RFL
Kigali

Bralirwa yatangije Promosiyo ya Primus irimo ibihembo byinshi.... igihembo gikuru ni imodoka ya miliyoni 36

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/01/2017 18:11
3


Mu rwego rwo kurushaho kwegerana no gushimisha abakunzi b’ibinyobwa byayo, Bralirwa yatangije Promosiyo irimo ibihembo byinshi bizatomborwa n’abakunda ikinyobwa cya Primus.



Kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2017, rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, nibwo uruganda rwa Bralirwa rwatangije Promosiyo yitwa ‘Babongere’. Iyi Promosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Werurwe 2017. Umuntu uzaba afite umufuniko urimo igihembo mu gihe cyavuzwe, azongererwa ukwezi gukurikiyeho mu kuba yabasha kuwugeza ahatangirwa ibihembo kugira ngo hatazagira ucikanwa n’amahirwe.

Primus ya Cl 50 n'iya Cl 72 nizo zizaba zirimo ibihembo binyuranye. Uguze Primus zavuzwe, azajya areba mu mufuniko niba harimo igihembo. Uzajya asangamo igihembo azajya ajya kucyaka ku mucuruzi uri hafi ukorana na Bralirwa (distributor). Aho aba ba ‘distributors’ bari mu duce twose tw’igihugu bazajya baba bafite ububasha bwo gutanga ibihembo ku muntu wazanye umufuniko urimo igihembo.  Abazajya batsindira amacupa y’inzoga, bo bazajya bahita babihererwa aho baguriye inzoga.

Mu bihembo bizajya bitomborwa harimo amacupa y’inzoga za Primus, amagare, imipira yo kwambara, ingofero,utwuma two kumviramo umuziki (headphones), matola n’ibindi. Igihembo gikuru muri iyi Promosiyo ni imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Pick Up yakozwe muri 2016. Ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda. Igihembo cya 2 ni inzu ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amanyarwanda. Ibihembo bindi bizajya bitangirwa mu gihugu hose. Ibi bihembo 2 bikuru byo bizatangwa mu birori bikomeye muri bimwe Bralirwa ijya itegura.

Ku kijyanye n’uko hari abazajya bigana ibihembo bakabishyira mu mifuniko,  Benjamin Havugimana ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa ku isoko(channel Manager), yamaze impungenge ababitekereza gutyo. Ati “Bralirwa ni uruganda rufite intera rugezeho yo gukorana n’ ikoranabuhanga rigezweho kandi ifite n’abafatanyabikorwa bateye imbere mu ikoranabuhanga…ikoranabuhanga ryakoreshejwe  ni irisanzwe rinakoreshwa, niryo nubundi ryakoreshejwe kugira ngo tugenzure imifuniko navuga y’umwimerere n’iyaba yiganwe…ibyo byose byatekerejweho kandi hafashwe n’ingamba.”

Benjamin Havugimana yakomeje avuga ko kugira ngo iki gikorwa kizamenyekane mu gihugu hose, ngo bazakoresha abantu bose bashinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa kugeza ku mucuruzi wo hasi bityo ko nta munyarwanda ukunda ikinyobwa cya Primus utazamenya ibigendanye na Promosiyo ya ‘Babongere’.

Ati “Tuzakoresha abakozi bose baduhagarariye mu turere twose tw’u Rwanda bashinzwe gusura utubari twose aho turi mu gihugu…ingamba zashyizweho zo kumenyekanisha iki gikorwa no kugira ngo abakunzi ba Primus bamenye ibihembo birimo n’agaciro k’umufuniko..”

PRIMUS

'Babongere ' ni Promosiyo yanyujijwe mu kinyobwa cya Primus

Uhereye i Bumoso:Uwizeye Jean Pierre ushinzwe itumanaho muri Bralirwa, Sam Mpendo ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Primus na Benjamin Havugimana ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa ku isoko basobanurira abanyamakuru uko 'Promosiyo' ya Babongere iteye

Benjamin

Benjamin Havugimana yemeje ko abakunzi b'ikinyobwa cya Primus bafite amahirwe angana muri 'Babongere'

Uwizeye

Uwizeye asobanura ko Bralirwa ihora iharanira kugeza ibyiza ku bakiriya bayo

Kwamamaza

Hazakoreshwa uburyo bwose kugira ngo buri munyarwanda amenye iby'iyi Promosiyo

Umufuniko urimo igihembo cya Radiyo ni uku uzajya uba umeze

Umufuniko urimo igihembo cya Radiyo ni uku uzajya uba umeze


Igihembo cy'igare

Igihembo cy'igare

INZU N'imodoka

Inzu n'imodoka ni byo bihembo bikuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude7 years ago
    ibi byo ni sawa kbs. nayikundaga noneho ngiye kuyinywa kubwinshi kugirango ngerageze amahirwe yanjye
  • jado7 years ago
    byiza cyane turaje tuzinywe! Bralirwa oyeeeee!!! ariko nizereko ninaha mucyaro zahageze?
  • esperance7 years ago
    sinayinywaga ariko ngiye kuba akazizi da ntawamenya wabona negukanye iriya nzu





Inyarwanda BACKGROUND