RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo yanyanduje SIDA ku bushake

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/01/2017 7:13
9


Muri ya gahunda twageneye abafite ibibazo bibaremereye kuba bagisha inama, tugeze ku cy’umugore washakanye n’umugabo wamwanduje Sida ku bushake none akaba asigaye atakimwitaho.



Ubutumwa bwe bugira buti "Mwiriweho bavandimwe. Nejejwe nuko hashyizweho uyu mwanya wo kudufasha kuruhuka imitima tukahavana inama zitwubaka.

Mfite ikibazo ndikugira ngo mumfashe mu ngireho inama. Nashakanye n’umugabo tumaranye imyaka itatu dufitanye umwana umwe. Tugihura mu minsi ya mbere urukundo rwari rwose mbona anyitayeho noneho no kuba na mbere nari nsanzwe mubona muri family, gukundana na we ntibyatinze. Hashize igihe gito ambwira ko ashaka umwana ngo abe nk’igihango ariko ndamubwira nti reka ndangize kwiga.

Icyo gihe nari muri kaminuza ndi mu mwaka wa kane. Hanyuma ansaba ko namusura ngo menye naho aba hanyuma mpageze turaryamana nuko mpita ntwara inda. Hanyuma gahunda z’ubukwe turazitegura ariko mpanganye n’amasomo n’inda. Mu gihe tugiye kwipimisha nsanga yaranyanduje agakoko gatera Sida kandi we yarabizi numva mbuze aho nkwirwa hanyuma sinabibwira iwacu kuko byari kuba nabi kuko gahunda z’ubukwe zari zirimbanyije nuko ansaba imbabazi ambwira ko atarabizi ariko kuko nta yandi mahitamo nari mfite twakoze ubukwe hanyuma ndanabyara umwana muzima nanjye mfata imiti nkibisanzwe ubuzima burakomeza .

Nyuma y’uko tumaze kubana,  njyewe ntakinyitaho yirirwa avugana n'abakobwa bahoze bakundana,  yashaka gusohoka akajya kureba bakuru be, niyo ageze mu rugo ntamvugisha . Araza akarya ubundi akaryama mbese ubu nahindutse nk'utagira agaciro narwara ,nagira ikibazo ntibimureba. Mba numva ntamaranga mutima nkimufitiye no gutera akabariro na we mba numva ambangamira kuko buri gihe mba mubonamo bihemu nk’umuntu wanyangirije ubuzima na nyuma aho kugira ngo anyiteho duteteshanye bityo twibagirwe ubwo buzima ukaba ubona we ntacyo bimubwiye.

None mungire inama nabigenza nte ? Ko bavuga ngo urukundo rwihanganira byose none umuntu nk'uwo wa mukorera iki ? Inama zanyu ni ingirakamaro. Murakoze"

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukakarangwa7 years ago
    icecekere we Madame kuko ntacyo uramira hababaje abo bakobwa bandi azayiha.
  • eric7 years ago
    Sinzi pe kuki abagabo duhemuka ?koko nkubu uwo mugabo aririrwa ajarajara mubakobwa ngo bimwunguriki kd yarananduye ahubwo ari gutera agahinda umwari yanduje nkuwonguwo ajyenda yigira mwiza mubantu avuga ko umugore we ariwe mubi doreko abagabo dukunda kwishyira aheza kubi ,nkugire inama rero wamugorewe mureke abirukemooooo narambirwa uzabona acishije make ikindi burya akabariro nicyo kintu gituma usabana numugabo cyane none se niba muba mutavuganye aza yurira nku wurira igare ? Muganirize umwereke ko ibyo akora bikubangamiye ibyanga mutandukane ntiwagira ubwandu ufite wongereho agahinda uterwa numugabo ntaminsi wamara wapfa utirereye umwana abagabo harimo abadusebya kbsa
  • 7 years ago
    Ihangane urerumwana wabyaye ujyusenga bizashyira kandi ufate imiti neza noguhangayika bihungabanya igihecyokubaho naho abobakobwa bakurushaga uburanga cyangwaweho wariwiyanze uzakamumanikira bizamurebe uwomugabowawe nawe ntazatindakwicuza, gusa hagarika imibonano kuko harinizindi ryara siruta sida zandurira mumibonana atazazikwanduza nazo nibatisubiyeho
  • Coco7 years ago
    Umva umugabo yaraguhemukiye. benshi niko babaye ni aba egoiste.. barikunda cyane. Sasa ibyo kutakuvugisha nukuberako wamurakariye ukanamubwira nabi kubera umubabaro wagize utunguwe nibyo wasanze yaragukoreye, kdi pe birumvikana kubabara ndetse ukanarakara ndabyumva mwapfuye gukora ubukwe ariko uri mugahinda nibibazo byinshi kandi unagerageza kubihishira, ariko ntiwihanganye waramubajije muratongana urarira uvuga byinshi. Kdi nibyo birumvikana nundi wese yabikora gutyo kubera umubabaro. Ntakindi gituma akurakarira nicyo kuba byarakubabaje yewe namagambo akarishye waba waramubwiye. Abagabo bagira inzika nizo agufitiye ntakindi akuziza hanyuma akakurisha umutima avugana nabo yakunze mbere. Ubu rero uramukunze pe kuko nubundi mwabanye umukunze niko abadamu tumera turakunda pe abagabo bacu. ariko ntibigutangaze atangiye kukwikuramo kuko urwabo rugerwa kumashyi. Nimwicare hamwe umubwire uti cheri mbababarira ko nakurakariye nkakubwira nabi nsanze waranyanduje uti rwose nindwara idakira byanteye agahinda gusanga naranduye. Uti rero ndagukunda, uti reka twiyakire twirere umwana neza nabandi muzabyara kuko muzababyara kdi bazima. Umusabe imbabazi kdi byaba byiza nawe azigusabye.atanazigusabye nabyo ntakibazo. Hanyuma ntuzongere kubimucyurira kuko nubundi kubimubwira ntibikiza iyo ndwara! Hanyuma mujye mwigira gusenga mwegere Imana. Ubundi umukunde cyane azahita ahinduka. God bless you.
  • Mwema Ephrem7 years ago
    Mumpuze nawe mwirongorere kuko hari ibyo duhuriyeho mumuhe email yanjye na tel yanjye ni:0788518769 tuvugane kuri WAP
  • wew7 years ago
    @Mukakarangwa wiba nkuwo mugabo,afite icyo aramira kuko yarabyaye kdi akeneye kurera niba utaraba umubyeyi uzamenya umwana w'umuntu icyo aricyo, naho abo bakobwa niba bamusanga kdi baziko yubatse ntacyo babajeho.gusa wa mubyeyi we usenge Imana niyo yaguha kumenya icyo wakora gifite umumaro kuri wowe,umugabo wawe ndetse n'umwana mwabyaranye kuko nk'umuntu biragoye kubyakira kdi izagufasha ikongerere n'iminsi yo kurama kuko n'abatarwaye barapfa.
  • kabiligi Gustave7 years ago
    umva muvandimwe nifuzaga ko twavugana niba ubisha ka no yanjye ni 0726779032. hari byinshi twaganira bikagufasha mugihe wowe ubyemeye
  • louise7 years ago
    jyewe nkunze inama yawe coco kabisa nanjye ndayishyigikiye gusa utanga inama nziza niba ugira wathap uzajye unyandikira nanjye kuri 0788486840
  • Mutima7 years ago
    Ntacyo ufite usabira imbabazi ahubwo niwe wagombye kuzigusaba. ndetse ibyo yakoze ni icyaha gihanwa n'amategeko uramutse ubishatse cg se ushoboye kwerekana ko yari azi ko arwaye akarenga akakwanduza. njye sinkunda inama z'abantu bashaka gupfobya akababaro k'umuntu igihe yakosherejwe. Ibyo umugabo we yamukoreye biba byaramuteye ihungabana namwe mugashaka kumubwira ko nta gaciro bifite cyane uwabikoze atamusaba n'imbabazi ngo amwereke ko ababajwe nibibi yamukoreye? bino simbyemera. madame rero, icara wibaze icyo umutima wawe ushaka ubundi uwumvire. Wifate neza wibabarire ku ruhare wagize mu byakubayeho. ubundi ubabarire nuwo muhemo kugira ngo ubone amahoro y'umutima. ntabwo umubabarire kubwe ni ku bwawe. wumva kandi udashoboye gukomeza kubana nawe ntawakuveba uzasabe gatanya urere umwana wawe. Agufata uko ashatse kuko utihesha agaciro iwawe. umuntu akwanduze indwara idakira, ubimenye uryumeho mukore ubukwe nkaho ntacyabaye? none se wumvaga ko nyuma yaho azagufata ate? ntibazakubeshye agaciro wiha ubwawe niko abandi bazaguha. Hari abajyanama bubuzima wabashaka mukaganira ukareka kwibikamo ako gahinda. ubushobiye wajya mu biruho ahantu kure ye ukicara ugatekereza noneho ugafata umwanzuro waho ubuzima bwawe bugana.





Inyarwanda BACKGROUND