RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 10 wa Apotre Serukiza yegukanye ‘Urugero Music talent’ ahabwa igihembo cya 1.000.000 FRW

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/01/2017 15:46
10


Ubwo hasozwaga igikorwa cyo gushakisha abana bafite impano mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana, umwana witwa Serukiza Ingabire Sianna w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza niwe waje ku mwanya wa mbere ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni y’amanyarwanda.



Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu rwego rwo gutoza abaririmbyi  b’ejo hazaza hibanzwe cyane cyane ku bana bato uhereye ku myaka irindwi kugeza ku myaka cumi n`itanu.

Igitaramo cyo gusoza ‘season 1’  cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 , kibera mu rusengero rwa Vivante Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Abana  6 nibo bageze mu cyiciro cya nyuma ariko 4 baba aribo bitabira imyitozo yose kugeza ku munsi wa nyuma ubwo hasozwaga iki gikorwa. Muri aba bana 4 harimo 2 ba Apotre Sosthène Serukiza washinze itorero Guérison des Ames. Buri mwana yahawe umwanya aririmba indirimbo imwe, abari bagize akanama nkemurampaka bakagira icyo bayivugaho.

Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, akanama nkemurampaka kiherereye gatanga amanota maze Mahirwe Richard aba uwa 4, Umwamikazi Sarah aba uwa 3, Serukiza Esther aba uwa 2 naho murumuna we Serukiza Ingabire Sianna aba ariwe wegukana igihembo gikuru cya Urugero Music talent season 1. Bose uko ari 4 batahanye sheki ya 100.000 FRW ubundi bagenda barutanwa ku ndirimbo bazakorerwa.

Mahirwe Richard azakorerwa indirimbo 2 z’amajwi n’amashusho, Umwamikazi Sarah azakorerwa indirimbo 3 z’amajwi n’amashusho, Serukiza Esther azakorerwa indirimbo 4 z’amajwi n’amashusho naho Serukiza Ingabire  Sianna wabaye uwa mbere we azakorerwa album y’indirimbo 7 z’amajwi n’amashusho yazo ari nabyo bituma igihembo yahawe kibarirwa agaciro ka 1.000.000 FRW nk’uko byasobanuwe na Arnaud Ntamvutsa ,umuyobozi wa Urugero Media Group yateguye iki gikorwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyarwanda.com, Ntamvutsa yasobanuye ko impamvu batibanze mu guha aba bana amafaranga ahubwo bakibanda ku bihembo bijyanye na muzika ngo ni uko aribwo buryo bushoboka bwo gukomeza kubafasha gutera imbere mu mpano bafite yo kuririmba.

Ati « Impamvu tutabahaye amafaranga ni ukugira ngo tubafashe kuzamura impano zabo muri muzika, iriya ni motivation yo kubereka ko bataruhiye ubusa niyo mpamvu twabanganyishije amafaranga…tubahaye amafaranga nintubahe ibijyanye n’umuziki ngo impano yabo bayikoreshe, byari kuba nko kubajugunya...Amafaranga bagenda bakayakoresha ibindi ariko iby’umuziki byo bizaramba. »

Serukiza Nyiramahoro Yvette, umugore wa Apotre Serukiza Sosthène yatangarije inyarwanda.com ko bishimiye cyane kuba abana babo batsinze yongeraho ko impano ya Sianna nabo yabatangaje.

Ati « Twabyakiranye umunezero cyane, turi inyuma yabo  mu kubafasha mu buryo bwose bukenewe, yaba ari amasengesho, yaba ari ijambo ry’Imana…twabyishimiye cyane, tunashima Imana kuko byose niyo ibikora, ntabwo ari kubwiwe(Sianna).

Sianna

Serukiza Ingabire Sianna yiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza

Serukiza Nyiramahoro Yvette yunzemo ati « Sianna yatangiye gukunda umuziki akiri mutoya, dusohora amakaseti yacu ariko impano ye yatangiye kugaragara hagati ya 2014 na 2015. Nibwo twabonye ko ari umwana ufite impano idasanzwe mu kuririmba kandi yari akiri muto cyane. »

Uretse aba bana bari mu irushanwa ‘Urugero music talent’, muri iki gitaramo hanaririmbyemo Joy KaQueen , Niyonkuru Joyeuse umwana wa Liliane Kabaganza, Pappy Clever na True Promises Ministries.

Iki gikorwa cyatangijwe mu kwezi kwa mbere 2016. Mu bana 40 bari biyandikishije hatoranyijwe 15 nabo haza gutorwamo 6 barimo abakobwa 4 ndetse n`abahungu 2. Abatoranyijwe basigaranywe na Urugero Media Group mu kurushaho kubatoza ibijyanye no kubaho mu buzima buramya Imana.

Mu gihe kingana n'umwaka wose aba bana bamaranye na Urugero Media Group bagiye batozwa ibijyanye n'umuziki, ijambo ry'Imana ndetse n`uburere rusange, ibi bikaba byarakorwaga mu biruhuko mu rwego rwo kutabangamira amasomo y`aba bana mu mashuri asanzwe.

Byinshi byakozwe n`aba bana harimo indirimbo “Mpore Rwanda “ ndetse bakaba baragiye  bitabira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo ndetse aho bagiye banyura hose bakaba barishimiwe na benshi.

Nyuma y’uko hasojwe ‘Season 1’, hahise hatangizwa ‘Season 2’ ya ‘Urugero Music talent’.Kwiyandikisha ku bana bashaka kwitabira icyiciro cya 2 byahise bitangira. Abana bashaka kwiyandisha bagana i Remera ahakorera Urugero Media Group hafi y’urusengero rwa Nazaren. Kwiyandikisha bizarangira mu cyumweru cya mbere cy’ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere cy’abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye.

MU MAFOTO, UKO ISOZWA RYA ‘URUGERO MUSIC TALENT’ RYAGENZE

Abari bitabiriye

Abari bitabiriye iki gitaramo

MC

Uwari uyoboye iki gitaramo(MC)

Abana 4 bageze ku cyiciro cyanyuma

4 bageze mu cyiciro cya nyuma. Abafatanye ku rutugu nibo bana ba Apotre Serukiza

Esther

 Serukiza Esther niwe wabimburiye abandi

Bafotora

 Kubera uko yari ari kuririmba neza, abantu benshi banze kudatahana aya mashusho

Abakemurampaka

Abari bagize akanama nkemurampaka, uwifashe ku gahanga ni Rene Patrick , umwe mu batangiranye n'iki gikorwa

Nelson Mucyo

Umuhanzi Nelson Mucyo niwe wari ukuriye akanama nkemurampaka

Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo

Noel Nkundimana, umuyobozi wa Radio Umucyo na we yari yaje kureba impano zidasanzwe z'aba bana

Umugore wa Noel Nkundimana

Umugore wa Noel Nkundimana

 Festus urugero media

Festus, umwe mu bagize inama nyobozi ya Urugero Media Group arakurikirana uko biri kugenda

 Sarah

 Mwamikazi Sarah yatunguye benshi uburyo yaririmbanye ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo ' Hallelujah' mu ijwi rya Alexandra Burke . 'Original' y'iyi ndirimbo ni iya Leonard Cohen

Sianna

Kubera ko ibyo yaririmbaga byari bimurimo, yanyuzagamo akanasinzira

Aramufotora

Uyu mubyeyi byamunyuze, amufata amashusho

Ari gufata ifoto

Tresor wo muri True Promises na we yanyuzwe cyane n'imiririmbire ya Sarah

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bari bahari

Patient Bizimana ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cyo gusoza 'Urugero music talent season 1'

Sianna

Serukiza Sianna niwe wakurikiyeho

Ubwo Sianna yaririmbaga ni uku byari byifashe

Ubuhanga bwe bwatumye benshi bahaguruka baramushyigikira. Agitangira kuririmba ni uku byari byifashe.  Mwamikazi Sarah na we ni umwe mubahagurutse 

Patient Bizimana

Patient Bizimana na we ni uku yari ameze afatanya na Sianna kuririmba bahimbaza Imana

Serge Iyamuremye

Aha ifoto irivugira. Umuhanzi Serge Iyamuremye na Chris Mwungura ukuriye Rwanda Christian Film Festival nabo bahagurutse baramufasha

Ubwo Sianna yaririmbaga ni uku byari byifashe

Nelson Mucyo wari uyoboye akanama nkemurampaka byamurenze afatanya na Sianna kuririmba apfukamye...inyuma ye naho bamufataga amashusho 

Abana bari baje gushyigikira bagenzi babo

Abana bagenzi be nabo byari uko

Sianna

Sianna amaze kuririmba akurikira icyo abakemurampaka bavuga ku miririmbire ye

Bahoberana

Ntabwo byari uguhangana cyangwa kurushanwa ahubwo byose byakorwaga mu ndangagaciro za gikristu...Sianna arahoberana na Richard waririmbye bwa nyuma

Igikombe

Igikombe mbere y'uko gishyikirizwa Sianna

Richard

Richard Mahirwe niwe waririmbye bwanyuma

Bamufasha

Bagenzi be bamufashije kumwunganira mu ijwi(becking)

 

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye yafashije abari aho guhimbaza no kuramya Imana mu gihe abo mu kanama nkemurampaka bateranyaga amajwi

 Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye

Arnaud Ntamvutsa

Arnaud Ntamvutsa, umuyobozi wa Urugero Media Group ashimira ababafashije kugira ngo iki gikorwa kigerweho

Yverry

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku izina rya Yverry yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu gutoza aba bana kugorora ijwi

Yverry

Yverry yishimira 'Certificat' yahawe na Urugero Media Group

 Batanga igihembo

Rene Patrick na we yashimiwe uruhare rukomeye yagize muri iki gikorwa

Christian Mwungura

Christian Mwungura niwe watanze igihembo cya 4

Christian Mwungura atanga igihembo cya 4

Mahirwe Richard niwe wabaye uwa 4

Igihembo

Yatahanye sheki ya 100.000 FRW anemererwa gukorerwa indirimbo 2 z'amajwi n'izindi 2 z'amashusho

Igihembo cya 3

Mwamikazi Saraha yabaye uwa gatatu. Yahembwe n'ukuriye Tecno Market , imwe muzateye inkunga iki gikorwa

Igihembo cya

Bose bahawe sheki ya 100.000 FRW

Gahongayire

Umuhanzikazi Gahongayire Aline niwe watanze igihembo gikuru. Iyi niyo nyogosho afite muri iyi minsi

Gahongayire

Gahongayire

Aline Ghongayire na we yashimye iki gikorwa, asaba ababyeyi b'aba bana gukomeza kubafasha kwagura impano zabo

Gahongayire

Serukiza Nyiramahoro Yvette

Serukiza Nyiramahoro Yvette arasetwa n'amagambo ya Gahongayire mbere gato y'uko mu bana be hatoranywamo uwegukanye umwanya wa mbere

Bategereje kumenya uwatsinze

Umukuru na murumuna we nibo bategereje kumva uwegukanye umwanya wa mbere

Ubwoba bwari bwose

Nubwo byanze bikunze igikombe cyari gutaha iwabo, ubwoba bwari bwose kuri Sianna ndetse akanyuzamo akarya n'inzara

Sianna

Sianna akimara kubwirwa ko ariwe wegukanye umwanya wa mbere

Gahongayire ahobera Sianna

Gahongayire amuhobera amwifuriza gukomeza gukuza impano ye

Bamuhobera

Byari ibyishimo kubaje kumushyigikira

Serukiza Nyiramahoro Yvette ahora umwana we Sianna

Byari biteye ubwuzu..umubyeyi ahobera umwana we

Sianna Serukiza

Yageze aho ararira kubera ibyishimo

Patient Bizimana

Patient Bizimana ni we watanze igihembo cya 2. Mbere yo kugitanga yavuze ko inkunga yose bazamukeneraho yerekeranye n'ubuhanzi azayitanga ariko impano aba bana bagaragaje igakomeza kwaguka

Patient Bizimana atanga igihembo cya 2

Serukiza Nyiramahoro Yvette n'abana be

Sianna, mukuru we Esther na maman wabo

Ababyeyi

Ubanza iburyo ni'maman' wa Richard Mahirwe na we wari waje gushyigikira umuhungu we

Ababyeyi b'abana, abakora muri Urugero Media Group bafata ifoto y'urwibutso

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nadine7 years ago
    Mbega byiza. Ukwibyara bitera ababyeyi ineza rwose. Uru rugo ni urw'abahanzi gusa. Impano ndabona bayikomorakuri se kuko agira ibisirimba bifasha benshi
  • Egoko7 years ago
    Aline Ni hatsari
  • Paul John 7 years ago
    Imana ikomeze guha umugisha abantu nkaba bafasha abana kugana muri secular music....Urugero Media Group muri aba mbere wallah..
  • Esron Dieng7 years ago
    Woooow, Imana ishimwe kabisa. Félicitation bana beza, Angel Voice, hahha mukomere zahooo
  • cindy7 years ago
    Abana babizera bazigishwa nUwiteka lmana ibajye imbere bana bato kd muzaririmbire Uwiteka gusa kuko niwe Mana
  • 7 years ago
    Mbega abana beza binteye emotion.Imana Ibagende imbere bazakomeze Kuyikorera
  • 7 years ago
    Ni byiza kuzirikana abana nkaba bafite impano kuko nibo ejo bazaba bayoboye
  • Aline7 years ago
    mana yanjye Aline ntago yitwara nk'umukozi w'Imana, umbabarire singuciriye urubanza ariko ugusha benshi rwose. that's not a smartness rwose
  • Sindy7 years ago
    yoooo,aba abana rwose IMANA ibongerere imbaraga n amavuta yo guhimbaza,izabambutse no mubindi bihugu!!!! Aline........se mwokabyaramwe ibinibiki koko,kubwanjye ntibikwiye umukozi w IMANA inyogosho nkiyi peeee;cyane ko hano I wacu abayogira bagira ukobafatwa cg batekerezwa cane caneee ko zinagaragara mu ndirimbo zitwa izo hanze y inzu y Uwiteka............. sinkuciriye urubanza ariko sibikwiye umukozi nkawe........IMANA ingirire ikigongwe peeee
  • jolly Aline7 years ago
    Oooh Congz!!! Siana we love you nabandi bose uyu mwana afite impano KBS





Inyarwanda BACKGROUND