G.S Kigeme ni ikigo cy’itorero ry’abangilikani mu Rwanda gifashwa na leta, cyatangiye mu myaka 52 ishize, ni ukuvuga mu 1965. Ni kimwe mu bigo bizwi cyane mu Rwanda ndetse by’umwihariko mu cyahoze ari Gikongoro ni cyo cyareze benshi mu bantu bavuka mu duce twa Nyamagabe na Nyaruguru bize mu bihe byo ha mbere.
Ikintu cya mbere ukubitana nacyo ukigera muri iki kigo giherereye mu Karere ka Nyamagabe ahahoze hitwa ku Gikongoro, ni imbeho ititiza ariko abanyeshuri baba bitambukira badatitira kuko baba barabimenyereye kandi bifubitse. Iki kigo giherereye nko mu birometero 5 uturutse mu mujyi wa Nyamagabe, hafi yacyo ni ho hacumbikiwe impunzi zo mu nkambi ya Kigeme.
Aha ni ku rusengero rwa Angilikani ruherereye hafi ya G.S Kigeme
Buri kigo kigira udushya twacyo ndetse tukagenda duhindagurika uko imyaka igenda itambuka. Umwe mu bize muri iki kigo kugeza mu mwaka wa 2013 yatubwiye ko ikintu atakwibagirwa kuri iki kigo ari uko ari ho yamenyeye Imana akakira agakiza. Ngo muri iki kigo abanyeshuri bagira ubushake bwinshi bwo gusenga, ibi tukaba twaranabishimangiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Harerimana Emmanuel uhamya ko kimwe mu bintu abanyeshuri ayobora bashyira imbere ari amasengesho.
Umuyobozi wa G.S Kigeme Harerimana Emmanuel
Ahari abanyeshuri ntihabura ibiganiro ku bijyanye n’imirire, undi wize muri G.S Kigeme yabwiye Inyarwanda.com ko mu bintu atakwibagirwa harimo igikoma kiryoshye kubi cy’uburo yanywereye muri G.S Kigeme mu mbeho yaho ya mu gitondo.
Abandi bo ngo ntibakwibagirwa itoroka riva inyuma yo ku icumbi ry’umuyobozi w’ikigo, aho ni ahitwa Nyabugezi, habaga inzira itunguka mu Kiziba hanyuma ugakomeza ukagana aho ushaka ucungana n’abayobozi ngo batagufata watorotse ikigo. Hari n’abandi batakwibagirwa indi nzira itoroka iva ahari igikoni itunguka kwa Musenyeri ubundi ugakomeza mu gasantere bita ku cyapa ukarya amandazi cyangwa ukagura ibindi ukeneye ukabona gusubira mu kigo wihisha.
Iki kigo cyatangiye kigisha abakobwa gusa ubuforomo (infirmiere), haza kuza inderabarezi, iza kwitwa G.S Kigeme muri 1990. Kuva iri shuri ryatangira kugeza muri 1994 ryayoborwaga n’abazungu b’abangilikani. Muri 1999 nibwo ryahindutse ishuri ryigisha sciences gusa, dore ko hari amashami akurikira:
Ordinary Level, Icyiciro rusange
PCB: Physics-Chemistry-Biology (Ubugenge- Ubutabire- Ibinyabuzima )
MCB: Mathematics-Chemistry-Biology (Imibare-Ubutabire-Ibinyabuzima)
PCM: Physics-Chemistry- Mathematics (Ubugenge- Ubutabire- Imibare )
MPC: Mathematics- Physics-Computer Science (Imibare- Ubugenge- Ubumenyi bwa Mudasobwa)
Ubuforomo bwavuye muri iki kigo mu mwaka wa 2004. Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iki kigo, yatubwiye ko ubu bafite abanyeshuri 837, abakozi 36 n’abandi 18 bunganira hakiyongeraho abashinzwe umutekano 6. Abanyeshuri biga muri iki kigo ngo bafite amahirwe y’uko kiri ahantu hakonje, bityo bikabafasha kwiga neza.
G.S Kigeme ni ikigo cy'itorero rya Angilikani
Imitsindire nayo igenda neza ngo kuko mu mateka y’iki kigo kitigeze kirangwa no kugira abanyeshuri batsindwa ibizamini bya leta. Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaneyshuri gushyira ingufu mu myigire yabo, iki kigo kigira gahunda yo guhemba abarangiza bujuje ikizamini cya leta aho bagenerwa sheki y’ibihumbi 50, ibi bigatera imbaraga bagenzi babo baba bitegura gukora ikizamini. Si ibyo gusa ngo kuko n’abagejeje ku manota 80 mu ishuri bahembwa, abagize macye nabo bagatumwa ababyeyi kugira ngo bafatanye kugorora umwana abashe kugera ku rwego nk’urw’abandi.
Reba iki kigo mu mafoto:
Aha ni hafi y'amarembo y'ikigo, iyi nzu ni yo abanyeshuri bariramo ariko inakoreshwa nk'inzu y'imyidagaduro
Aya ni amashuri mashya
Muri Salle inakoreshwa nka Refectoire
Ibikoresho byo muri za laboratwari zo muri G.S Kigeme
Twahageze ari mu masaha y'amasomo
Aha ni mu isomero n'umukozi urishinzwe ari guha abanyeshuri ibitabo
Hakurya y'ikigo hari ibitaro bya Kigeme
Aho utungukira iyo winjiye mu kigo
Ku macumbi y'abakobwa
Ku gasantere aho imodoka igusiga iyo ugiye kuri G.S Kigeme hitwa ku CYAPA
Aka ni agasoko kegeranye no ku nkambi ibamo impunzi ku Kigeme
Abana b'impunzi bakina umupira
Amafoto: ABAYO Sabin/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO