcopale)
  • Abize muri College du Christ Roi bagereranywa n’abaseminari

Abanyarwanda benshi bazi amateka y’uburyo umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu umwami bahita banatekereza iri shuri ryitiriwe Kristu umwami. Riherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, rituranye n’andi mashuri menshi nka Ecole Secondaire du Saint Esprit, Ecole des Sciences Louis de Montfort (ESN), Ecole Technique St Peter Igihozo naho Groupe Scolaire Mter Dei rikaba hirya ho gato.

Christ Roi Nyanza

Mu marembo ya Christ Roi

Mu rugendo twakoze tujya gusura College du Christ Roi, amatsiko yari menshi, njye wandika iyi nkuru ni ubwa mbere nari nerekeje muri iri shuri, ibindi byari amakuru rusange nabaga narasomye cyangwa narabwiwe n’abahize.  Abanyeshuri bagira udushya twinshi, umwe mu bahize twaganiriye yambwiye ukuntu atakwibagirwa ukuntu abanyeshuri bajyaga basigaza ikijumba kimwe ku ifunguro rya nijoro kugira ngo baze kukinywesha igikoma mu gitondo.

Christ Roi Nyanza

Ifoto y'urwibutso yafashwe ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 50 college imaze, ni muri 2006

Udushya twari twinshi muri College du Christ Roi, na padiri Hakizimana Charles uyobora iri shuri, yanabaye ushinzwe imyitwarire (prefet de discipline) muri 2000-2002 yatuganirije uburyo abanyeshuri bo muri iri shuri bajyaga bakanga bagenzi babo bo mu bindi bigo bavuga ikilatini nko mu gihe cyo kogeza imikino, dore ko iri shuri ryari rifite uwo mwihariko wo kwigisha ikilatini, ibitarapfaga kubonwa ahandi hatari mu iseminari.

Christ Roi Nyanza

Abize muri Christ Roi guhera muri 1995 ntibakwibagirwa Kaminsi Frederic, ashinzwe imyitwarire y'abahungu (animateur) muri iyo myaka 22 yose

Nk’uko nanabibwiwe n’uwize muri iri shuri kuva muri 1995 kugeza muri 1999, ngo ibyo gukangisha ikilatini ntibyabaga mu mikino gusa kuko no mu gihe cyo gutaha abanyeshuri bava mu kigo bajya iwabo, bagendaga bikiranya mu modoka bati  “Ave Maria gratia plena... (Ndakuramutsa Mariya wuje inema...)” undi akaba arikirije ati “Dominus tecum et benedicta tui in mulierebus...” bityo bityo, bashaka kugaragaza ko bazi kuganira mu kilatini. Ibi ngo byakundaga gukorwa n’abana bakiri mu mwaka wa mbere. Ikindi kitakwibagirana, muri iri shuri habaga igitaramo (boom) abasore bakananirwa kubyina slow kubera kutamenyera ko abakobwa babagwatira. Uwavuga udushya twabaga muri iki kigo ntiyaturangiza cyane cyane ko abantu baba baranahize mu myaka itandukanye hakaba hari ibyahabaga cyera ubu bitakihaba bigasigara ari urwibutso rw’abarerewe muri College.

Christ Roi Nyanza

Padiri Hakizimana Charles uyobora College du Christ Roi ubu

Reka ngaruke ku rugendo rwanjye n’umufotozi twari kumwe muri College du Christ Roi. Tukihagera Padiri Hakizimana Charles, umuyobozi w’iri shuri yatwakiriye neza cyane ati “Inyarwanda.com ndayizi njya nsoma ibyo mwandika!” Yatwakiriye mu biro bye tumubwira ko tugenzwa no kumenya byisumbuyeho iri shuri ayobora nawe aradukundira atuganiriza mu ncamake ubuzima bw’iri shuri kuva ryatangira kugeza ubu.

College du Christ Roi ni igitekerezo bwite cy’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami Aloys

Nk’uko twabibwiwe na Padiri Hakizimana Charles, ishuri ryitiriwe Kristu Umwami ryabaye rimwe mu mashuri yashinzwe mbere mu Rwanda, ryatangiye mu mwaka wa 1956 ku bushake bwa Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo muri icyo gihe. Rudahigwa uzwi nk’umwami w’amajyambere yisunze Bigirumwami ari we wavuganye na diyosezi ya Liege m Bubiligi kuri iki gitekerezo, nuko iboherereza Chanoine Eugene Ernaute n’ikipe y’abandi bamufashije gutangira College du Christ Roi.

Iri shuri ntiryatangiriye i Busasamana mu mujyi wa Nyanza aho riri ubu ahubwo ngo ryatangiriye i Gatagara, ryimukira ahazwi nka ESN hanyuma haza kuboneka ikibanza cyubatswemo inyubako iri shuri riherereyemo ubu, ryarangije kubakwa neza muri 1965.

Ni ishuri ryaranzwe no kurera abanyabwenge

Mu byo twabwiwe na Padiri Charles, harimo ko iri shuri ryareze abanyabwenge, kugeza ubu muri promotions 54 rimaze gusohora abanyeshuri 2846. Ikindi iri shuri rifite nk’umwihariko, ni uko abanyarwandakazi bazi ikilatini 99%bakimenyeye muri College du Christ Roi, ni mu gihe uru rurimi rwari ruzwi mu maseminari gusa. Ryaranzwe no kuba ishuri ry’ubumenyi n’indimi (sciences et langues) kuko ryatangiye ryigisha ikigereki n’ikilatini n’iby’ubumenyi (sciences).

Dore abayobozi bayoboye iri shuri kuva ritangiye kugeza ubu:

1. Chanoine Eugene Ernaute (1956-1979)

2. Marcel Villers (1979-1982)

Nyuma y’aba bazungu habayeho guhereza ubuyobozi abenegihugu:

3. Padiri Habimana Ladislas (1982-1989)

4. Padiri Hormisdas Nsengimana (1989-1994)

5. Padiri Kayumba Emmanuel (1995, yahayoboye amezi macye ahita yoherezwa kuyobora G. S Oficielle de Butare)

6. Padiri Hermenegilde Twagirumukiza (1996-2001)

7. Padiri Celestin Rwirangira (2001-2009, uyu nawe yahavuye ajya gusimbura Kayumba Emmanuel muri GSOB wari umaze kwitaba Imana)

8. Padiri Kalinijabo Lambert (2009-2013)

9. Padiri Deogratias Rurindamanywa (2013-2015)

10. Padiri Hakizimana Charles (2015- Kugeza ubu)

Christ Roi Nyanza

Bamwe mu bapadiri bayoboye College du Christ Roi de Nyanza, uhereye i buryo ni Villers, Ladislas, Kayumba,Hermenegilde na Rwirangira

Christ Roi Nyanza

Uhereye i Buryo ni Rwirangira Celestin na Hermenegilde Twagirumukiza, muri 2006 ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 50, bombi bayoboye College du Christ Roi

Kugeza ubu iri shuri rifite aya mashami:

EKK: English-Kiswahili-Kinyarwanda, ariko mu minsi iri imbere iri shami rizahinduka LKK: Literature-Kiswahili-Kinyarwanda

MCB: Mathematics-Chemistry-Biology (Imibare, Ubutabire, Ibinyabuzima)

PCB: Physics-Chemistry-Biology (Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima)

Hari igihe imvururu zateye mu gihugu amakipe arasenyuka, Chanoine Ernaute afata iya mbere mu kubyutsa ikipe y’abanyenyanza, Rayon Sports

Chanoine Ernaute, umuyobozi wa mbere wayoboye College du Christ Roi yari umupadiri w’umuzungu ariko wamaze kwiyumvamo ubuzima bw’i Nyanza, mu myaka ya za 1960-70 habaye imvururu za politiki zateye umwuka mubi mu gihugu bisenya amakipe y’imikino. Nk’uko twabibwiwe na Padiri Charles, uyu Ernaute yabaye inkingi yahagurukiweho n’ikipe ya Rayon Sports yakundwaga n’abanyenyanza cyane kuko ari naho yavukiye. Chanoine Ernaute yiyemeje guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo Rayon Sports izanzamuke nyuma yo gusenywa n’izo mvururu zari mu gihugu.

Christ Roi Nyanza

Ishusho ishushanyije ya Chanoine Eugene Ernaute wabaye umuyobozi wa mbere wa College du Christ Roi akanagira uruhare mu kubyutsa Rayon Sports igihe yari yarasenyutse kubera imvururu zo mu gihugu

Christ Roi Nyanza

Iri shuri ryatwaye ibikombe byinshi cyane cyane mu mikino

Kugeza ubu, College du Christ Roi irakomeye mu mikino cyane cyane Volleyball aho iri ku mwanya wa 3 mu cyiciro cya 2 cya shampiyona. Muri iri shuri kandi hari korali ifite ingufu iririmba umuziki wa classique ku buryo baherutse no kwegukana igikombe mu marushanwa yari yateguwe na Chorale Illuminatio yo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, iri rushanwa ryari ryahuriwemo n’ibigo birenga 10.

Christ Roi Nyanza

Igikombe korali yo muri Christ Roi yegukanye kubera ubuhanga mu muziki wa classique

Nk’ishuri ry’abapadiri, isengesho rihora imbere

Muri iri shuri imbere harimo urugo rw’abapadiri, bishimangira koko ko iri shuri ari umwihariko wa Musenyeri n’ubwo riri mu mashuri ya Kiliziya afashwa na leta. Muri gahunda zose z’ikigo abanyeshuri baherekezwa n’amasengesho kandi uburenganzira bushingiye ku myemerere burubahirizwa, Padiri Charles yatubwiye ko ibi byitabwaho cyane kubera ko batagamije kurera abana mu bwenge gusa ahubwo barera n’umutima ku buryo umwana wahize ahavana uburere.

Tubajije Padiri Charles uburyo iki kigo gihangana n’ingaruka z’ihinduka ry’uburezi bwo mu Rwanda umunsi ku wundi, yatubwiye ati “Ni ibintu byose si mu burezi gusa, byarahindutse. Maturite y’abana b’iki gihe iragoye kurusha mbere. Abana b’ubu bafite imico yo kubeshya cyane, hakwivangamo ikoranabuhanga bigatuma umuhate no kwemera kuvunika bigabanuka. Abana b’ubu ntibagishaka kuvunika ariko turagerageza umunsi ku wundi.”

College du Christ Roi ifite abanyeshuri bavanze, abakobwa n’abahungu, ariko umubare munini ni abahungu. Kujya kwiga muri iki kigo bisaba kuba waragize amanota meza, nibura atarenze 6 ku bahungu na 10 ku bakobwa, abo ni abaje gutangira umwaka wa mbere, naho mu baje mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye bagomba kuba bafite atarenze 24 muri MCB na PCB n’atarenze 43 muri EKK.

Temberana natwe mu mafoto:

Christ Roi Nyanza

Iyo ugiye kuri College du Christ Roi unyura kuri paruwasi ya Nyanza

Christ Roi Nyanza

Ishusho iri imbere ya paruwasi ishushanya ko u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami

Christ Roi Nyanza

Ni bugufi cyane n'umujyi wa Nyanza

Christ Roi Nyanza

Christ Roi Nyanza

Kuri paruwasi i Nyanza

Christ Roi Nyanza

Ecole Secondaire du Saint Esprit ituranye College du Christ Roi

Secondary

Amafoto agaragaza uko College yari imeze itarasanwa

Secondary

Imikino yakinwaga cyera 

Christ Roi Nyanza

Secondary

Byinshi byarahindutse nk'uko mugiye kubyibonera mu mafoto

Christ Roi Nyanza

Ugitunguka mu kigo, aha ni imbere y'ibiro by'umuyobozi

Christ Roi Nyanza

Imodoka y'ikigo

Christ Roi Nyanza

Aha ni ho abanyeshuri bafatira ifunguro

Christ Roi Nyanza

Refectoire

Christ Roi Nyanza

Aha uba ugana ku mashuri, inyuma haba amacumbi y'abakobwa

Christ Roi Nyanza

Muri iri shuri habamo urugo rw'abapadiri, ari rwo mubona kuri iyi foto

Christ Roi Nyanza

Iyi ni inzira imanuka ku macumbi y'abahungu no ku bibuga

Christ Roi Nyanza

Ku mashuri

Christ Roi Nyanza

Hagati y'amashuri harimo ibibuga

Christ Roi Nyanza

Abanyeshuri baba bambaye amakarita mu ijosi, akoranye ikoranabuhanga rituma iyo umunyeshuri ahawe uruhushya rwo kujya hanze ababyeyi bahita baboba ubutumwa bugufi bubereka ko agiye hanyuma yanagaruka umubyeyi agahita abona ubundi butumwa bugufi bumwereka ko umwana ageze ku ishuri

Christ Roi Nyanza

Ku macumbi y'abakobwa

Christ Roi Nyanza

Christ Roi Nyanza

Aha ni ku macumbi y'abahungu

Christ Roi Nyanza

Christ Roi Nyanza

Ku macumbi y'abahungu niho abanyeshuri bose banyura bagiye ku bibuga biri inyuma yayo. iyo nzu y'amabati y'ubururu ni laboratwari

Christ Roi Nyanza

Abanyeshuri bari mu mikino

Christ Roi Nyanza

Christ Roi Nyanza

Christ Roi Nyanza

Aha twarimo dusoza urugendo rwacu dutaha tuva muri iri shuri. iyi ni refectoire

Christ Roi Nyanza

Twongeye gutunguka mu marembo dutaha

Christ Roi Nyanza

Tugeze kuri paruwasi dutaha

Christ Roi Nyanza

Turi kugana aho bafatira imodoka.

Wowe wize ku kihe kigo? ni iki wibukayo? dusangize uko byari bimeze!

Amafoto: Abayo Sabin/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUBASHA PETER6 years ago
    Iyi nkuru irataye kabisa! N'utayizi yayimenya kandi akayikunda!
  • Silas6 years ago
    wow! great respect to my Home . College du Christ Roi . Urugo rwiza rutanga uburezi n'uburere. Nshimire Ababyeyi b'urugo cyane cyane Umusaza Kaminsi .
  • 6 years ago
    Mwongeye kunyibutsa urugo rwacu,
  • Apôtre 6 years ago
    Mana weeee. Ndumva narira kubera urukumbuzi. Nize muri uru rugo guhera 2002-2008 icyo gihe ikipe ya Volleyball yari muri 5 zambere mu gihugu. Twarezwe neza, nta mukire nta mukene, dusenga,... Ndabona hasigaye hanasa neza bikabije mbese ndishimye. Murakoze ku bw'iyi nkuri ni ukuri. Nixatuma nsubirayo kuhasuira vuba cyane.
  • kicky6 years ago
    Urugo rwa Kristu Mwami, uwahize ariranga. Haba mu bumenyi, umuco, gusabana no gusenga. Ndagukumbuye rugo rwiza. Muminsi micye nzagusura
  • Mushimiyimana Jérémie6 years ago
    Nize muri Collège du Christ-Roi kuva 1978-1985 .Ni ikigo ndashora kwibagirwa mu buzima bwanjye ku bw'ibyiza nahaboneye n'Imana irabizi ko ijya inganiriza ikoresheje symbolisme zigusha kuri kiriya kigo.Ni ibintu bindenze.Gusa "inyarwanda" Imana ibahe umugisha.Ndayikunze cyane.
  • 6 years ago
    Yooooi kamisi disi . Vive notre college CXR
  • nkusi6 years ago
    Mbega byiza we ,ndaryohewe ndakumbuye nanjye nahabaye kuva 1995-1998 .King mufarume kabisa . Mwakoze kutwibutsa
  • emmanuel6 years ago
    munkumbuje cxr. ishuli ry'intangarugero twiga Latin et Langues Modernes abandi Latin Sciences abandi Greco Latine. gusa uburezi twahakuye bwaradufashije cyane. nizeyo 1990-1994. barigishaga bagatanga uburezi bufite ireme kandi bakanirukana iyo watsindwaga.
  • Ngabo6 years ago
    Hhh ni byiza cyane narahize kbs EKK gusa mwibagiwe kugaragaza Ibihisi kbs Toilette hhhh
  • Peter Nsanzu6 years ago
    Ni byiza kutwibutsa aho twavomye uburere n'ubumenyi. Twahitaga mu Rugo
  • 6 years ago
    was just a second home for me sinakwinagirw ubumenyi n ubushake bwo kwiga badushyizem
  • 6 years ago
    Hari ifunguro twajyaga(,abanyeshuri ) twikorera twitaga ituri aho twafataga ibijumba, ukabisya warangiza ukabivanga n'ibishyimbo na Avoka. Ndetse no ku munsi wa Kirisitu umwami aho baduhaga umusururu saa sita tukarenza ku mafunguro. Mbega, byari byiza.
  • KENNY6 years ago
    nshimishijwe niyi nkuru nukuri mwongeye kunyibutsa murugo n umusaza kamisi biranejeje ndahakumbuye noneho nibyiza ko na karoli asigaye ahari rwose ndishimye nahize kuva 2001-2004 byari byiza pe badutoje gukunda gusenga no gukunda kwiga iki ngenzi 'kuba aho ugomba kuba uri"
  • PascNk6 years ago
    Waaaoooowww! Merci bcp ku ''inyarwanda.com'' Aho hantu nahize Tronc Commun muri 2003-2006. Kaminsi ndamwibuka yabaga afite cable (ikabule) yakubitaga abakoze amakosa.
  • PascNk6 years ago
    Waaaoooowww! Merci bcp ku ''inyarwanda.com'' Aho hantu nahize Tronc Commun muri 2003-2006. Kaminsi ndamwibuka yabaga afite cable (ikabule) yakubitaga abakoze amakosa.
  • Eric tuyisenge 6 years ago
    Murakoze pe! Nahize 2006_ 2008 ndabona disi kuri desert na capital harahindutse ! Ko mutatweretse na kampire se? (Animatrice)
  • Gasore6 years ago
    ntago narinziko nafatwa n'amaranga mutima mfite aka kanya ndimo nsoma iyi nkuru, hari ubwo umuntu aba atiyizi ubwe kugiti cye!@ gusa uru rugo nkosoro uwatekereza kuvuga ngo ikigo aha ni murugo!@ nahabereye icyo ndicyo kandi mbona nubwo ntafite byinshi ariko ubu muntu inyurabwenjye ubushishozi no guca bugufi mfite bimpa byose nkeneye kandi mbikesha uburere nakuye muri uru rugo!@ uwampa abanjye bakazahaca kabone nubwo byaba ukwezi kumwe nziko bahavana impamba ihagije nibutse agafiti, agasima! twarakuze kbsaaa!!@@
  • 6 years ago
    Sugira sagamba rugo rwiza murakoze kutwibutsa igicumbi cy'ubumenyi n'uburere mu Rwanda
  • Lionnel hakizimana6 years ago
    Murakoze cyane kwandika iyi nkuru ndetse mukayamamaza College du Christ roi nyanza ni murugo harandeze ndetse ndashimira cyane kamisi ndetse cyane cyane na Padiri célestin Rwirangira..





Inyarwanda BACKGROUND