RFL
Kigali

Mu gihe abafana ba Rayon Sports bibazaga ibibaye, aba Etincelles bibyiniraga ‘Ekotite’- AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/01/2017 20:00
1


‘Twanga aba-Rayon’, ‘Ubyemere cyangwa ubihakane , Rayon Sports ufite umwaku’, ‘Selfie’ ya Koffi Olomide bakunda kwita ‘Ekotite’, nizo ndirimbo abafana ba Etincelles FC babyinaga bishimira ko ikipe yabo ibashije gukura inota rimwe kuri Rayon Sports.



Ni mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, ubera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports niyo yari yakiriye Etincelles muri uyu mukino wo ku munsi wa 13 wa Shampiyona. Iyo Rayon Sports iramuka itsinze uyu mukino yari gukomeza kurusha APR FC  amanota 5 mbere y’uko bihurira mu mukino uba ukomeye uteganyijwe ku itariki 21 Mutarama 2017 kuri Stade Amahoro, saa cyenda z’amanywa.

Rayon Sports ntako itagize ngo ibone igitego cyayihesha amanota 3 ariko Etincelles iyibera ibamba. Etincelles yari yaje iherekejwe n’abafana benshi bayitizaga umurindi kuva umukino utangiye kugeza urangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma hagati ya Rayon Sports ya mbere na APR FC ya 2 hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota 3.

MU MAFOTO, KURIKIRA UKO UYU MUKINO WARI WIFASHE MU KIBUGA NO MU GICE CY’ABAFANA B’AMAKIPE YOMBI

Abafana ba Rayon Sports

Ubwinshi bw'abafana ba Rayon Sports bagaragaraga ku murongo bambaye ubururu n'umweru, warahahingukaga ukagira ngo ni nk'abanyeshuri bambaye impuzankano

Umufana wa Etincelles

Mu bafana ba Etincelles harimo n'abari baje bisize irangi

Abafana ba Rayon Sports

Icyizere cyo gutsinda Etincelles cyagaragariraga no mu buryo bifotozaga

Djabel

Ubwugarizi bwa Etincelles bwari buhagaze neza

Etincelles yataka

Umupira watangiye Etincelles ihererekanya umupira neza, bakanyuzamo bakanahusha ibitego

Hagati mu kibuga

Ruremesha, umutoza wa Etincelles nyuma y'uko ikipe ye ihushije igitego cyabazwe

 Iyo Etincelles yahushaga igitego cyabazwe, ni uku umutoza wayo Ruremesha  yabaga yifashe

Rayon Sports isatira izamu

Rayon Sports na yo yanyuzagamo igasatira izamu

Rayon Sports isatira izamu

Nahimana Shasir ahindura inkweto

Kuko inkweto zabanje kumunyereza, byabaye ngombwa ko Nahimana Shasir azihindura

Shasir

Yahise asubira mu kibuga n'imbaraga nyinshi

Shasir afashwe n'abakinnyi 2

...Ariko abakinnyi ba Etincelles bakomeza kumubera ibamba

Shasir

Shasir ntako atagiraga agakoresha amacenga atandukanye ariko bikanga

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles bari baje kuyishyigikira bavuye i Rubavu

Abafana ba Rayon Sports


Aba Rayon Sports nabo bari babucyereye

Kwizera Pierrot

Pierrot wa Rayon Sports na we yisangaga iteka ari hagati y'abakinnyi 2 ba Etincelles

Bahanganiye umupira

 Bamutegera mu kibuga

Rugondihene nk'izi ntizibura mu kibuga

Eric Bakame

Nyezamu wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame(wambaye ingofero y'umukara) wari waruhukijwe , na we yari yaje kureba uyu mukino

Mbonyigabo Regis ,umuvandimwe wa Mugiraneza Jean Baptiste niwe ufite umupira

Etincelles yari yaje yiteguye.Mbonyigabo Regis ,umuvandimwe wa Mugiraneza Jean Baptiste niwe ufite umupira

Bahanganiye umupira

Hagati mu kibuga

Hagati mu kibuga byari ishiraniro

Bacungira hafi abakinnyi ba Etincelles

Buri mukinnyi wa Rayon Sports yari afite uwa Etincelles umucungiye hafi

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles

Uko umukino wasatiraga umusozo, niko abafana ba Etincelles babyiniraga ku rukoma

Abafana ba Rayon Sports

...ku rundi ruhande aba Rayon Sports icyizere cyo gutahana amanota 3 cyarayoyokaga...

Abafana ba Rayon Sports

...bibazaga ibiri kuba..

 Umufana wa Etincelles

Abafana ba Etincelles

Vuvuzela zari zabonye akazi

Bamanjiriwe

...Nyuma yo kubona ko ibintu bitoroshye, Vuvuze z'abafana ba Rayon zo babaye bazihaye akaruhuko...

Malaika

Bifashe neza

Aha ifoto irivugira

Abafana ba Rayon Sports

Rwarutabura yumiwe

Rwarutabura na we yari yumiwe

Abafana ba Rayon Sports

Abatangiye bafana, bageze aho bacika intege, bariyicarira

Unganyirije ku kibuga cye

Unganyirije ku kibuga cye yari yizeye ko ikipe ye itsinda ni uku aba ameze,.... agwa neza akiyicarira

Bifotoza

'Turabona amanota twayabuze, ...ntitubure byose, dufotore dutahane ibyo'

Bumiwe

Umwera uturutse ahadatwikiriye, ugera no mu myanya y'icyubahiro...aba nabo urabona ko bumiwe

Madusi Djuma na we ntiyabyumvaga

Masudi Djuma na we ntiyabyumvaga

 Kambale Salita Gentil

Kambale Salita Gentil wahoze akinira Rayon Sports yari yagoye ab'inyuma bayo

Abakinnyi ba Etincelles

Umukino urangiye, abakinnyi ba Etincelles barishimira umusaruro bakuye i Nyamirambo

Masudi asuhuza abakinnyi be

Basuhuzanya

Nubwo baba bahanganye mu kibuga, iyo umukino urangiye barasuhuzanya

Barashimira Imana nyuma y'umukino

Barashimira Imana nyuma y'umukino

Masudi asezera ku basifuzi

Nyuma y'umukino, Masudi arasuhuza abasifuzi b'uyu mukino

Pierrot

'Coach, ntako tutagize ariko byanze'

Abakinnyi bashimira abafana

Nubwo batabashije kubona amanota 3, abakinnyi ba Rayon Sports bashimiye abafana baje kubatiza umurindi

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles bahise batangira kubyina

Abafana ba Etincelles

 Byari ibirori 

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles

Uyu arabwira abo basize i Rubavu ko babashije gukura inota rimwe kuri Rayon Sports

Abafana ba Etincelles

Nyuma yo kubona ko umudiho wa bagenzi be uryoheye ijisho, arabafata amashusho ngo aze kuyareba yitonze ageze mu rugo

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles

Babyina 'Ekotite' ya Koffi Olomdide

Babyina Ekotite

Abafana ba Etincelles

Byari ibirori ku bafana ba Etincelles

Barabyinnye bibasaba kwikohora

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles

Abafana ba Etincelles

PHOTOS:RENZAHO CHRISTOPHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • apuuuuu7 years ago
    mbega abakobwa bomuli etincelles weeeeee, namazhitani





Inyarwanda BACKGROUND