RFL
Kigali

Ibisubizo by’ibibazo waba wibaza ku kinini kirinda gusama inda itateganyijwe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/01/2017 10:17
0


Pilule du lendemain ni ikinini cyifashishwa n’umugore cyangwa umukobwa mu rwego rwo kwirinda inda itateganyijwe mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, akaba akeka ko yaba yasamye inda.



Ubu bwoko bw’ibinini bukunda gukoreshwa n’abakobwa cyangwa abagore bamwe na bamwe. Gusa hari benshi badasobanukiwe ibyerekeye iki kinini, uko gikoreshwa , ugenewe kugikoresha , ingaruka kigira ku wagikoresheje n’amahirwe umugore cyangwa umukobwa wagikoresheje aba afite yo kudasama inda atateganyije.

Pilule du lendemain ikoreshwa ryari , na nde, igira izihe ngaruka …?

Nk’uko urubuga rwandika ku buzima rwa Topsante rubisobanura , Pilule du lendemain ikoreshwa n’umugore cyangwa umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akaba akeka ko yaba yasamye inda atateganyije. Umugore wibagiwe gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro runaka na we aba yakwifashisha Pilule du lendemain.

N’ubwo pilule du lendemain , bisobanura ikinini cy’umunsi ukurikiyeho ,umugore cyangwa umukobwa ukeneye kwirinda gusama inda itateganyijwe, agomba kunywa iki kinini vuba na bwangu bishoboka nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba akeka ko yaba yasamye. Urubuga Aufeminin rwo rutangaza ko uko umuntu atinda kukinywa ariko amahirwe yo kudasama aba agabanuka. Umugore wakinyweye aba afite amahirwe 95 % yo kudasama igihe akinyweye mu masaha 12 nyuma y’imibonano mpuzabitsina, na 58 % mu gihe akinyweye mu masaha 24 nyuma y’igikorwa.

Ntakamaro iki kinini kigira iyo ukinyweye nyuma y’iminsi itatu. Pilule du lendemain n’ubwo ikingira kuba umugore wayinyweye yasama , iyo inda yatangiye kwirema(grossesse en cours) iki kinini ntacyo kiba kikimaze nubwo wakinywa inshuro nyinshi zikurikiranya.

Ni izihe ngaruka Pilule du lendemain igira ku buzima bw’uwayinyoye?

Nyuma y’amasaha macye umukobwa cyangwa umugore anyweye ikinini cya Pilule du lendemain ashobora kuribwa umutwe , mu nda, kugira isesemi. Nyuma y’iminsi mike hari n’abava amaraso atari menshi gusa adakwiriye kwitiranywa n’imihango. Mu gihe uwagikoresheje afite impungenge nyuma y’ikoreshwa rya Pilule du lendemain aba agomba kujya kwa muganga bakamusuzuma.

Indi ngaruka yaterwa n’ikoreshwa rya Pilule du lendemain ni ukuba imihango ishobora gutinda ugereranyije n’italiki umukobwa cyangwa umugore asanzwe ayigiramo ariko iyo irengejeho iminsi 5, agirwa inama yo kujya kwa muganga akisuzumisha akareba niba atarasamye. Umukobwa cyangwa umugore usanzwe ufite imihango ihindagurika we aba agomba kwipimisha inda nyuma y’ibyumweru 3 anyweye ikinini cya Pilule du lendemain.

Pilule du lendemain irinda ku kigero kingana iki umuntu wayikoresheje ?

Nk’uko urubuga rwa Top santé rubitangaza , Pilule du lendemain ibasha kurinda abagore 9 ku 10(9/10) gusama inda zitateganyijwe. Gusa hari izindi mbuga n’ibitabo bigaragaza ko Pilule du lendemain itanga amahirwe angana na 75% yo kudasama inda itateganyijwe.

Pilule du lendemain iboneka he ?Ku giciro kingana gute?

Pilule du lendemain iboneka mu mafarumasi acuruza imiti. Ku bigendanye n’ibiciro byayo ,inyarwanda.com yegereye Natacha Baranyuzwe ukorera muri Farumasi Vita Gratia iherereye ku Kicukiro adutangariza ko ibiciro bya Pilule du Lendemain biba biri hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi icyenda(8.000-9.000 Frw). Gusa hari andi mafarumasi twasuye dusanga ihagaze 12.000 Frw. Ubwoko bwa Norlevo akaba aribwo bucuruzwa mu gihugu cyacu n’ubwo hari n’andi moko anyuranye yabyo.

Ku rubyiruko rutarashaka twabibutsa ko Pilule du lendemain idakingira inda itateganyijwe 100% nk’uko twabibonye haruguru, ntikingira kandi Sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye bigira ingaruka nyinshi kandi mbi zakwangiza ubuzima bwawe bw’ejo hazaza. Uretse n’ibyo kandi ubusambanyi ni icyaha Imana yanga urunuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND