RFL
Kigali

Beauty for Ashes yashyize hanze amashusho y’indirimbo igaragaramo abana bafite ubuhanga muri Skate

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/01/2017 6:06
1


Itsinda rya Beauty for Ashes ririmba indirimbo zahimbiwe Imana ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yesu ni sawa’. Ni indirimbo bakoreye amashusho, banabashyiramo n’itsinda ry’abana bafite impano idasanzwe mu mukino wa Skate.



Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uburyo itsinda rya Beauty for Ashes ryiyemeje gufasha aba bana mu kubashyigikira no kumenyekanisha impano yabo. Ni nyuma y’uko Kavutse Olivier, umukuru w’iri tsinda abonye impano idasanzwe y’umwana witwa Mbonigaba Innocent binyuze mu nkuru umunyamakuru Vincent Niyibizi wo kuri Royal TV yamukozeho, akiyemeza kumufasha we na bagenzi be kuba impano yabo yamenyekana.

Nyuma yo kugenera amafaranga itsinda ry’aba bana yo kurifasha gukomeza gukora imyitozo, Beauty for Ashes yafashe igice cy’amashusho kirimo aba bana ku itariki 26 Ugushyingo 2016. Kavutse Olivier yatangarije inyarwanda.com ko ubu buryo aribwo basanze bwafasha aba bana mu kumenyekanisha impano yabo. Kubwe avuga ko uzabona iyi ndirimbo aho yaba ari hose ku isi azabasha kubona ubuhanga bw’aba bana baba barangajwe imbere na Mbonigaba Innocent w’imyaka 7.

Kuri ubu itsinda rya Beauty for Ashes ryamaze gushyira hanze amashusho ya ‘Yesu ni sawa’. Ni indirimbo baba bakangurira abizera Yesu gukomeza kumwizera n’ubwo hari ababaca intege mu rugendo rwo kuva mu byaha batangiye.

Itsinda Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo 'Suprise(siriprize), 'Yesu niwe super star', 'Turashima' n'izindi zitandukanye. Ni itsinda kandi rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana. Indirimbo ‘Yesu ni sawa’ ni imwe muzizagaragara kuri album ya Beauty for Ashes nshya bazamurika mu kwezi kwa Nyakanga 2017.

Aragororotse

Mbonigaba w'iyaka 7, afite ubuhanga budasanzwe mu mukino wa skate

Beauty for Ashes

Beaut for Ashes mu ifatwa ry'amashusho ya 'Yesu ni sawa'

Mbonigaba abyina

Mbonigaba afite n'ubuhanga mu kubyina...izi myino nazo zigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Biyerekana

Bagenzi ba Mbonigaba nabo bagaragaramo

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TONY7 years ago
    b blessed brooo song of year peee waouuuuu nic one...yesu ni sawa ntacyo twamuranye





Inyarwanda BACKGROUND