RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo namaze kumuzinukwa none yanteye indi nda

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:10/01/2017 14:10
15


Mwiriwe neza? Nanjye ndashaka kugisha inama ku kibazo nahuriye na cyo mu rushako. Ni ikibazo nkeneyeho inama z’abantu bashatse cyangwa se abantu bakuru bafite impano yo gutanga inama zafasha umuntu gufata umwanzuro uhamye.



Nakundanye n’umugabo duhuriye i Burayi antera inda bukeye arayihakana antegeka kuyikuramo,  inda baba bayikuyemo . Hashize imyaka ibiri antera indi  tubyarana umwana  ubu afite imyaka 2 , mu myaka 4 tumaze tubana. Mu gihe cyose tumaranye ni njye wamukoreraga buri kimwe cyose  ariko uko iminsi igenda ihita nkabona aragenda ahinduka. Mbere yuko tubana nari mfite abana banjye batari abe nabyaranye n’umugabo wa mbere.

Iyo ngize ikintu mbakorera nkoresheje amafaranga navunikiye ubona bimubabaje. Ni wa mugabo uhorana amadeni menshi hanze mba ntazi uko yayafashe. Iyo afite ikibazo cy’amafaranga ndamufasha ariko amadeni n'ubundi ntajya ashira. We aba ashaka kumenya amafaranga yose ntunze kuri konti ya banki ariko nkabimwangira kuko mba mbona ayagizeho uruhare yayasesagura tugasigara nta n’urwara rwo kwishima dufite. Amafaranga ni yo mbona yabaye umuzi w’ibibazo byose n’intonganya zihora mu rugo rwacu. Hari igihe twicara tugapanga umushinga watwungura amafaranga ariko ibyo atangiye byose bikarangira ntakivuyemo, tukongera na bwo ntibigire icyo bitanga.

Yambwiye ko azajya muri gereza ari uko yishe umuntu

Mu gihe cyose havutse ikibazo usanga avuga ko azajya muri gereza ari uko yishe umuntu. Ayo magambo akunda kumbwira ni yo yatumye muzinukwa burundu kuko nabonye ko ashobora kunyica nk’uko ahora abicamo  amarenga.

Ikibazo cyanjye aho kiri ni inda yindi yanteye. Ubu ifite amezi 2. Ikibazo mfite ni uko nzabyitwaramo kuko singishaka gukururana n’abana mu gihe se tutumvikana. Inda nayitwaye nyuma gato y’uko maze gufata umwanzuro wo kutongera kubana na we kuko n'ubundi ntitwasezeranye.

N'ubundi umwana wa mbere twabyaranye ntanakimwe yamfashije mu burere bwe ndetse n’umwana ntacyo yamumariye. Ibisabwa umubyeyi byose narabikoze n’ umutima mwiza,  nirengagiza ibyari bifite umumaro nkora ibikwiriye umugore uteganya kubana n’umugabo ariko birangiye ntakivuyemo.

Inama nshaka yerekeye  iyi nda ntwite naho umugabo we naramuzinutswe nasanze ari uwo kunyononera ubuzima, ubu nahisemo kuba njyenyine. Ese mbyifatemo  gute kuri iyi nda yanteye? Nemere mbyare uyu mwana? Nyikuremo se? Nkeneye inama zanyu. Icyo nakongeraho ni uko ntanze umwana ariko namwe muzi uko ubuzima buba buhenze i Burayi mu gihe ufite abana benshi kandi ubitaho wenyine. Mungire inama y’icyo nakora kuko ni ikibazo kindemereye.

Murakoze

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkurikiyimfura sultan7 years ago
    umva muvandi,ikosa utazongera gukora nugukuramo inda humura umwana azavuka kdi ibimutnga byamaze gutegurwa,ikindi wafashe icyemezo kiza cyo gutana kko habana abakundana bashyira hamwe iyo bigeze aho kwigamba kuzicana biba bikaze,wowe tuza umwana avuke kdi azabaho pe!kdi Imana iri iruhande rwawe mwana wacu
  • Zéro Faute7 years ago
    No mu Rwanda barabarera bagakura nkanswe hano i Burayi ! Ihangane ubyare umwana wawe, wasanga uwo ariwe uzakwibagiza izo stress zose uterwa n'abo bagabo. Kandi Imana izaguha imbaraga zo kubarera ikizima ni uko batenda kuburara cyangwa ngo bambare ubusa cyangwa ngo babure ishuri. Uwo ni bucura bwawe uzambubyare. Imana iri kumwe nawe.
  • CLAUDINE7 years ago
    njyawe ndunva wa yibyara kuko umwana nta ruhare abifitemo kandi niba utunze abo wari usanzwe ufite uwo umwe siwe wakunanira udakoze icyaha cyo kwica bwa 2
  • Juan7 years ago
    Muraho!mbere yo gucyemura ikibazo cy'uwo mugabo hagomba kubanza gucyemuka ikibazo cyawe.kuko numvise nawe ubwawe uri ikibazo.nakomeje gusoma nkibaza umugore uteye utyo bikanshobera.umuntu aguteye inda arayihakanye akubwiye gukuramo ukuyemo,aragarutse agusabye kubana murabanye,agusabye kumutunga uramutunze,urongeye uramwanze aragarutse aguteye inda igiyemo!??Nohhh!niba aribyo koko ndumva ari wowe kibazo gikomeye.sukugushinyagurira arko nawe witekerezeho.kdi menya mwarabaye mububiligi kuko niho nzi abantu nkamwe!Désole!
  • 7 years ago
    Umva muvandimwe! Ufite ibibazo koko ariko uramenye ngo umwana ni umugisha Imana itanga!!! Ni ikintu utakiha nyabu!Uwo nyine niwe mugisha wawe!!!! ikindi jya gusenga usabe Imana imbabazi zuwo wakuyemo. Uzisabe ariko udakina. kandi usabe Imana kugira ngo uyegere cyane ni naho uzava mu byaha by,ubusambanyi. Nutsinda umubiri, ikibondo Imana iguhezagije ntuzananirwa kukirera. Saba amahoro wicishije bugufi kandi wavuye mu byaha urebe ngo Yesu arakugirira neza.
  • bebe7 years ago
    Yewee mada ntabumuntu ufite pe NGO abana benshi noneho ibibazo nibizajya biza uzajyase ubavutsa ubuzima ndunva uzageraho ukanukanab atawi tekerezeho nawe nturishyashya.
  • Emily7 years ago
    Ubwo kuki mwabanye icyo gihe cyose imibanire yanyu imeze gutyo???ni wowe wabyiteje cyane ikigaragara nuko iyo umugabo adakunda umugore babana amufata uko yiboneye none kuki wowe utamuvanye ku buzima bwawe??de plus mugumana de plus charge ziyongera kdi ninako ubabara.icyambere ntimwasezeranye so watandukana nawe kuko nubundi ntasezerabo waba wishe kdi ushobora gusanga warifungiye imigisha wenda hari undi hanze hariya washakaga kugutetesha.Inama iruta iyindi nakugira akira Yesu mu mutima wawe azaguha amahoro ark nanone utandukane nuwo mugabo.nimba nakoffendinze umbabarire bye
  • Nana7 years ago
    Ncuti yanjye wiyikuramo.wikwica bwakabiri ahubwo nizereko wasabye Imana imbabazi kubwiyambere wakuyemo.ihangane umubyare ntacyo bizagutwara ubwo wabyaye abandi bagakura umwe ntazakunanira,biragoye ibyo uri gucamo ariko wegere Imana Uyisabe kukuba hafi Izabikora ntacyo Uzayiburana.ndakwinginze ntuzongere gukora icyaha cyo kuyikuramo umwana numugisha hari abarara barira barabuze urubyaro ncuti.Imana Ibane nawe
  • haaah7 years ago
    Kuki abagore b'abanyarwanda mwihambira Ku bagabo. Ubwo se urabaza iki? Leave him. Ariko umwana mubyare. Harerimana. Twese turiho nubwo tutari aba danger
  • Louise7 years ago
    Umvamubyeyi abana numwandu uturukakuwiteka ihangane ubyereke imana usenge ukomeje usengere nuwomugabowawe uyisabe imbabazi zuwowakuyemombwambere izagusubiza kuko satani niwuzana ibigeragezo imana ikamunsinda ushoborakuyikuramo uzingugiyekubona amahoro ukayabura nubwonawamugabomwabamutarikumwe ibyarire umwanawawe azaguhoza komeza wisengere uvemubyaha byokwica kukowabuhindutse umwicanyi wigirikibazo cyuburyobazabaho nimana iguha ibyokubatunga komezawihangane irakuzi
  • Louise7 years ago
    Mwiriwe madamuwe ihangane uwonumwandu uturuka kumana sengera ikibazocyawe imana izakumva kukowabumwicanyi ese uzingoniwowe ubeshejeho abobanabawe nimana niwowe nisatani irikukugerageza nusenga imana igufitiye ibisubizo nuwomugabowawe musengere nisatani imwubatsemo naho iyombuto irazira ubusa ese uribukako wakuyemo iyambereyuwomugabo waruzikowatwita indi? Numbwomwatana wakuyemo iyonda ntamahoro wangira kubera ibyobyahabyokwica impinja uwomutima wubunyamaswa wureke kukosimwiza habenagato ushoborakubura amahoro mubuzimabwawe kubera ubwicanyi uwomwana azagukiza mureke avuke murakoze bahafi yimana ibigukuremo ntawuyigerimbere ngwatahamaramasa
  • PearlG7 years ago
    Umwana mubyare ubwa mbere warishe none ntiwongere kwica kandi ikindi uwo mugabo azakwica rwose be sure!! jya utinya icyo umuntu ahora yigamba ndabivugira ko bitantungura kuba mwasubirana mukongera mukabana kuko nubundi yabanje kwihakana inda agukuzamo inda uyikuramo wemera ko mubana.. 1. Ntukuremo inda 2. Ntuzasubire kubana na we kuko azakwica.
  • 7 years ago
    Yooooo sorry dix kbs mwihangane gusa emera umubyare
  • 7 years ago
    Nyuma yo gusoma iyi nyandiko y'uyu mudamu,biragaragara ko nubundi atunzwe n'uburaya iyo ngiyo I Burayi. Uhita wumva sort of wife umurimo! wowe se urumva ywo mugabo yashimishwa n'iki igihe ufite abana ishyano ryose batari abe???wasanga nabo bana bafite ba papa wabo batandukanye, hakiyongeraho nuwe!!! Ese ububdi ukora iki? So rero Inama nakugira nuko wabisa uwo mugabo wa mugani atazanakwica, ikindi gukuramo iyo nda ntibivuze ko uzaba ucyemuye ikibazo cyanyu burundu kuko mufitanye nundi! So jya kwishakira amahoro y' igihe gito kuko relationship yanyu ntaho izajya! Ikindi isuzume kuko ufite ibigeragezo bikomeye! Ntabwo ngewe nkijijwe aliko nakugira inama yo kwegera Nyagasani akagutabara ugahinduka! Erega mwana wa mama I Burayi ni ISHIRANIRO wa mugani wawa muhanzi w'umunyarwanda uririmba REGGAE! Pole sana dada ngu!
  • Mutima7 years ago
    Shaka inzu bucece niba mukodesha ubundi wimuke wowe nabana bawe. uwo utwite nawe uzamubyare ibyo kwirwa ukuramo amada biragayitse. kandi uzashake therapie urayikeneye kuko: umuntu aguteye inda ati kuramo ukuyemo, urangize urongera uratambikiza agutera indi urabyara. none ngo wafashe icyemezo cyo kutabana nawe ariko nyuma yaho agutera indi nda? urumva wowe ubwawe bifite umurongo? wasubira kuryamana nawe gute kandi waramuzinutswe? cg kuzinukwa ntuzi icyo aricyo? agufata uko ashatse kuko ariko witwara. wibagiwe ko ufite abana ugomba kubera urugero nta burenganzira ufite bwo kwitwara uko ushatse kuko nabo niko bazamera. rekana nuwo muntu kandi nakuzanaho rwaserera i burayi police irakora uzajye kwishinganisha. kuva ubu utangire ujye wandika ibyo avuga akora nigihe yabikoreye uzabe ufite ibimenyetso.





Inyarwanda BACKGROUND