RFL
Kigali

Ibidasanzwe nabonye ubwo natemberezwaga ahengerwa PRIMUS, MUTZIG n’izindi nzoga za BRALIRWA

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/01/2017 7:08
7


Mu minsi ishize nibwo abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bifitanye ubufatanye na Bralirwa basuye uruganda rw’ahengerwa inzoga. Ni uruganda ruteye amatsiko kurutambagiramo ari nayo mpamvu ngiye kugerageza kuguha ishusho y’uko hameze n’ibihakorerwa kugera ubwo ibinyobwa bigera ku baturage .



Urugendo ruzira irungu ndetse n’icyaka

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo nahamagajwe n’umuyobozi w’ikinyamakuru Inyarwanda.com. Nubwo nta makosa nari nzi nakoze mu kazi, iteka kwitaba umuyobozi ugenda umutima utera insigane. Ibyo nari mpamagarijwe nasanze ari amahoro. Nabwirwaga ko ku wa gatanu tariki 20 Mutarama 2017 nagombaga kujya gusura uruganda rwa Bralirwa ku Gisenyi, ahengerwa inzoga mu Karere ka Rubavu. Byaranshimishije kuko hari ibibazo by’amatsiko byinshi nibazaga ku ruganda nka Bralirwa rumaze imyaka 60 (rwashinzwe muri 1957, rufungurwa ku mugaragaro muri 1959) rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Umwami Mutara III Rudahigwa niwe watashye uru ruganda mbere gato y’uko atanga ndetse n’ifoto ye afungura uru ruganda uyisangamo.

Ku wa gatanu mu gitondo hamwe n’abandi banyamakuru bagenzi banjye twahagututse i Kigali twerekeza i Rubavu. Bari abanyamakuru bandikira kuri ‘websites’, abakora kuri radio zinyuranye ndetse na televiziyo. Kuko buri kinyamakuru cyari cyohereje intyoza mu gutara no gutangaza amakuru, mu modoka twarimo nta rungu ryarimo. Twagendaga tuganira ku buzima rusange bw’Abanyarwanda, amakuru ashyushye muri iki gihe n’utuntu n’utundi. Kuko twari tugiye gusura uruganda rwenga ibinyobwa binyuranye, hari hateganyijwe n’ibifasha abicwa n’icyaka.

Ikaze mu ruganda…imibare igaragaza uko imyaka ishira uruganda rurushaho kunguka

Nyuma y’amasaha 3 n’imininota mike irengaho nibwo twageze mu Murenge wa  Nyambyumba mu Karere ka Rubavu ahubatse uruganda rwa Bralirwa, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Iyo ukigera mu marembo y’uru ruganda utangira kubona ko aho ugiye kwinjira ari mu ruganda koko. Kuko ari uruganda rumaze kuba ubukombe, umutekano na wo uba ucunzwe neza kuva mu kwinjira , urimo imbere kugeza usohotse.

Tukihagera twubahirije amabwiriza y’abashinzwe umutekano nyuma tujyanwa mu cyumba cyakirirwamo abashyitsi, duhabwa ikaze na Filip Gheeraert, Umuyobozi w’uru ruganda rwa Gisenyi rwenga Primus, Mützig, Amstel, Turbo King  na Huza. Twabanje gusobanurirwa amavu n’amavuko y’uru ruganda. Twabwiwe ko rwashinzwe muri 1957, rufungurwa ku mugaragaro n’ Umwami Mutara III rudahigwa muri 1959.

Uretse kuba Bralirwa yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, twatangarijwe ko inateza imbere Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo ibitera inkunga imishinga igamije imibereho myiza, guteza muzika nyarwanda imbere ibinyujije mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangiye muri 2011. Mu bindi Bralirwa ikora harimo no guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori nka kimwe mu bihingwa byifashishwa mu kwenga inzoga zayo.

Ibi ibikora ifasha amashyirahamwe 26 y’abahinzi b’ibigori guhinga mu buryo bwa kinyambere, bigatanga akazi ku bantu barenga 8500. Ibindi bikorwa Bralirwa ikora harimo ibyo gufasha abantu batandukanye kugerwaho n’amazi meza, gutera ibiti mu bigo by’amashuri binyuranye, gufasha abafite ubumuga  ibagenera imashini zo kudoda zibafasha kugira amafaranga binjiza kuko kugira ubumuga bidakuraho ko hari icyo bashobora gukora kandi bakiteza imbere.

Filip Gheeraert yavuze ko  kuva mu 2008, Bralirwa Ltd yakoze ishoramari rinini mu ruganda rwa Gisenyi n’urwa Kigali, ifite intego yo kongera ubushobozi no kuzuza ibyo isoko ry’u Rwanda risaba, kugira ngo Bralirwa ibashe guha Abanyarwanda ibyo bakeneye byose kandi vuba. Yongeyeho ko bashakaga kuzamura ireme n’ingano y’ibyo bakora, kandi ngo barusheho gukora ibinyobwa bifite ireme rijyanye n’amahame mpuzamahanga (international standards). Ibi nibyo byatumye umusaruro mbumbe w’amafaranga uru ruganda rwinjije waravuye kuri miliyari 52 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2010 ukagera ku nyungu ya miliyari 84,08 z’amanyarwanda muri 2015.

Ugereranyije inyungu y’umwaka wa 2014 n'iy’umwaka wa 2015, ubona ko uru ruganda rwungutse angana na 6,1 % angana na miliyari 4.8 FRW.  Mbere y’uko Bralirwa ikuramo amafaranga y’imisoro, yari ifite inyungu ya miliyari 13,35(Earnings Before Interest & Tax ). Ufashe aya mafaranga ugakuramo inyungu y’umwaka wa 2015, ubona ko Bralirwa yatanze imisoro ingana na miliyari 8,55 FRW muri uwo mwaka wa 2015.Miliyari 5,1 FRW nizo zahawe abafite imigabane mu ruganda rwa Bralirwa muri 2015(Dividend Proposed). Umuyobozi w’uru ruganda yasobanuye ko ibi babigezeho bitewe n’ishoramari bongeyemo.

Mu mwaka wa 2015, angana na miliyoni 18 z’ama Euro niyo bashoye mu ruganda mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwarwo, ubushobozi bw’abakozi ndetse akemeza ko muri 2017 ari umwaka bazarushaho guhaza isoko ry’abakunda ibinyobwa byengwa na Bralirwa.

Nyuma yo kuva mu mibare, twahawe amabwiriza agenga utambagira uru ruganda

Nyuma yo gusobanurirwa ishusho y’uruganda, hakurikiyeho icyiciro cyo guhabwa amabwiriza yo kugenda mu ruganda, ibibujijwe ndetse n’ibimenyetso bibisobanura. Twabwiwe ko mu kugenda mu ruganda, ugenda ukurikiye ahari ikimenyetso cy’ikirenge. Ahatari icyo kimenyetso twasobanuriwe ko hatemerewe kunyurwa kuko ubirenzeho ushobora kuhagirira impanuka. Mbere yo kuzenguruka uruganda, uhabwa inkweto zabugenewe , akenda kagaragaza ko uri umushyitsi ndetse n’uturinda amatwi ngo atangizwa n’urusaku aho imashini ziba zifite urusaku rwinshi.

Tweretswe intangiriro y’uko hengwa Primus ifite abakunzi batari bake mu Rwanda no hanze yarwo

Nyuma yo kubwirwa ibiri budufashe gutambagira uruganda, n’amatsiko menshi twese twerekeje mu ruganda nyirizina. Twanyujijwe aho batunganyiriza ikivuge kivamo inzoga. Ni mu nzu bita ‘Blue house’. Ni inzu imeze nk’agasongero ku buryo kuyizamuka bisaba kuba usanzwe ukora imyitozo ngororamubiri ihoraho. Iyo ugeze hejuru nibwo uba witegeye neza uruganda rwose ndetse n’ibice birukikije. Aha niho tweretswe ikivuge gikorwamo inzoga ya Primus. Iki kivuge kiba ari uruvange rw’amazi ndetse n’ingano.  Iki kivuge hari imashini kigeramo ikagikamura, umutobe usigaye ukajya gutarwa mu bigenga binini bifite Hegito litiro 5000 (Hl 5000= Litiro 5.000.000) buri kimwe. Aha niho buri bwoko bw’inzoga bumara nibura ibyumweru 2, ikahavanwa ijya gushyirwa mu macupa.

Mu matsiko nari mfite harimo no kubaza abantu basogongera inzoga ubuhanga bakoresha kugira ngo bamenye inzoga izishimirwa n’abantu bakunda agasembuye bose baba mu Rwanda. Umwe mu bamaze imyaka 11 muri aka kazi yadusobanuriye ko mu gusogongera inzoga bakoresha amazuru bakumva impumuro, bakarebesha ijisho ndetse bakanywaho kugira ngo babone kwemeza ko iyo nzoga koko ikwiriye kugezwa ku bakunda ibinyobwa bya Bralirwa. Ku kibazo cy’uko wenda byaba bibatera gusinda, yadusobanuriye ko kugira ngo usongere inzoga bidasaba gusinda kuko ngo iyo we anyweye ikirahuri kimwe, akimara amaze kumenya neza niba iyo nzoga iryoshye cyangwa idafite uburyohe bushamaje.

Koza amacupa kugeza inzoga imaze kugezwamo igapfundikirwa bikorwa n’amashini

Hakurikiyeho kujya mu gice gikorerwamo umurimo ukomeye. Koza amacupa, kuyashyiramo inzoga, gushyiraho ikirango, kuzipfundikira ndetse no kuzishyira mu makaziye (caisses), nyuma agapakirwa amakamyo ayageza ku bakiriya aho bari hose mu gihugu. Igitangaje ni uko iki gice cyose gikora mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse iyi mirimo yose ikaba ikorwa n’imashini, ibintu ubusanzwe biba mu nganda zikomeye z’iburayi na Amerika. Iri koranabuhanga rihambaye riri muri iki gice, umuyobozi wa Bralirwa avuga ko barifite guhera mu mwaka wa 2015 ubwo bari bamaze gushoramo imari y’asaga miliyari 15 na miliyoni Magana atatu z’amanyarwanda (Miliyoni 18 z’ama Euro).

Muri izo mashini harimo inini ishinzwe koza  amacupa . Ifite ubushobozi bwo koza amacupa 35.000 mu isaha imwe. Iyo amacupa amaze kozwa, agenda ku marayi (rails)akurikiranye  akanyura muyindi mashini ishinzwe kuyagenzura. Imashini ikurikiyeho igenzura niba icupa ryogejwe neza, niba nta mazi na make asigayemo cyangwa ko ritabaye ingoroji. Iyo isanze ntanenge na rimwe rifite, irareka rigakomeza, yasanga ryarahongotseho na gato cyangwa rifite ikindi kibazo, imashini irikura muyandi rigakomeza ukwaryo. Aha niho ubuyobozi bwadusobanuriye ko ntacupa rishobora kuva mu ruganda ridafite isuku cyangwa se rikaba ryavamo ryaramenetse.

Iyo amacupa avuye muri iki cyiciro anyuzwa mu bindi birimo gushyirwaho ikirangantego cy’inzoga runaka bitewe n’iyo ariyo, rigashyirwamo inzoga, ubundi indi mashini ikaripfundikira. Iyo amacupa amaze gupfundikirwa, anyura ku yindi mashini isuzuma niba iyo nzoga idacagase cyangwa se ituzuye kuburyo burenze urugero. Iyo isanze ingano irimo atari isanzwe, imashini irishyira ku ruhande, ayuzuye neza agakomeza. Ikindi cyiciro gikurikiraho ni icyo gushyira amacupa mu makaziye(caisses de bière). Ibi nabyo bikorwa n’imashini. Iyo imaze gushyiramo amacupa, hari indi mashini amakaziye anyuraho ikareba niba amacupa yuzuye umubare. Iyo iramutse ibonye ko amacupa atuzuye (uretse ko ubusanzwe ngo bitajya bibaho), imashini iyishyira ku ruhande, ikagaragaza ko iyo kaziye ituzuye neza. Ubwo twazengurutswaga uruganda, umwe mu bakozi ba Bralirwa yabikoze nkana akura icupa rimwe mu ikaziye ya Primus, ikigera imbere, imashini ihita iyishyira ku ruhande.

Umuyobozi wa Bralirwa yasobanuriye itangazamakuru ko mu nzoga zose benga, Primus yatangiye kwengwa muri 1959 ariyo ifite abakunzi benshi kuburyo ½ cy’inzoga benga ariyo icyiharira. Inzoga ya Mützig yo yatangiye kwengwa mu mwaka wa 1989.

Ibibazo byose ntibisubizwa….hari ibibikwa nk’ibanga ry’uruganda

Ubusanzwe buri munyamakuru aho abari hose yaba ari mu kazi cyangwa hanze yako, arangwa no kubaza ibibazo byinshi ashaka kumenya byinshi cyangwa byose byerekeye ingingo muri kuganiraho. Ubwo twari muri uru ruganda rwa Bralirwa hari ibibazo byinshi twabazaga ariko ntitubisubizwe. Akenshi bakubwiraga ko ibyo ari ibanga ry’uruganda gusa muri make twahakuye ishusho runaka y’uko uru ruganda rukora.

MU MAFOTO, REKA NGUTEMBEREZE MU RUGANDA RWA BRALIRWA RWENGERWAMO INZOGA

Bralirwa Gate

Mu marembo y'uruganda

Ifoto ya Rudahigwa

Ifoto igaragaza Umwami Mutara III Rudahigwa afungura uruganda rwa Bralirwa  ku mugaragaro muri 1959

Umuyobozi w'uruganda rwa Bralirwa Gisenyi

Filip Gheeraert, umuyobozi w’uru ruganda rwa Bralirwa  Gisenyi aha ikaze abanyamakuru...ati 'mwisanzure nk'abasangwa'

Afunga inkweto

Bahita baguha inkweto zabugenewe ukazambara ngo hato hataza kugira ikigukomeretsa

Ahabugenewe kunyurwa n'abanyamaguru

Abatembera mu ruganda n'amaguru banyura ahabugenewe

Ibimenyetso

Iyo uzamuka ujya muri 'Blue house' bakubwira ko ugomba kwisunga icyuma kuko hazamuka cyane

Ibimenyetso bikwereka ibyo usabwa  kuba ufite n'ibyo ubujijwe

Ibimenyetso by'ubururu birakwereka ko ugomba kuba wambaye imyenda yabugenewe, inkweto nazo zabugenewe, udufashantoki (gants), wambaye ikirinda umutwe ,umunwa n'amaso, wambaye uturinda amatwi...Ku mutuku urabona ko kizira kuhanywera itabi

Ibimenyetso

Aho unyura hose haba hari ibyapa bikubwira ibyo ubujijwe

 

Umuyobozi w'uruganda rwa Bralirwa Gisenyi

Aho twageraga hose, Filip Gheeraert yasobanuraga ikihakorerwa , akanasubiza bimwe mu bibazo by'amatsiko

Iyo witegeye uruganda

Iyo uri ku gasongero ka Blue house, uba witegeye ikiyaga cya Kivu n'abaturiye Bralirwa

Abarobyi

Bralirwa iba yenga inzoga,abarobyi nabo baroba amafi

Iyo witegeye uruganda

Iyo witegeye uruganda

Iyo witegeye uruganda

Iyo witegeye uruganda rwa Bralirwa, ubona ko ari uruganda ruhamye kandi rwashinze imizi

Ahashyirwa ikivuge

Ahapfundikiye niho haba harimo ikivuge cya Primus

Asobanurira abanyamakuru uburyo uruganda rukora

Arasobanura uko bigenda ngo Primus yengwe kugeza igeze mu icupa

Imashini yoza amacupa

Iyi mashini niyo yoza amacupa

Amacupa  amaze kozwa

Iyo amaze kozwa , amacupa yerekeza ku yindi mashini igomba kureba ko yakeye

Asobanurira abanyamakuru uburyo uruganda rukora

Aradusobanurira adategwa uko imirimo ikurikirana...uto yambaye mu matwi nitwo turinda urusaku

Icupa rifite ikibazo

Iri cupa ubona ku ruhande riba rifite ikibazo,rigakurwa mu yandi

Amacupa afite ibibazo

Kuba yogejwe agasigaramo amazi, kuba yarahongotse, nibyo bituma aya macupa acishwa ukwayo n'imashini yabigenewe

Akuraho amacupa atazongera gukoreshwa

Haba hari umukozi uza kuyakuramo kuko aba atazongera gukoreshwa ukundi

Imashini zigaragaza ibyakozwe

Imashini ziba zigaragaza amacupa yogejwe, ayasanzwe afite ikibazo,...

Imashini zigaragaza ibyakozwe

Nubwo hafi ya byose bikorwa n'imashini ariko hari abakozi banyuramo bagenda bandika imibare y'ibyakozwe

Imashini zigaragaza ibyakozwe

Buri kintu cyose cyakozwe kiba gifite imashini igenda ikigaragaza

Imipfundikizo

Imipfundikizo ni aha izamurirwa ijya gupfundikira inzoga

Amacupa arimo inzoga

Amacupa arimo inzoga

Amacupa aba yarapimwe ingano n'uburemere ku buryo agenda ku murongo ntakugongana

Imashini iterura amacupa

Imashini ishyira amacupa mu makaziye

Imashini iterura amacupa

Iyo uyirebeye ku rundi ruhande

Amakaziye mbere yo gushyirwamo amacupa

Amakaziye ategereje gushyirwamo amacupa

Ibirango

Ibirango mbere y'uko bishyirwa ku macupa

Ibirango

Cole ifatisha ibirango

Kole ifatisha ibirango ku macupa

Imashini ishyiraho ibirango

Imashini ishyiraho ibirango

Amacupa aba yarapimwe ingano n'uburemere kuburyo aba akurikiranye ntakugongana

Umukozi ureba ibyakozwe

Imashini nubwo zikora akazi kenshi ariko zikoreshwa n'abantu

 Biba ari imbonekarimwe niyo mpamvu ufata ifoto nkiyi

Kuko gusura uruganda nk'uru biba ari imbonekarimwe, waba uhombye utashye utahifotoreje ifoto nkiyi

Ibirenge bigaragaza aho guca

No mu ruganda imbere, ugenda ubona ibimenyetso bikwereka aho ugomba kunyura

Ibigega bitarirwamo inzoga

Ibi nibyo bigega bitarwamo inzoga. Buri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira ingano ya litiro 5.000.000, inzoga ikamaramo nibura ibyumweru 2

Imodoka zitwara imizigo iremereye

Imirimo myinshi ikorwa n'imashini...iyi ni isukari yifashishwa mu kwenga inzoga

Imodoka zipakira amakamyo

Iyi niyo mashini ipakira amakaziye mu makamyo

Ikamyo itwaye inzoga

Inzoga zijyanywe ku isoko....

PHOTOS:RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Kabisa aha ndemeye
  • Athanase 7 years ago
    RBS nihagere kuko ndabona kuri framentation tank yabo ifite umugese bisobanura ko itari ST 304 kuko niyo idafata umugese,ubwo byahita byumvikana ko na filling machines zabo nazo zifite ikibazo,ntabwo ndengereye abareba neza barabibona kandi bitewe nuko abo bazungu baziko muri Africa abayobozi ntacyo bitaho bashobora kuba baduha ibintu bituzuje ubuziranenge kuko baba baziko muri Africa ntakibazo
  • david7 years ago
    Murakoze kubw iyi nkuru
  • David7 years ago
    Bralirwa yateye imbere ifite infrastructure ziri kurwego rugezweho. ntagushidikanya nibinyobwa byayo biba byakurikiranywe umunota kuwundi. Ahasigaye nibenge turahabaye mugushira icyaka.
  • Bimawuwa7 years ago
    Ndabaza abakora muri urwo ruganda si abanya rubavu gusa benshi kuko uruganda ruri mu gae kabo nibo bakagombye guba abambere mu guhabwa kazi,iki urugonda rushobora gutanga inkunga mu gukora umuhanda wa gariyamoshi bakajya bihutisha kugeza ibikorwa byabo ku soko bya handi ,kuko bakorera frw menshi kandi barunguka cyane urugando rwonyine rwakwiyubakira umuhanda uva aho kuruganda ugana kuruganda ikigali.
  • Muhoza7 years ago
    Igitecyerezo cya Athanase cyubahwe nubwa ntannywa ku nzoga,ababishizwe bazabigenzure Murakoze,
  • Kayija7 years ago
    Guma Guma na Primus. mumpeho kararyoha cyane





Inyarwanda BACKGROUND