RFL
Kigali

Kigali: Umwana w’imyaka 6 yasubiyemo indirimbo ya Selena Gomez –VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/01/2017 19:59
7


Keza Kase Sapna ashobora kuba ariwe mwana wa mbere ukiri muto winjiye muri muzika ku buryo bweruye mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017 nibwo uyu mwana w’imyaka 6 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘The Heart Wants What It Wants’ ya Selena Gomez yasubiyemo. Nyina wabo avuga ko uyu mwana yagaragaje impano ye ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5. Icyo gihe ngo uyu mwana yasubiyemo iyi ndirimbo maze abari aho bamusamira hejuru.

Nyina wabo ati “ Uwo munsi yasubiyemo ‘The Heart Wants What It Wants’, abantu bari baje mu munsi mukuru we bariyamira, bamusamira hejuru. Abari aho bose bemeje ko afite impano, bityo na Sapna aboneraho gusaba ababyeyi be ko bamujyana muri studio akayisubiramo.”

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nibwo Sapna ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 6, ubwo yari yaraye ayiririmbye muri studio, bukeye bwaho ngo nibwo ababyeyi be bayimucurangiye ku munsi we w’isabukuru nka ‘Surprise’. Undi mwihariko Sapna afite ngo ni uko indirimbo yose yasohotse aba azi kuyiririmba anasubiramo amagambo yayo adategwa.

Bagenzi be nabo impano ye barayizi…afite gahunda yo gukomeza ubuhanzi

Nyina wabo yakomeje atangariza inyarwanda.com ko uyu mwana yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza ku kigo cya Kingdom. Avuga ko aho yiga ari na we uba ayoboye abandi bana mu kuririmba.

Ati “ Bagenzi be nabo bazi impano ye. Uretse iriya ndirimbo, hari n’indi afite muri Studio yise ‘Niwe byose’. Afite gahunda yo gukomeza umuziki kandi ababyeyi be barabimwemereye.”

Niwe mwana muto wiyandikishije mu irushanwa rya Afrifame Vox

Muri iyi minsi nibwo abahanzi bataramenyekana ndetse n’abandi bafite impano mu kuririmba bari kwiyandikisha mu irushanwa rya AfrifameVox, aho uzatsinda azegukana 1.000.000 FRW, afashwe gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho mu gihe cy’umwaka wose, hiyongereyeho kumufasha kumenyekanisha ibihangano bye.

Sapna niwe kugeza ubu ukiri muto umaze kwiyandikisha muri aya marushanwa. Nyina wabo yatangaje ko n'ubusanzwe ajya aririmba iyo abandi bana bagize ibitarambo bibahuza, ngo kuburyo kwitabira iri rushanwa bitazamutera ubwoba cyangwa ikindi kibazo.

Sapna

Sapna

No mu kwifotoza, SAPNA yifotoza nk'abahanzi bakomeye

Reba hano amashusho ya The Heart Wants What It Wants’ yasubiwemo na Sapna 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GADDAF7 years ago
    ndemeye pe!!
  • dada7 years ago
    uyu mwana nave muri ibi ajye kwiga rwose
  • Kiki7 years ago
    Ibi babyita kunnya kugihangano cyabandi ntasoni Koko nuko Selena itarota imugezeho nahubundi mwakizwa ninkiko
  • pauline7 years ago
    ni byia gxa azbanze yig kuo nange tsbiyemo izabnd cg uznge nti mwaryama kdi ninda zabatwit Zack nbaze yiiiiiigeeeeee
  • bb7 years ago
    Hahahaaha ariko inyarwand muba mwabuze ibyo mutubwira pee. Biriya se nibiki c n' importe quoi je vous dis!!!! Uriya mwana hubwo muri kumuhemukira kuko ntazi ibyo aribyo! Ubwo ababyeyi be bashaka kurya hit,, ariko narumiwe koko Ni bibi rwose najye kwiga kuko nta muziki kumwana ungana gutyo nababyeyi be on dirait que arinjiji kbsaaa wapi knsaa
  • 7 years ago
    Byari byiza pe ariko wa mubyeyi we nguhe imanuro twese turabibona KO arunwana singombwa KO umutera make up kuko ejo uzicuza,twese abana bacu bafite impano ariko akenshi ninzozi so biba byiza kunvisha umwanako nabandi babigezeho aruko bize njye umwana wanjye akunda Knowles butera na Aliana grande gusa namwenereye kuzamufasha kuva igifite imyaka 4 gusa nawe ampa isezerano KO aziga neza paka arangije s6 nyuma nanjye nkasoza icyo namusezeranije.ubu afite 10years old yiga p6
  • uwera jojo6 years ago
    nukuri akokana ngo ni sapna karakaze disi nakabonye no muri film kazi gukina ese nakabonante





Inyarwanda BACKGROUND