RFL
Kigali

NKORE IKI:Nyuma yo gutandukana n’umugabo, ndakomerewe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:31/01/2017 16:57
14


Muri ya gahunda yo kugisha inama twageneye abafite ibibazo bibakomereye, tugeze ku kibazo cy’umugore washakanye n’umugabo, nyuma aza kumuta mu nzu arigendera. Nyuma y’ibyamubayeho aragisha inama.



Ikibazo cye kiragira kiti "Mwaramutse bavandimwe.Ndashaka kubabwira ibyanjye hanyuma mukangira inama z’icyo nakora. Nabyirutse ndi umukobwa witonda cyane ko nabibwirwaga n’abantu batandukanye. Nyuma naje gukundana n’umusore. Tumaranye amezi ane musuye turaryamana ahita antera inda.Akimara kuyintera yiyemeza ko tubana ariko ntabwo twari tuziranye bihagije kuko yambajije ubwoko asanga ngo ubwoko bw’iwabo ntabwo bushaka ubwacu ngo birazirana.

Yavugaga ko ubwacu butera ubwabo umwaku. Njye ibyo ntabyo narinzi kandi nari ngifite inda yamezi make. Icyo gihe musaba niba ari bibi koko we akaba abizi ko twatandukana cyane ko twari tutarajya mu mategeko ngo dusezerane. Twarakomeje turabana ariko akajya anyuzamo akabincyurira. Nakomeje kwihangana kuko numvaga nshaka kubaka ari nabwo naje kubyara umwana wa kabiri duhita tunasezerana.

Mukubana na we namusabaga ko twagura nibura akabanza, nkabona ntabishaka, ahubwo akanyumvisha ko inzu yabo igiye gusenyuka kandi yari inzu ya ‘famille’.Icyo gihe nari mfite akazi ka leta ni njye wakaga inguzanyo we yakoraga ibiraka. Byageze aho abona amafaranga , musaba ko yashaka icyo akora nabwo arabyanga dukomeza kubaho gutyo mu buryo nafataga nko kumpima.

Igihe cyarageze afunga valise aragenda ngo arambiwe umugore umusuzugura. Narahendahenze , yewe muteza n’inshuti byibura ngo ndebeko twakomeza kubana ku nyungu z’abana ariko arabyanga burundu. Bigezaho mfata umwanzuro wo kwaka gatanya dutandukana mu mategeko ,urukiko rumpa abana ndetse rumutegeka n’amafaranga azajya atanga buri kwezi. Kugeza ubu tumaze imyaka itanu tutabana yaba afite akazi ntakintu yigeze amarira abana na kimwe,  ni njye wimenya.

Nayo urukiko rwamutegetse ntayo atanga kandi mba numva ntashaka gukomeza guhangana n’umuntu uziko yabyaye akaba yumva yagira icyo akora kuko haje guhangana, Mubyukuri ngize imyaka 34 usibyeko undebye utabimenya ndacyafite ubuzima bungoye kuko nubwo mfite akazi ariko mfite charge (inshingano) nyinshi cyane kuburyo nuwo dukundanye yibeshyaga ko ndi agakumi mara kumubwirako ndi umugore agahita agenda nuhanyanyanyije wenda akanyumvishako tuzafatanya kurera abana,  iyo asanze nta mitungo mfite na we ahita acaho.

None nsigaye numva mu mutima mfitemo agahinda kenshi cyane kuko mba numva naragize echec (gutsindwa) mu buzima bwanjye. Mu byukuri ndakijijwe sinjya nsambana kandi abajyanama bamwe hari ubwo bambwira ngo nzashake uwo tuzajya dusambana amfashe kurera abana kandi nabyo simbishoboye. Nshaka uwanjye twubakana ariko ubuzima mbayemo nabo bana banjye usibye ufite urukundo naho ukunda ibintu we ntabwo yatwemera kuko ntabyo dufite. None bene data mungire inama yicyo nzakora kuko uwaza akanyangira abana we ntabwo twabana pe. Ese nkore iki nyuma y’ibyambayeho byose?Inama zanyu ndazikineye.

Murakoze".

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abdulaziz7 years ago
    ntacyo wageraho utageragejwe cyane iyo wizera komerezaho ibyiza biri imbere
  • jeanne7 years ago
    Ushobora kwishakira umuzungu, ariko bizakugora kumubona niba uri umuntu utari sharp. Naho abagabo b'abanyarwanda bo kurayo amaso, keretse nyine umudivorcé, kandi akenshi burya baba bafite ingeso zabo. Uwo mugabo agomba gutunga abana be, abagore ntitukisuzuguze. Niba urukiko rwarabimutegetse agomba kubikora niba atabikoze musubize mu nkiko. Ahubwo agomba no kugufasha kurera, amafranga ntahagije. Courage wihangane.
  • Ruhashya valens7 years ago
    Inama naguha nukwihangana ugategereza uwo imana izagushumbusha kdi nabwo ukirinda kuryamana nawe mbere kuko nawe yagutera inda akigendera bigahora gutyo
  • Luis7 years ago
    mwiriwe, tuza mwana abagabo ba ubaretse cg uzabagabane nase ureke kwihagararaho kdi ureke gupingana nawe kko gushaka undi NGO aje kurera Abana bawe wapi kbsa
  • munyampirwa7 years ago
    Umuvandimwe ndabona ufite ikibazo ariko nti gikomeye cyane nkoko Ibitekerezo! Ahubwo wowe nugukoresha nibishoboka ukirinda ku bikomeza kurusha ho! Birumvikana wahuye n'Ibibazo byo guhubuka cg kwihuta mu urukundo,ariko icyo ugomba kumenya cyagufasha cya mbere nugusenga tukamenya ko nta kibazo Imana itabigize mo uruhari, ikindi gikomeye ukeneye ugomba kwigirira icyizere, ntiwumve ko ubwo ufite Abana ubuzima bwa we ubihagaze cg ko nta Umugabo wabona! Imana yaguhaye Akazi uko kaba kose gapfa kuba kagutunze n'Abana ba we kakakurinda gusabiriza ari nayo mpamvu nta mpamvu yo kwihuta cyane mu Urukundo ejo byazakubera Bibi kurusha ho bitewe nuko hari Abagabo bazagufatirana n'ibyo ibibazo ,kwiheba, gucika i ntege bakwandagaze kurusha ho!wowe shikama umenye ko ugomba kubahamagara ataruko ufite Umugabo wishake mo ubushobozi mu mutwe no mu maboko, wibuke ko ufite Abana nti dutekereze ho wenyine utegereze Umugabo uzaza agukundana n'Abana ba we! Ibi nkubwira nibyo ndi kuba mo kuko na njye nahuye n'Ikibazo gikomeye cyane kurusha i cyawe kure! kdi njye noneho ndi b'Iburayi aho ntagira umuvandimwe cg Umuturanyi nko mu kinyarwanda ngo mutabaze!kdi ndaho Maze 3ans ndera Abana njyenyine kdi ndabishoboye nirinda Contacter nIgitsina gabo mugihe numva ntaratuza !nirinze ako gahunda kuko uwakubuze niho akubonera! Shikama umenye ko Umunezero gutangwa n'Imana Umugabo uzamubona witonze n'Abana babe bigira hejuru! courage
  • kanobana james7 years ago
    Ihangane kabisa ariko kugira umurongo uhamye nibyiza kutajarajara uzasubizwa vuba+260974001475
  • titi7 years ago
    yooo umva icyambere nugusenga shyira icyifuzocyawe imbere yiman maze ubwobusambanyi bavuga umbwirinde wowe wihe agaciro kuzana umugabomunzu nabana kndi mutabana nawe nuburere bubi kubana gusa imana yiteguye kugusubiza murakoze
  • ihanganenawewagize ubujiji bwokubyara abanabenshi uzikomutabanyeneza4 years ago
    niyihangane
  • nshimiyimana aimable4 years ago
    ahamagare iyi number
  • N4 years ago
    0789720301
  • Lukyogoza innocent3 years ago
    Mwana kowahuye n'ikibazo!!? urasenga,cyangwantabw'ubyitaho ? icyokibazonicyokujy'imberey'Imana;ikagufasha. Imyaka34uracyarimuto,ukeney'ubufashakuvakumugabo (hamagara+256784203485)IKIRUTABYOSEN'UGUSENGA
  • Lukyogoza innocent3 years ago
    Mwana kowahuye n'ikibazo!!? urasenga,cyangwantabw'ubyitaho ? icyokibazonicyokujy'imberey'Imana;ikagufasha. Imyaka34uracyarimuto,ukeney'ubufashakuvakumugabo (hamagara+256784203485)IKIRUTABYOSEN'UGUSENGA
  • BIMENYIMANA NEHEMIE3 years ago
    nakomeze yihangane IMANA datawatwese izamuha umukunda akamukundiranabana.ariko mubibutse bajyebashyiraho nomerozabo nabyobyafashabeshi murakoze.
  • Munyemari2 years ago
    Nkunda abana abaribo bose kandi nkunda uvugisha ukuri





Inyarwanda BACKGROUND